Imiburo ya Petero yo kwirinda irari ry’umubiri ni imbuzi yahuranije ibuzanya gukoresha ibyo byose bikabura umubiri bikawinjizamo imbaraga zidasanzwe ndetse n’ibiyobyabwenge nk’icyayi, ikawa, itabi, inzoga n’indi miti ikomeye ihagarika uburibwe (morphine). Ibi byose bibasha gushyirwa mu gika cy’ibituma imibereho y’umuntu ikora mu buryo butari bwiza kandi budasanzwe. Uko ibi byimenyerezwa hakiri kare ni nako bigira ingaruka mbi k’ubikoresha bikageza aho bimugira imbata, ndetse bikazageza aho bigabanya imibereho ye mu bya Mwuka. IY 21.1
Inyigisho za Bibiliya zizagira agaciro gake ku bantu bamaze kugwa ikinya mu ntekerezo zabo zo gushimisha irari ryabo. Ibihumbi n’ibihumbi ntibazabura ubuzima bwabo gusa, ahubwo bazabura n’ibyiringiro by’ijuru mbere y’uko bashoza intambara yo kurwanya irari ryabo ryabarenze. Umubyeyi umwe wari umaze imyaka myinshi avuga ko yejejwe, yavuze amagambo agira ati, “ndamutse mbwiwe guhitamo kureka inkono y’itabi cyangwa ijuru navuga nti, “Urabeho, wa juru we; Simbasha gusobanura uko nkunda inkono yanjye y’itabi.” Iki kigirwamana cyari cyarubakiwe ingoro mu mibereho ye, maze Yesu ahabwa umwanya ukurikiye. Nyamara uyu mubyeyi yahoraga avuga ko yihaye Uwiteka wese! IY 21.2