Ku ntera y’ibirometero bike ugana mu majyepfo ya Yerusalemu, hari umujyi wa Betelehemu, “umurwa w’Umwami ukomeye.” Aho ni ho Dawidi mwene Yesayi yavukiye mu myaka isaga igihumbi mbere y’uko Yesu avukira mu muvure kandi akaramywa n’Abanyabwenge bari baturutse i Burasirazuba. Mu myaka amagana menshi mbere y’uko Umukiza aza, Dawidi akiri umuhungu mutoya, yaragiraga imikumbi ye yarishaga ku misozi mito yari ikikije Betelehemu. Uwo mushumba wacishaga make yaririmbaga indirimbo yihimbiye, kandi umuziki w’inanga ye wajyanaga neza n’amajwi y’indirimbo zasohokaga mu muhogo ugororotse wa gisore. Uwiteka yari yaratoranyije Dawidi kandi, aho yabaga wenyine mu mukumbi we, yamuteguriraga umurimo yamuteganyirije kuzakora mu myaka yajyaga kuzakurikiraho. AA 444.1
Igihe Dwidi yabaga muri ubwo buzima bwa wenyine ari umushumba ucishije bugufi, Uwiteka yavuganaga na Samweli ibyerekeye uwo mushumba. “Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati: ‘Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli?’ Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be . . . Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti: ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’ Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira. Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b’umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati: ‘Mbese uzanywe n’amahoro?’ Ati: ‘Ni amahoro.’” Abatware bemeye kujyana na we gutamba, maze Samweli ahamagara Yesayi n’abahungu be. Igicaniro cyarubatswe ndetse n’igitambo kirategurwa. Abana ba Yesayi bose bari bahari uretse umuhererezi Dawidi wari wasigaye aragiye intama kuko bitari byiza ko umukumbi usigara wonyine nta muntu wo kuwurinda. AA 444.2
Ubwo igitambo cyari kirangiye, bataratangira kurya iby’umunsi mukuru, mu gusuzuma kwe kwa gihanuzi Samweli yatangiye kwitegereza abahungu ba Yesayi. Eliyabu ni we wari mukuru, kandi yarushaga abandi gusa na Sawuli mu gihagararo no mu bwiza. Uko yasaga n’igihagararo cye cyiza byakuruye umuhanuzi. Ubwo Samweli yitegerezaga mu maso he habereye kuba umwami, yaratekereje ati: “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye,” maze ategereza amabwiriza y’Imana ngo amusukeho amavuta. Nyamara Uwiteka ntiyitaye ku buranga bw’inyuma. Eliyabu ntiyubahaga Uwiteka. Iyo ahamagarirwa kwima ingoma, yajyaga kuba umutegetsi wirata kandi urushya abantu. Uwiteka yabwiye Samweli ati: “Nturebe mu maso he, cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” Nta buranga bw’inyuma bushobora gutuma umuntu yemerwa n’Imana. Ubwenge n’ubuhanga bigaragarira mu miso n’imyifatire, bigaragaza uburanga nyakuri bw’umuntu; kandi agaciro k’imbere, ubwenge bwo mu mutima, ni byo bituma Uwiteka nyiringabo atwemera. Mbega uburyo dukwiriye kumva uku kuri mu buryo twitekereza n’uko dutekereza abandi! Dushobora kwigira ku kwibeshya kwa Samweli uburyo kureba ushingiye ku buranga bwo mu maso cyangwa ku gihagararo cyiza nta cyo bimaze. Tubasha kubona uko ubwenge bw’umuntu budashoboye gusobanukirwa amabanga yo mu mutima cyangwa gusobanukirwa inama z’Imana hatabayeho kumurikirwa n’ijuru mu buryo budasanzwe. Uko Imana itekereza ibiremwa byayo n’uko ibigenza birenze ubwenge bwacu bushira; ariko dukwiriye kwizera yuko abana bayo bazahabwa gukora imirimo bafitiye ubushobozi kandi bazabashishwa gusohoza umurimo bashinzwe nibaramuka beguriye ubushake bwabo mu bushake bw’Imana, kugira ngo imigambi yayo myiza itabangamirwa n’ubugome bwa muntu. AA 444.3
Samweli yasuzumye Eliyabu, ndetse n’abavandimwe be batandatu bari aho muri uwo muhango bagiye bakurikiranye kugira ngo na bo basuzumwe n’uwo muhanuzi. Ariko Uwiteka ntiyerekana yuko hari n’umwe muri bo ahisemo. Samweli yitegereje umusore waherutse abandi afite agahinda kandi arumirwa. Yabajije Yesayi ati: “Abana bawe bose ni aba?” AA 445.1
Se w’abo bana yarasubije ati: “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.” Samweli yasabye ko bamuhamagaza na we, aravuga ati: ‘. . .kuko tutari bujye kurya ataraza.” AA 445.2
Uwo mushumba wari wenyine yakangaranyijwe no guhamagarwa bitungurany en’intumwa yari imutumweho ikamubwira ko umuhanuzi yaje i Betelehemu kandi akaba amutumije. No gutangara kwinshi Dawidi yabajije impamvu umuhanuzi kandi akaba n’umucamanza wa Isiraheli yifuzaga kumubona; ariko ntiyatindiganya aritaba aragenda. “Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro.” Igihe Samweli yitegerezaga uwo muhungu w’umushumba w’intwari, wari ufite igikundiro kandi ucishije bugufi, ijwi ry’Uwiteka ryabwiye umuhanuzi riti: “Haguruka umusukeho amavuta; ni we uwo.” Dawidi yari yarerekanye ko ari intwari kandi ko ari n’umwizerwa mu murimo woroheje wo kuragira umukumbi, bityo noneho Imana ikaba yari yamutoranyije ngo abe umuyobozi w’ubwoko bwayo. “Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta, ayamusukiraho imbere ya bakuru be: uhereye ubwo Umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane.” Umuhanuzi yari arangije umurimo yashinzwe maze asubira i Rama afite ihumure mu mutima. AA 445.3
Samweli ntiyari yamenyekanishije iby’urugendo rwe, ndetse n’ab’umuryango wa Yese ntibari babizi kandi uwo muhango wo gusuka amavuta kuri Dawidi wakozwe mu ibanga. Kwari ukumenyesha uwo musore iby’umurimo ukomeye wari umutegereje, kugira ngo mu byo azanyuramo bitandukanye ndetse n’akaga kose ko myaka yari imbere, kumenya ibyo bizamubashishe kudateshuka ku mugambi w’Imana wagombaga gusohozwa mu mibereho ye. AA 445.4
Icyo cyubahiro gikomeye Dawidi yahawe nticyigeze kimutera kwirata. Nubwo yari afite uwo mwanya wo hejuru yagombaga kuzabamo, yakomeje gukora umurimo we atuje, ashimishijwe no gutegereza uko gahunda y’Imana izagenda igerwaho mu gihe cyayo no mu buryo bwayo. Acishije bugufi kandi aguwe neza nk’uko yari mbere yo gusukwaho amavuta, uwo musore w’umushumba yisubiriye mu misozi kuragira no kurinda imikumbi ye. Ariko yahimbye indirimbo ze kandi acuranga inanga ye mu buryo bushya. Imbere ye hari igihugu gikize cyane kandi cyiza mu buryo bunyuranye. Imizabibu n’amaseri yabyo ariho imbuto iyo yarasirwagaho n’izuba yararabagiranaga. Ibiti byo mu ishyamba n’amababi yabyo y’icyatsi, yahuhwaga n’akayaga gatuje. Yitegerezaga izuba risabye ikirere n’umucyo waryo, riza nk’umukwe usohotse mu cyumba cye maze akishima nk’umunyembaraga ugiye mu irushanwa ryo kwiruka. Aho yari hari impinga z’imisozi zigera ku bicu ; kandi hakurya kure yayo hari impinga z’ibihanamanga z’imisozi y’i Mowabu; kandi hejuru y’ibyo byose hari ikirere cyiza gikwiriye ijuru ryose. Hirya yacyo hari Imana. Dawidi ntiyashoboraga kubona Imana, ariko imirimo yayo yatumaga yuzura kuyisingiza. Umucyo wo ku manywa, warimbishaga amashyamba n’imisozi, ibibaya n’imigezi byateraga intekerezo ze kubona Se w’imicyo, Umuremyi w’impano yose nziza kandi itunganye. Guhishurirwa buri munsi iby’imico n’igitinyiro by’Umuremyi we, byuzuzaga umutima w’uwo musore w’umusizi gusingiza Imana n’umunezero. Kubwo kwitegereza Imana n’imirimo yayo, ubushobozi bw’ubwenge n’umutima bya Dawidi byarakuraga kandi bigahabwa imbaraga zo gukora umurimo wari umutegereje mu buzima bwe bwari imbere. Buri munsi yarushagaho gusabana n’Imana. Ubwenge bwe bwahoraga bushakisha mu nganzo nshya ingingo nshya zo gushingiraho imbirimbo ze no gukangura injyana y’inanga ye. Injyana nziza y’amajwi meza ye yasakaraga ikirere, akirangira ava mu misozi nk’aho yikiranyaga n’indirimbo z’ibyishimo z’abamarayika bo mu ijuru. AA 445.5
Ni nde washobora kumenya uko ingaruka z’iyo myaka y’umuruho no kuzerera mu misozi idatuwe zingana? Gusabana n’ibyaremwe ndetse n’Imana ubwayo, kwita ku mukumbi we, akaga yagiye ahura nako no kukavamo, intimba n’ibyishimo byo muri uwo murimo we ucishije bugufi, ntibari bigamije gusa kugorora imico ya Dawidi no guha icyerekezo imibereho ye y’ahazaza, ahubwo mu myaka yose yagombaga gukurikiraho, binyuze mu ndirimbo za zaburi z’umuririmbyi uhebuje mu Bisiraheli, ibyo yanyuzemo byagombaga gukongeza urukundo no kwizera mu mitima y’ubwoko bw’Imana, bikawegereza umutima wuje urukundo wa wundi ibyaremwe byose bikesha kubaho. AA 446.1
Mu bwiza n’imbaraga byarangaga ubusore bwe, Dawidi yiteguraga kujya mu mwanya ukomeye hamwe n’abakomeye bo ku isi. Nk’impano z’agaciro zakomotse ku Mana, ubuhanga bwe yabukoreshaga mu kwerekana ikuzo ry’Umutangabugingo. Amahirwe yagiraga yo kwitegereza no gutekereza byamufashaga kwikungahaza mu bwenge n’ubutungane bwamuteye gukundwa n’Imana n’abamarayika. Igihe yitegerezaga ubutungane bw’Umuremyi we, gusobanukirwa Imana kurushaho byazaga mu mutima we. Ibitari bifututse byarafututse, ingorane zirakemurwa, kandi ibyari bimuhagaritse umutima biratunganywa. Umurase wose w’umucyo mushya wateraga ibyishimo bishya, kandi ukamutera kuririmba indirimbo nziza zo kwitanga no gusingiza ikuzo ry’Imana n’Umucunguzi. Urukundo rwamukoze ku mutima, agahinda yagiye agira n’intsinzi yagiye ageraho, ibyo byose byari ingingo zarangaga ibitekerezo bye; kandi uko yitegerezaga urwo rukundo rw’Imana mu byiza byose yanyuragamo mu mibereho ye, umutima we wuzuraga kuramya no gushima kurutaho. Ijwi rye ryarangururaga injyana nziza cyane, inanga ye yayicurangana ibyishimo byasabye umutima we maze uwo musore w’umushumba agakomeza kunguka imbaraga n’ubwenge, kuko Mwuka w’Uwiteka yari kuri we. AA 446.2