Intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani ikaba imaze hafi imyaka ibihumbi bitandatu, igiye kurangira bidatinze; kandi uwo mugome yakajije umurego cyane kugira ngo adindize umurimo Kristo akorera abantu, maze anangirisha imitima yabo imitego ye. Icyo agambiriye kugeraho ni uguheza abantu mu mwijima no kubanangira imitima kugeza igihe Umukiza arangiza umurimo we w’ubuhuza, maze ntihabe hakiriho igitambo cy’ibyaha. II 509.1
Igihe hatariho gushishikarira kurwanya imbaraga ze, igihe itorero n’isi bitagize icyo byitayeho, Satani we, nta cyo biba bimutwaye, kuko bitamutera impungenge ko yazimiza bamwe mubo yagize imbohe ze ku bushake. Ariko igihe habayeho kwita ku bizahoraho iteka, nibwo umuntu atangira kwibaza ati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?’ icyo gihe aba atandukiriye, ashaka imbaraga ze zihangana n’iza Kristo kandi akanga ko Umwuka Muziranenge amuhindura. II 509.2
Ibyanditswe Byera bivuga ko igihe kimwe, ubwo Abamarayika b’Imana bari baje gushengerera Uhoraho, Satani nawe ajyana nabo, icyari kimuzanye ntabwo kwari ugupfukamira Umwami Uhoraho, ahubwo yari azanywe no kuzuza imigambi ye y’uburyarya mu bakiranutsi. Na n’ubu aracyafite uwo mugambi wo kwivanga mu materaniro y’abaramya Imana. N’ubwo atagaragara, akorana ubushishozi bwinshi kugira ngo yigarurire imitima y’abaramya. Nk’umugaba w’umuhanga, ashyira imigambi ye imbere. Iyo abonye intumwa y’Imana irondora mu Byanditswe, yandika umutwe w’ikibwirizwa kizatangwa. Nuko agakoresha ubuhanga n’ubuhendanyi bwe bwose kugira ngo azayobore ibizakorwa byose maze ubutumwa bwe kugera kubo yibasiye. Uwo muntu wari ukeneye cyane umuburo Satani amwerekeza mu by’ubucuruzi bimusaba kuba yari ahibereye, cyangwa se akamuzanira ibindi bintu bimubuza gutegera amatwi Ijambo ry’Imana ryagombaga kumubera impumuro y’ubugingo izana ubugingo. II 509.3
Na none Satani abona abagaragu b’Imana baremerewe kubera umwijima w’iby’umwuka utwikiriye abantu. Yumva amasengesho yabo avuye ku mutima, basaba Imana kubagirira ubuntu no kubaha imbaraga zo kubabashisha guca ingoyi zo kwirengagiza, uburangare n’ubunebwe. Maze mu ishyaka ridasanzwe, agakora atikoresheje. Agerageresha abantu kurarikira ibyo bakunda cyangwa bimwe mu bibanezeza, maze ibyumviro byabo bikagwa ikinya, ntibabe bakibasha kumva iby’ ingenzi bari bakeneye kumenya. II 510.1
Satani azi neza ko umuntu wese uzagerageza gupfobya amasengesho no kurondora mu Byanditswe, azatsindwa n’ibitero bye. Nicyo gituma ahimba inzira zose zibishoboka kugira ngo yigarurire imitima. Hari itsinda ry’abantu biyita abantu b’Imana, abo ngabo, aho gushaka kumenya ukuri, idini yabo ihinduka iyo gushakisha amafuti cyangwa amakosa y’abantu badahuje imyizerere n’ibitekerezo. Bene abo ni ukuboko kw’iburyo kwa Satani. Abarezi ba bene Data ntibabarika, kandi bakora ubudahwema cyane cyane igihe Imana ikora n’igihe abagaragu bayo baje kuyiramya. Bazagerageza kugoreka amagambo no guhindura ibikorwa byiza by’abakunda ukuri kandi bakakugenderamo. Bazasebya abagaragu b’Imana b’indahemuka, bafite ishyaka kandi bizinukwa, babita abazimiye n’abashukanyi. Umurimo wabo ni ugushaka impamvu zose zo kugoreka inzira z’ukuri kose n’ibikorwa bizira amakemwa, gukwiza impuha no kubyutsa impaka mu mitima y’abatabamenyereye. Umwanya wose babonye, bazagerageza kwerekana ko icyari inziramakemwa n’ubudahemuka bakibona nk’ubusazi n’ubushukanyi. II 510.2
Ariko nta n’umwe ukeneye kuyobywa kubera ibyo. Biroroshye kumenya uwo bakomokaho, kumenya uwo bakurikiza, no kumenya uwo bakorera. “Muzabamenyera ku mbuto zabo”. 1Matayo 7:16 Ibikorwa byabo bihwanye rwose n’ibya Satani, uwuzuye ubumara bwica, “umurezi wa bene Data. “. 2Ibyahishuwe 12:10 II 510.3
Umushukanyi ukomeye afite ingabo nyinshi cyane ziteguye gukwirakwiza amafuti y’ubwoko bwose kugira ngo agushe benshi: Ubuhakanyi yateguye akurikije irari n’ubushobozi bwa buri muntu wese ashaka kurimbura. Umugambi we ni ukwinjiza mu itorero kutavugisha ukuri, ibintu bituma hatabaho kwihana bigatera abantu gushidikanya no kutizerana, maze bikabera inzitizi abifuzaga kubona umurimo w’Imana ujya mbere ndetse nabo ubwabo bikabazitira. Benshi badafite kwizera Imana by’ukuri, cyangwa batizera ukuri ko mu Ijambo ryayo, bemera amwe mu mahame y’ukuri bakayakoresha nk’abakristo, maze bikabashoboza kwinjiza amafuti yabo mu bantu nk’aho ari amahame y’Ibyanditswe Byera. II 511.1
Igitekerezo cyo kumva ko icyo umuntu yaba yizera cyose ntacyo bitwaye, ni kimwe mu buhendanyi bukomeye Satani atsindisha benshi. Azi ko ukuri kwakiranywe urukundo, kweza ukwakiriye; maze akanezezwa no gushaka amahame y’ibinyoma, n’imigani y’imihimbano kugira ngo abisimbuze ubutumwa bwiza. Guhera mbere na mbere, abagaragu b’Imana, bakomeje guhangana n’abigisha b’ibinyoma, abo ntibari abanyangeso mbi, ahubwo bari abacengeza ibinyoma byangiza imitima. Eliya, Yeremiya, Pawulo, bacyahaga bashikamye kandi bashize amanga abigisha b’ibinyoma bakuraga abantu ku Ijambo ry’Imana . Uwo mudendezo wasaga nk’idini ishingiye ku kwizera kw’imburamumaro nta gaciro wari ufite imbere y’abo baziranenge bari bahagarariye ukuri. II 511.2
Ubusobanuro budafututse kandi bushishana bwahabwaga Ibyanditswe Byera, ndetse n’inyandiko z’impimbano zivuguruzanya zerekeye kwizera mu by’idini ziboneka mu Bakristo, ni umurimo w’umwanzi wacu ukomeye wo guteza urujijo mu bantu, kugira ngo badashobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma. Kutumvikana n’amacakubiri biri mu matorero ya gikristo muri iki gihe, ahanini bikomoka ku ngeso yo kugoreka Ibyanditswe hagamijwe gushyigikira inyigisho mpimbano. Aho kwigana ijambo ry’Imana ubwitonzi bicishije bugufi mu mitima kugira ngo bamenye ubushake bwayo, benshi bahirimbanira kuvumbura ibintu bidasanzwe cyangwa se guhimba ibishya. II 511.3
Kugira ngo bashyigikire inyigisho z’ibinyoma cyangwa ibikorwa bitari ibya Gikristo, bamwe bazafata imirongo y’Ibyanditswe bayitandukanye n’ibyo avuga, bakifatira nk’amagambo yo mu gice cy’umurongo kugira ngo bashyigikire igitekerezo cyabo, iyo igice gisigaye muri uwo murongo gitandukanye n’inyigisho zabo. Kubwo kugira ubucakura nk’ubw’inzoka, bikingiriza imvugo bahimbye ishobora gushyigikira ibyo kamere yabo ishaka. Uko niko benshi bagoreka Ijambo ry’Imana ku bushake. Abandi bafite ibitekerezo bihanitse, bafata amashusho n’ibimenyetso byo muri Bibiliya, bakabisobanura uko bishakiye, batitaye ku bihamya byo mu Byanditswe ko byisobanura ubwayo, maze bagakwirakwiza ayo mafuti bayitirira Bibiliya. II 512.1
Igihe cyose kwiga Bibiliya kutabanjirijwe no gusenga, umutima wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya, amagambo yumvikana n’ayoroheje ndetse n’atumvikana, azamburwa ubusobanuro bwayo nyakuri. Abayobozi b’ubupapa bajyaga batoranya uduce nk’utyo two mu Byanditswe Byera, twabafasha gusobanura intego y’ibyo bagamije, maze bakabyigisha abantu, ariko bakababuza amahirwe yo kwiyigisha Bibiliya ubwabo kugira ngo batazasobanukirwa ukuri kwayo. Bibiliya ikwiriye kwigishwa abantu bose uko yakabaye. Icyababera cyiza ni ukutigera bigishwa Bibiliya, kuruta kuyigishwa nabi batyo. II 512.2
Bibiliya yashyiriweho kuyobora abantu bose bifuza gukurikiza ibyo Umuremyi wabo ashaka. Imana yahaye abantu ijambo rihamye ry’ubuhanuzi; abamarayika ndetse na Yesu ubwe bamanuwe no kumenyesha Daniyeli na Yohana ibigiye kubaho vuba. Izo ngingo z’ingenzi z’ibyerekeye agakiza kacu ntizagizwe ibanga. Ntabwo byahishuriwe kujijisha cyangwa kuyobya ushaka kumenya ukuri. Umwami Uhoraho yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Habakuki ati: “Andika icyo nkweretse, ucyandike ku bisate by’amabuye kuburyo busomeka, bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa”. 3Habakuki 2:2 Umuntu wese wiga Ijambo ry’Imana afite umutima usenga ntazabura kurisobanukirwa. Umucyo w’ukuri uzavira umuntu wese ufite umutima utaryarya. “Amurikira intungane, ashimisha abafite umutima uboneye”4Zaburi 97:11 Kandi nta torero ryabasha kujya mbere mu butungane keretse abizera baryo bashatse ukuri babikuye ku mutima nk’abashaka ubutunzi bwahishwe. II 512.3
Kurangurura ngo “Umudendezo’‘ kwatumye abantu benshi bahumishwa n’imitego y’umwanzi wabo, igihe we adacogora ku murimo we kugira ngo asohoze umugambi we. Uko asimbuza Bibiliya amagambo yahimbwe n’abantu, amategeko y’Imana ashyirwa ku ruhande, maze amatorero akajya mu bubata bw’icyaha, nyamara bigamba ko babatuwe. II 512.4
Kuri benshi, ubushakashatsi mu bya siyansi bwabahindukiye umuvumo. Imana yemeye ko umucyo mwinshi urasira iyi si kugira ngo abantu bavumbure ubwenge n’ubuhanga; nyamara n’abafite ubuhanga buhanitse, iyo batayobowe n’Ijambo ry’Imana mu bushakashatsi bwabo, bararindagira igihe bagerageza gushakisha isano iri hagati ya siyansi n’ihishurwa. II 513.1
Ubwenge bwa muntu, ari mu bigaragara no mu by’iyobokamana, ni agace gato kandi ntibuboneye; niyo mpamvu benshi bananirwa guhuza imyumvire yabo mu bya siyansi n’amagambo y’Ibyanditswe Byera. Benshi bemera inyigisho n’ibitekerezo bidashyitse nk’ibikomoka ku bucurabwenge, maze bakibwira ko Ijambo ry’Imana rikwiriye gusuzumishwa inyigisho ‘’z’ingirwabumenyi.’‘ Umuremyi n’ibiremwa bye barenze kure cyane ibyo abo bibwira; kandi kuko badashobora kubisobanuza amategeko y’ibyaremwe, bakabona ko amagambo ya Bibiliya atari ayo kwizerwa. Abashidikanya ukuri kw’amagambo yo mu Isezerano rya Kera n’ayo mu Rishya bose barakomeza bakageza n’aho bashidikanya ko Imana ibaho, ahubwo imbaraga z’Ushoborabyose bakazitirira ibyaremwe. Iyo bamaze kugera ahantu nk’aho, ikibasigariye ni ukurekwa bagakubita ku bitare byo gukiranirwa. II 513.2
Niyo mpamvu benshi barorongotana bava mu byizerwa maze bagashukwa n’umwanzi. Abantu barahirimbanira kugira ubwenge burenze ubw’Umuremyi wabo; ubucurabwenge bw’abantu buri kugerageza ngo burebe ko bwavumbura kandi busobanure amayobera adateze kuzigera amenyeshwa abantu na rimwe. Iyaba abantu bashakashakaga uburyo basobanukirwa uko Imana ubwayo yabihishuriye n’imigambi yayo, bajyaga kwerekwa iryo kuzo, icyubahiro, n’imbaraga bya Yehova kugira ngo bamenye neza ko ubwabo ntacyo bashoboye, kandi bakanyurwa n’ibyo bahishuriwe hamwe n’abana babo. II 513.3
Ikintu cy’ingenzi mu byo Satani akoresha mu bushukakanyi bwe, ni ugufatira ibitekerezo by’abantu mu bushakashatsi bwo kwivanga mu byo Imana itaduhishuriye, ndetse no mu byo itashatse ko dusobanukirwa. Icyo ni na cyo cyatumye Lusiferi akurwa k’umwanya we mu ijuru. Ntiyanyuzwe n’uko atamenyeshejwe amabanga yose y’imigambi y’Imana, bituma abona ko icyubahiro n’umurimo yari yarahawe nta gaciro bifite. Kubwo gutera izo mpagarara mu bamarayika yayoboraga, yabateye gucumura. No muri iki gihe Satani arashaka uko yakwigarurira intekerezo z’abantu nk’uko yabigenje mu ijuru kugira ngo abayobye basuzugure amategeko y’ingoma y’Imana. II 514.1
Abadashaka kwemera ukuri kwa Bibiliya gufututse kandi kwahuranyije, bazakomeza kwiruka inyuma y’ibihimbano bibanezeza, kugira ngo bibareme agatima. Uko amahame y’ibya mwuka, kwizinukwa, no kwicisha bugufi yigishwa gahoro, ninako azarushaho kugenda gukendera. Abo bantu batesha agaciro imbaraga z’ubwenge kugira ngo bahaze ibyo kamere zabo zifuza. Abanyabwenge muri bo ni abashakisha mu Byanditswe Byera bicishije bugufi, bafite imitima imenetse kandi basenga kugira ngo bayoborwe n’ijuru, abo ntibazigera bayoba. Satani ahora yiteguye guha umuntu wese icyo umutima we wifuza cyose, maze ubushukanyi bwe bugasimbura ukuri. Uko niko Ubupapa bwabonye imbaraga yo kwigarurira ibitekerezo by’abantu; kandi kubwo kwanga ukuri kuko gusaba kwikorera umusaraba, Abaporotestanti nabo bakurikira iyo nzira. Abirengagiza Ijambo ry’Imana bose, bakanga kwiga amabwiriza shingiro akwiriye, kugira ngo batitandukanya n’isi, bazarekwa kugira ngo birundurire mu buhakanyi buciraho iteka abahakanye itorero ry’ukuri. Ububi ubwo aribwo bwose, buzemerwa n’abanze nkana ukuri kw’Ijambo ry’Imana bose. Uhindishwa umushyitsi n’ikigeragezo kimwe wese, azaba yiteguye kwakira n’ikizakurikiraho. Intumwa Pawulo avuga iby’abantu “batakiriye urukundo rw’Imana ngo bakizwe” agira ati: “Nicyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa bacirweho iteka”. 52Abatesaloniki 2:10-12 Kubw’aya magambo y’imbuzi tubwiwe, ni ingenzi cyane kwitondera inyigisho duhabwa. II 514.2
Mu ntwaro zikomeye cyane umushukanyi akoresha, harimo inyigisho ziyobya n’ibitangaza by’ibinyoma bikorwa n’imyuka mibi. Yihinduye nka marayika w’umucyo atega imitego mu nzira aho badakeka. Abantu baramutse bize Ijambo ry’Imana kandi basenga bashishikaye kugira ngo babashe gusobanukirwa, Imana ntiyabarekera mu mwijima ngo bemere inyigisho z’ibinyoma. Ariko igihe cyose banze ukuri, baratsindwa bakagwa mu bishuko. II 515.1
Irindi kosa rikomeye, ni inyigisho z’ibinyoma zihakana Ubumana bwa Kristo, zikanahamya ko atanabayeho mbere yuko avukira mu isi. Izo nyigisho zemewe n’abantu benshi bavuga ko bizera Bibiliya, ariko zigahinyuzwa n’amagambo y’Umukiza ubwo yatangazaga isano afitanye na Se, imico y’Ubumana bwe n’uko yahozeho uhereye kera kose. Ibyo ntibyakwemerwa hatabanje kubaho kugoreka Ibyanditswe Byera. Ntabwo bitesha agaciro gusa imyumvire y’umuntu kubyerekeye umurimo wo gucungurwa, ahubwo binarandura ukwizera dusanga muri Bibiliya nk’ihishurwa ryavuye ku Mana. Igihe ibyo bitumye irushaho gutera akaga, binatuma kuyigeraho biruhanya. Niba abantu bahakana ubuhamya bw’Ibyanditswe byahumetswe buvuga ko Kristo ari Imana, kubiganira na bo ntacyo byaba bikimaze, kuko nta ngingo n’imwe yabasha kubibemeza. “Ariko umuntu wa kamere atemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka’‘. 61 Abakorinto 2:14 Nta n’umwe ugendera muri ayo mafuti ushobora gusobanukirwa n’ukuri kw’imico ya Kristo cyangwa umurimo we, cyangwa ngo amenye n’inama ikomeye y’Imana yo gucungura umuntu. II 515.2
Nanone irindi kosa rigoye kuritahura kandi riteye ingorane, ni ukwihutira gukwiza imyizerere yuko Satani atariho nk’ikiremwa gifite ibikiranga; ko ahubwo iryo zina ryakoreshejwe mu Byanditswe nk’ikigereranyo cy’intekerezo mbi n’irari ry’abantu. II 515.3
Inyigisho yabaye gikwira imenyerewe mu nsengero ni ivuga ko kugaruka kwa Yesu kuri buri muntu ari igihe umuntu wese apfuye, ibyo bikaba ari umutego ugamije guteshura intekerezo z’abantu ku kugaruka kwa Yesu mu cyubahiro ku bicu byo mu ijuru. Hashize imyaka myinshi, Satani avuze aya magambo: “Dore nguyu ari mu cyumba ” kandi abantu benshi bahendwa n’ubwo buriganya. II 516.1
Na none ubwenge bw’isi bwigisha ko isengesho atari ngombwa. Abahanga ko nta gisubizo nyakuri gishobora gutangwa ku isengesho; ko ibyo byaba ari ukwica amategeko y’ibyaremwe, igitangaza, kandi ko nta bitangaza byigeze bibaho. Bavuga ko n’ijuru n’isi bigendera ku mategeko adahinduka kandi n’Imana ubwayo ntiyavuguruza. Bityo rero, bakerekana ko Imana igengwa n’amategeko yayo ubwayo- nk’aho imikorere y’amategeko y’ijuru ishobora kuvutsa umudendezo abaririmo. Bene izo nyigisho zihabanye cyane n’ibihamya byo mu Byanditswe Byera. None se ntibyaba ari ibitangaza Yesu n’intumwa ze bazanye? Uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi ariho, kandi ahora ahengekeye umusaya kumva isengesho risenganywe kwizera nk’igihe yagendagendaga ku isi, ari hagati y’abantu imbona nkubone. Ibigaragara bihuzwa n’ibitagaragara. Ni umwe mu migabane y’umurimo w’inama y’Imana, kuduha ibisubizo by’amasengesho dusenganye kwizera, maze tugahabwa n’ibyo tutari dukwiriye n’ibyo tutasabye. II 516.2
Hariho inyigisho zitagira ingano ziyobya abantu n’intekerezo zikabya zaduka mu matorero ya gikristo. Ntibishoboka kugereranya ingaruka ziteye ubwoba ziterwa no gukuraho rimwe mu biranga amahame shingiro y’Ijambo ry’Imana. Bake bahangara gukora ibyo, bahera ku ngingo idakanganye ivuga ukuri bakayihakana. Abenshi bakomeza kwirengagiza rimwe mu mahame y’ukuri, ejo bakirengagiza irindi, kugeza ubwo bahinduka abapagani beruye. II 516.3
Amafuti y’iby’iyobokamana yamamaye, yaroshye benshi mu rujijo igihe bagombaga kwizera Ibyanditswe Byera. Ntibishoboka ko umuntu yizera inyigisho zimuciraho iteka, zitarimo ubutabera, imbabazi no kugira neza; kandi igihe abyigishijwe nk’inyigisho za Bibiliya, yanga kuzakira nk’izikomoka mu Ijambo ry’Imana. II 517.1
Uwo niwo mugambi Satani yashishikariye gusohoza. Nta kindi yifuza kirenze gukura ibyiringiro by’abantu ku Mana no ku Ijambo ryayo. Satani niwe mugaba mukuru w’ingabo z’abashidikanya, kandi akoresha imbaraga ze zose yoshya abantu ngo abigarurire. Ubu gushidikanya byahindutse ibigezweho. Hariho abantu benshi babona ko Ijambo ry’Imana atari iryo kwiringirwa nk’uko batiringira Nyiraryo - ari ukubera ko ryamagana icyaha kandi rikagiciraho iteka. Abadashaka kumvira ibyo ribabwira bahirimbanira guhirika ubuyobozi bwaryo. Basoma Bibiliya cyangwa bategera amatwi inyigisho zayo nk’uko zivugiwe ku ruhimbi, bashakisha gusa inenge mu Byanditswe Byera cyangwa mu kibwirizwa. Benshi bahinduka abapagani kugira ngo bisobanure cyangwa no gutanga impamvu zatumye birengagiza inshingano. Abandi bigira nyamujyiryanino bitewe n’ubwibone n’ubunebwe. Bakunda kwiyerekana ubwabo bakora ikintu cyose cyabahesha icyubahiro, n’aho cyaba kigomba imbaraga cyangwa ubwitange, bagamije kwerekana ko ari ibyamamare mu by’ubwenge buhambaye, bakabikora banenga Bibiliya. Hari byinshi intekerezo za muntu zifite aho zigarukira, zitamurikiwe n’ubwenge mvajuru, zidashobora gusobanukirwa; maze bakaba babonye umwanya wo kunenga Ibyanditswe Byera. Hari benshi bumva ko ibyiza ari ukuba mu ruhande rw’abatizera cyangwa abafashe impu zombi n’abatizerwa. Nyamara ucukumbuye neza, usanga bene abo bantu babikorera kwishyira hejuru no kwiyiringira ubwabo. Benshi banezezwa no kubona muri Bibiliya ijambo bazakoresha baburagiza ibitekerezo by’abandi. Ku ikubitiro, bamwe banenga kandi bagatekereza ku ruhande rubi, bashaka gushoza intambara gusa. Ntabwo bamenya ko biboheye ubwabo mu mitego y’umwanzi. Ariko kuba barihamije ubuhakanyi ku mugaragaro, bumva bagomba kubushikamamo. Nuko bakifatanya n’abatubaha Imana maze ubwabo bakikingiranira inyuma y’amarembo ya Paradizo. II 517.2
Imana yatanze ibihamya bihagije mu ijambo ryayo bigaragaza imico y’ubumana bwayo. Ukuri gukomeye kwerekeye gucungurwa kwacu kwarahishuwe. Kubwo gufashwa na Mwuka Muziranenge, wasezeraniwe abamushakana ukuri bose, uko kuri gukwiriye kumenywa n’umuntu wese ku giti cye. Imana yahaye abantu urufatiro rukomeye rwo kubakaho kwizera kwabo. II 517.3
Icyakora ibitekerezo bigufi by’abantu ntibishobora na gato gusobanukirwa n’imigambi by’Imana Ihoraho. Dukoresheje ubushakashatsi bwacu, ntidushobora gutahura Imana. Ntidukwiriye guhangara kuzamura ikiganza ngo tubeyura igishura gikomeye gikingiriza icyubahiro cy’Imana. Intumwa Pawulo abivuga muri aya magambo: “Mbega ukuntu Imana ari umukungu wa byose !Mbega ukuntu ubwenge bwayo n’ubumenyi byayo biturenze !’‘ 7Abaroma 11:33 Dushobora kumenya rwose ibyo Imana idukorera n’impamvu ziyitera kubikora kugira ngo tumenye urukundo rwayo rutarondoreka n’imbabazi zayo bifatanyije n’ubushobozi bwayo butarondoreka. Data wa twese wo mu ijuru ategekana ibintu byose ubuhanga no gukiranuka, nicyo gituma tudakwiriye kutanyurwa cyangwa ngo tubure kwiringira, ahubwo dupfukamane icyubahiro imbere ye twicishije bugufi. Azaduhishurira imigambi ye kuko ari myiza kuri twe kuyimenya, kandi ibirenze ibyo, dukwiriye kwiringira Ukuboko gushobora byose n’Umutima wuzuye urukundo. II 518.1
N’ubwo Imana yatanze ibihamya bikomeye byo kwizerwa, ntabwo izigera ikuraho inzitwazo zo kutizera. Abashaka imambo zo kumanikaho kutizera kwabo bazazibona. Kandi abanga kwemera no kumvira ijambo ry’Imana bategereje ko inzitizi zose zikurwa mu nzira, kandi nta gihe cyo gushidikanya kizaba kikiriho, ntabwo bazigera baza mu mucyo. II 518.2
Kutiringira Imana ni imbuto yera ku mutima utarabyarwa ubwa kabiri, ari wo mwanzi w’Imana. Ariko kwizera ni imbuto ya Mwuka Muziranenge, kandi izakurira gusa aho Mwuka yahawe umwanya. Nta muntu wagira kwizera gushikamye atiyemeje gushyiraho umwete. Kutizera nako kugira imbaraga iyo gutijwe umurindi; kandi niba abantu batagumye mu bihamya Imana yabahaye kugira ngo bikomeze kwizera kwabo, bakihitiramo gushidikanya no kujya impaka, bazasanga gushidikanya kwabo kwabaye ukuri. II 518.3
Ariko abashidikanya amasezerano y’Imana kandi ntibiringire ubwishingizi bw’ubuntu bwayo, baba bayikoza isoni; kandi aho kuyobora abandi kuri Kristo babatandukanya nawe. Ni ibiti bitera, bigaba amashami yabyo hirya no hino bigatuma umwijima w’amashami yabyo ubuza umucyo w’izuba kurasira ibindi bimera, maze bigahonga ndetse bikuma bizize guhora mu mpahamyi y’icyo giti kitera imbuto. Ibikorwa bya bene abo bantu, bizahora ari igihamya kibashinja ubudatuza. Babiba imbuto zo gushidikanya no kuba mu gihirahiro bitazababuza kubona umusaruro w’ibyo babibye. II 519.1
Hari ikintu kimwe gusa abashaka gukira gushidikanya bakwiriye gushakana umwete bataryarya. Mu cyimbo cyo kwibaza no kujya impaka z’ibyo badasobanukiwe, mubareke bakurikize umucyo wamaze kubarasira, ni bwo n’umwinshi uzabatambikira. Mureke bakore umurimo wose bamaze gusobanukirwa bihagije, nibwo bazabashishwa gusobanukirwa no gukora ibyo bashidikanyagaho. II 519.2
Satani ashobora kuzana ibindi bintu bijya gusa n’ukuri kugira ngo ayobye abashaka kuyoba, badashaka kwizinuka no kwitanga ukuri kubasaba; ariko ntibishoboka ko hagira n’umwe yafata ku ngufu kandi yifuza nta buryarya kumenya ukuri uko byamera kose. Kristo niwe Kuri kandi “niwe Mucyo waje mu isi kumurikira umuntu wese.” 8Yohani 1:9 Mwuka w’ukuri yoherejwe kuyobora abantu mu kuri kose. Kandi ku bwo ububasha bw’Umwana w’Imana byanditswe ngo: “Mushake muzabona.” 9Matayo 7:7 Umuntu wese ukunda gukora ibyo Data ashaka azamenya ukuri.” 10Yohani 7:17 II 519.3
Abayoboke ba Yesu bazi bike gusa kubijyanye n’imigambi mibi Satani n’ingabo ze babafitiye. Nyamara Uwicaye ku ntebe yo mu ijuru, aziganzura ubwo buhenzi bwose kugira ngo asohoze ibyo yagambiriye kuva kera kose. Uhoraho yemera ko ubwoko bwe bugerwaho n’ibigeragezo biteye ubwoba, bidatewe n’uko yishimira imibabaro n’uburibwe bahura nabyo, ahubwo bitewe n’uko ari bwo buryo bw’ingenzi bubageza ku nsinzi iheruka. Kubwo ikuzo rye, ntashobora kubakingira ibigeragezo; kuko umugambi nyakuri w’ishungura ari ukubategurira guhangana n’ibitero byose by’umwanzi. II 520.1
Haba abagome cyangwa abadayimoni ntibabasha gukoma mu nkokora umurimo w’Imana, cyangwa ngo babuze Imana kuba mu bantu bayo, niba bafite ubushake, bitanze, n’imitima imenetse, bakatura ibyaha kandi bakitandukanya nabyo, maze bakishyuza amasezerano y’Imana bizeye. Igishuko cyose, imigambi mibi yose, byaba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, bishobora guhashywa nta gushidikanya, kuko “atari kubw’ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe bizagushoboza umurimo wanjye, ahubwo uzawushobozwa na Mwuka wanjye, niko Uhoraho Nyir’ingabo avuga11Zakariya 4:6.” II 520.2
“Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba.... “Mbese ninde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?” 121Petero 3:12, 13 Ubwo Balamu yirukiraga ingororano z’igiciro cyinshi yari yasezeranijwe, akajya kuvuma ubwoko bw’Abisirayeli, kandi akoresheje gutambira Uwiteka ibitambo yashatse kuvuma ubwoko bwe, Umwuka w’Uwiteka abuza umuvumo gusohoka mu kanwa ka Balamu, ahubwo ahatirwa kuvuga aya magambo akurikira: “Navuma nte abo Uwiteka atavumye? Kandi narakarira nte abo Uwiteka atarakariye? Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa. Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!” Ubwo bongeraga gutamba ibitambo, umuhanuzi mubi yarahamije ati: “Dore nategetswe kubahesha umugisha, nayo yarawubahaye sinabihindura. Ntihakabeho ibyago mu bakomoka kuri Yakobo, umubabaro ntukarangwe muri abo Bisirayeli, Uhoraho Imana yabo abe hamwe na bo, niwe mwami wabo bavugiriza impundu. Nta bupfumu bwagira icyo butwara abakomoka kuri Yakobo, nta n’umutukiro wafata Abisirayeli. Kuva ubu abantu bazatangara bati, ‘Dore ibyo Imana yakoreye Abisiraheli! Ku nshuro ya gatatu, igicaniro cyarubatswe, maze Balamu yongera gushaka kugerageza kuvuma ubwoko bw’Imana. Ariko, Umwuka w’Imana ahamiriza ubwoko bwe bwatoranyijwe kugira ihirwe akoresheje akanwa k’Umuhanuzi utarabishakaga kandi acyaha ubupfapfa n’uburyarya by’abanzi babo: Uzabasabira umugisha wese nawe azawuhabwe, kandi uzabavuma wese na we azavumwe”. 13Kubara 23:8,10, 20, 21,23; 24:9 II 520.3
Muri icyo gihe ubwoko bw’Isiraheli bwumviraga Imana; kandi igihe cyose babaga bakomeje kumvira amategeko y’Imana, nta bubasha bwo mu isi cyangwa bw’i kuzimu bwashoboraga kubahangara. Ariko umuvumo Balamu atakundiwe kuvuma ubwoko bw’Imana, amaherezo wabagezeho, igihe yaboshyaga gukora icyaha. Ubwo bicaga amategeko y’Imana, maze bakitandukanya n’Imana, mazei bagasigara bategekwa n’umurimbuzi. II 521.1
Satani azi neza ko umunyantegenke wisunga Kristo Yesu, arusha imbaraga igitero cy’ingabo z’umwijima, azi kandi ko aramutse yishyize ku mugaragaro, azagababwaho igitero, maze agatsindwa. Nuko rero Satani yifuza gukura abasirikari b’umusaraba mu gihome cyabo gikomeye, bubikiye hamwe n’ingabo ze zihora ziteguye gutsemba abamunyurira mu gikingi. Mu kwishingikiriza gusa ku Mana twicishije bugufi, tukumvira amategeko yayo yose, tuzaba mu mutekano. II 521.2
Nta n’umwe washobora kubaho umunsi umwe cyangwa isaha imwe, atasenze. Cyane cyane twinginge Uwiteka tumusaba ubwenge bwo gusobanukirwa Ijambo rye. Muri ryo nimwo duhishurirwa imitego y’umushukanyi hamwe n’uburyo bwo kumutsinda. Satani ni umuhanga mu gukoresha Ibyanditswe Byera, aha ubusobanuro yihimbiye ku mirongo yizera ko yadusitaza. Dukwiriye kwiga Bibiliya twicishije bugufi mu mitima, tutagira akanya na gato duhuga ko kwishingikiriza ku Mana. N’ubwo dukwiriye guhora twirinda imitego ya Satani, dukwiriye gukomeza gusengana kwizera tugira tuti: “Ntuduhane mu bitwoshya”. II 521.3