Benshi ntibatinyuka kubaho nk’uko Umucunguzi wacu yabayeho. Bumva ko bibasaba ubwitange bukomeye gukurikiza uru rugero, kugaragaza imbuto mu bikorwa, kandi na none bakihanganira ko Imana ibahwanyuraho amashami ngo babashe kwera imbuto nyinshi. Ariko iyo Umukristo yibona nk’igikoresho cyiyoroshya mu biganza bya Kristo, kandi agaharanira gukiranuka mu nshingano zose, yisunga ubufasha Imana yasezeranye, ubwo ni bwo azikorera umusaraba wa Kristo kandi akumva utamuremereye; ubwo ni bwo azikorerera Kristo imitwaro, akavuga ko itaremereye. Abasha kurarama afite ubutwari kandi ashize amanga, maze akavuga ati, “Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije” (2 Timoteyo 1:12). IY 53.2
Niduhura n’inzitizi mu nzira yacu, ariko mu gukiranuka tukazirenga; niduhura n’abaturwanya n’abaduca intege, ariko mu izina rya Yesu tukanesha; nitwubahiriza inshingano zacu tugakora ibyo dushinzwe mu Mwuka w’Umwami wacu — ubwo nibwo koko tuzahabwa gusobanukirwa tukamenya gukiranuka n’imbaraga Ze. Ntituzaba tucyishingikiriza ku mibereho y’abandi, kuko tuzaba dufite ubuhamya bw’imibereho yacu bwite. Nk’Abasamariya ba kera, tuzaba tubasha kuvuga tuti, “Kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” (Yohana 4:42). IY 53.3
Uko turushaho gutekereza ku mico ya Kristo, kandi uko turushaho kubona imbaraga Ye ikiza, ni bwo tuzarushaho kwibonaho ko turi abanyabyaha kandi twanduye, maze tukamuhanga amaso nk’imbaraga zacu n’Umucunguzi wacu. Nta mbaraga dufite muri twe yakweza imyanda yuzuye mu nsengero z’imitima yacu; ariko iyo twicujije ibyaha byacu imbere y’Imana, tugashaka gutunganywa binyuze muri Kristo, azaduha uko kwizera gukorera mu rukundo kandi kukaboneza umutima. Mu kwizera Kristo no kumvira amategeko y’Imana tubasha kwezwa, tukagezwa ku rugero rwo kubana n’Abamalayika batacumuye n’abacunguwe bambaye amakanzu yera bari mu bwami bw’icyubahiro. IY 53.4