Uwiteka avugana n’abantu mu mvugo ikocamye kugira ngo abafite imyumvire yangiritse, abaswa, abantu bafite imyumvire yerekeye ku by’isi, babashe gusobanukirwa amagambo ye. Uko ni ko ukwiyoroshya kw’Imana kugaragara. Isanga abantu bacumuye aho bari. Bibiliya, nk’uko ubwayo itunganye mu buryo yoroheje, ntabwo ari mahwi n’ibitekerezo bikomeye by’Imana kubera ko imitekerereze y’Ihoraho idashobora gukwira mu buryo butunganye mu bwenge bw’umuntu upfa. Aho kuba Bibiliya ikoresha imvugo ikabya nk’uko abantu benshi babitekereza, imvugo zikomeye zoroha mbere yuko igitekerezo kivugwa, nubwo uwandika yahisemo imvugo yumvikana cyane yifashishije kugira ngo atange ubutumwa bw’ukuri k’ubwenge busumbyeho. Abanyabyaha bashobora gusa kwihanganira kureba igucucu cyo kurabagirana kw’ikuzo ry’ijuru. 23Letter 121, 1901. UB1 17.2