Pawulo ntiyigeze atezuka gushimangira, aho yabaga ari hose, akamaro ko kwezwa kuvugwa muri Bibiliya. Aravuga ati: “Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” (1 Abatesalonike 4:2,3). “Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ariko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. (Abafilipi 2:12-15). IY 56.1
Asaba Tito kwibutsa itorero ko uko bakomeza kwizera ko kunesha kwa Kristo ariko kubahesha agakiza, ubuntu bw’Imana bukaba mu mitima yabo, bizabatera gukora ibitunganye mu byo bakora byose. “Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose….Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.” (Tito 3:1-8). IY 56.2
Pawulo ashaka kwemeza intekerezo zacu yuko umusingi w’imirimo myiza dukorera Imana, ndetse n’urugero ruhanitse rw’imico y’Abakristo, ari urukundo; kandi ko umuntu wuzuwe n’urukundo muri we hazatura amahoro y’Imana. “Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwa neza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Data wa twese ku bw’uwo.” (Abakolosayi 3:12-17). IY 56.3