Washington, D.C ,
7/8/1904
Kuri mugenzi wanjye,
Nahawe ubutumwa bwawe n’abandi baganga bagize itsinda ry’abaganga b’abavugabutumwa. Muzibukire uruhare rw’igitabo cyitwa “Book living Temple 161Igitabo cya page 568 cyatanzwe na Dr G.H. Kellog mu 1903 cyigishaga ku nyigisho zivuga ko Imana iba mu bintu byose. Ababishyize hamwe.” kuko kirimo intekerezo zitari ukuri. Hari ingingo zirimo z’ukuri, ariko zivanze n’ibinyoma. Ibyanditswe bikoreshwa ahatari ihuriro, kandi bigakoreshwa mu gukomeza inyigisho zabo zipfuye. UB1 160.3
Gutekereza ku makosa ari muri iki gitabo byatumye ngira impungenge zikomeye, kandi n’imibereho nagize bitewe n’iki kibazo yari igiye gutuma ntakaza ubuzima bwanjye. UB1 160.4
Bizavugwa ko “Living Temple” cyasubiwemo. Ariko Uwiteka yanyeretse yuko umwanditsi atahindutse, kandi yuko nta bumwe bushobora kubaho hagati ye n’abagabura b’ubutumwa bwiza mu gihe akomeje gukunda ibitekerezo bye byo muri iki gihe. Nsabwa kurangurura ijwi ryanjye mburira abantu bacu ngira nti: “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru …” Abagalatiya 6:7. UB1 161.1
Wahawe ibihamya by’Itorero, imizingo ya 7 na 8. Muri ibi Bihamya hagaragaramo ikimenyetso cy’ingorane. Ariko umucyo wumvikana kandi ugaragarira imitima itigeze itwarwa n’inyigisho mpimbano, ntabwo wamenyekanye kuri bamwe. Mu gihe inyigisho ziyobya zo muri iki gitabo zishyigikirwa n’abaganga bacu, nta kintu gishobora kubahuza n’abagabura b’ubutumwa bwiza. Nta bwumvikane bwagombye kubaho kugeza habonetse impinduka. UB1 161.2
Igihe abavugabutumwa b’abaganga bavura kandi batanga urugero bihwanye n’izina bitirirwa; igihe bumva ko bakeneye kwifatanya n’abagabura b’ubutumwa bwiza, ubwo nibwo hashobora kubaho guhuza ibikorwa. Ariko tugomba guhakana twimazeyo kuvanwa ku rufatiro rw’ukuri guhoraho kwahagaze gushikamye kuva mu 1844 . UB1 161.3
Nasabwe kwerura mu buryo bugaragara ngira nti: ” Hura na ryo” ni ijambo nabwiwe. « Hura na ryo ; Ryemerere ukomeje, kandi udatinze. » Ariko ntibikwiriye gukorwa n’imbaraga zacu z’aho dukorera kugira ngo tugenzure inyigisho n’ingingo zitumvikanwaho. Nta suzuma nk’iryo rikwiriye gukorwa. Mu gitabo Living Temple harimo Alufa w’inyigisho ziyobya zishobora guteza ingorane. Omega azakurikira kandi azakirwa n’abantu batifuza gukurikiza umuburo Imana yabahaye. UB1 161.4
Abavuzi bacu, bafite inshingano zikomeye, bakwiriye kumenya neza kurondora iby’Umwuka. Bakwiriye gukomeza kwirinda bashikamye. Ingorane tudashobora kurondora ubungubu ziradusatira, kandi ndifuza cyane yuko batazashukwa. Ndifuza cyane kubabona bari mu mudendezo w’Uwiteka. Ndasaba yuko bagira ubutwari bwo guhagararira ukuri nk’uko kuri muri Yesu, bashikamye mu byiringiro batangiranye gushyika kw’iherezo. 162Ibihamya by’Umwihariko, Urutonde B, N°2, pp 49, 50. — UB1 161.5