Abantu bajya bambaza ku byerekeye amategeko mu Bagalatiya. Barambaza bati : «Ni irihe tegeko ryitwa umushorera utujyana kuri Kristo? » Nsubiza ntya nti: «Ni amategeko y’uburyo bwombi, ay’imihango n’amategeko cumi yerekana imico mbonera. ” UB1 186.1
Kristo yari urufatiro rw’ubutunzi bw’Abayuda. Urupfu rwa Abeli rwari ingaruka y’uko Kayini yanze kwakira umugambi w’Imana mu ishuri ryo kumvira agakiza kazanwa n’amaraso ya Yesu Kristo washushanywaga n’ibitambo byatambwaga byerekeza kuri Kristo. Kayini yanze ivushwa ry’amaraso ryashushanyaga amaraso ya Kristo amenerwa abatuye isi. Uyu muhango wose wateguwe n’Imana, kandi Kristo yabaye urufatiro rw’ubwo buryo bwose bw’imisengere. Iri ni itangiriro ry’umurimo w’amategeko nk’umushorera uganisha abanyabyaha ku kureba Kristo we rufatiro rw’ubutunzi bwose bw’Abayuda. UB1 186.2
Abakoraga bose umurimo werekeranye n’ubuturo bigishwaga buri gihe umurimo wa Kristo wo kurengera inyokomuntu. Uyu murimo wagenewe gushyira gukunda amategeko y’Imana muri buri mutima , ari na yo mategeko y’ubwami bwayo. Igitambo cyatambwaga cyari imfashanyigisho y’isomo ry’urukundo rw’Imana rwahishuriwe muri Kristo — mu mubabaro we, gupfa nk’igitambo, akishyiraho icyaha umuntu yari yakoze, umukiranutsi agahinduka icyaha ku bwacu. UB1 186.3
Iyo twitegereje iyi nsanganyamatsiko ikomeye y’agakiza, tubona umurimo wa Kristo. Ntabwo ari impano ya Mwuka gusa twasezeranijwe, ahubwo imiterere na kamere y’iki gitambo no gutabarwa ni ibyigisho bikwiriye kurema mu mitima yacu ibitekerezo bisumbyeho, byera kandi bihanitse ku buryo ubona amategeko y’Imana ashaka ko buri muntu wese agira icyo akora. Kwica ayo mategeko mu gikorwa gitoya cyo kurya itunda ryabuzanijwe, byazaniye umuntu n’isi ingaruka zo kutumvira amategeko yera y’Imana. Imiterere y’ubutabazi bw’Imana yagombye gutera buri muntu wese gutinya gukora akantu gatoya hanyuma y’ibindi ko kutumvira iby’Imana idusaba. UB1 186.4
Hakwiriye kubaho gusobanukirwa neza icyo icyaha ari cyo, kandi tukirinda kurenga urugabano rwo kumvira ngo twinjire mu kutumvira. Imana yifuza ko buri muntu wese mu bo yaremye asobanukirwa n’umurimo ukomeye w’Umwana wayo uhoraho ubwo yatangaga ubugingo bwe ku bw’agakiza k’abari mu isi. “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.” 1 Yohana 3:1 UB1 186.5
Igihe umunyabyaha abonye muri Kristo umuhamya w’urukundo ruhebuje, rutishakira ibyarwo kandi rwitangira abandi, haba ububyutse mu mutima we akagira inyifato yo gushima no kwifuza gukurikira Kristo aho amuhamagarira kujya hose. 169 Manuscript 87, 1900 UB1 187.1
«Amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. » (Abagalatiya 3:24). Muri iri somo, Mwuka Muziranenge aravugira mu ntumwa by’umwihariko ibyerekeye amategeko y’imico mbonera. Itegeko riduhishurira icyaha, kandi rituma twumva ko dukeneye Kristo no kumuhungiraho ngo tubabarirwe kandi tubone amahoro akomoka ku kwihana tugasanga Imana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo. UB1 187.2
Kutifuza kurekura ibitekerezo dusanganywe ngo twemere uku kuri, bituma tuba abafatanyije n’abarwanyaga ubutumwa bw’umwami i Minneapolis bwari buzanywe n’umuvandimwe [E.J] Waggoner na [A.T] Jones. Binyuze muri uko guhembera amakimbirane Satani yageze ku ntego ye yo kuvutsa abantu bacu ku rugero runini imbaraga idasanzwe ya Mwuka Muziranenge Imana yifuzaga kubaha. Umwanzi yababujije amahirwe yo kugira imbaraga bari kugira mu gihe bari kuba bageza ukuri ku batuye isi, nk’uko intumwa zakwamamaje nyuma y’umunsi wa Pentekoti. Umucyo ukwiriye kumurikira isi yose wararwanyijwe, kandi bitewe n’igikorwa cya benedata, uyu mucyo ntiwagejejwe ku batuye isi ku rugero rukomeye. UB1 187.3
* * * * *
Amategeko cumi ntakwiriye gufatwa cyane nk’agira ibyo atubuza, ahubwo akwiye kurebwa cyane mu ruhande rw’imbabazi. Ibyo amategeko atubuza ni igihamya cy’umunezero ubonerwa mu kuyumvira. Iyo amategeko yakiriwe muri Kristo, akorera muri twe agatunganya imico izatuzanira umunezero w’iteka ryose. Ku wumvira, amategeko amubera igihome kimukingira. Tuyabonamo kugira neza kw’Imana, ihora ishaka gukingira abantu ibibi bikomoka ku kwica amategeko ibinyujije mu kubahishurira amahame adahinduka yo gukiranuka. UB1 187.4
Ntidukwiriye kureba Imana nk’ihora itegereje ko umunyabyaha acumura ngo imuhane. Umunyabyaha ni we ubwe wizanira igihano. Ibikorwa bye ni byo bituma habaho uruhererekane rw’ibintu bimuzanira ingaruka zidasubirwaho. Buri gikorwa cyose cyo gucumura gikora ku munyabyaha, gihindura imico ye kandi kigatuma bimwohera kongera gucumura. Mu guhitamo gukora icyaha, abantu bitandukanya n’Imana ubwabo, bakihagura ku muyoboro ubazanira imigisha, kandi ingaruka idashidikanywaho ibaho ni ukurimbuka n’urupfu. UB1 187.5
Amategeko ni imvugo igaragaza ibitekerezo by’Imana. Igihe tuyakiriye muri Kristo ahinduka ibitekerezo cyacu. Adushyira hejuru y’imbaraga z’ibyifuzo no kubogama bya kamere, ndetse hejuru y’ibishuko bituganisha ku cyaha. “Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite” (Zaburi 119:165).- nta gisitaza bafite. Nta mahoro aboneka mu byaha; abanyabyaha barwanya Imana. Ariko uwakiriye gukiranuka kw’amategeko binyuze muri Kristo, aba ahuje n’ijuru. “Imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye” Zaburi 85:10 170Letter 96,1896 UB1 188.1