“Uko Data yantumye, niko nanjye mbatumye” (Yohana 20:21). Tugomba guhamya ukuri rwose nk’uko kuri muri Yesu, nk’uko Yesu n’intumwa ze babigenje. Twiringiye ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge, tugomba guhamya imbabazi, ubugiraneza, n’urukundo by’Umukiza wabambwe akazuka, bityo tukaba ibikoresho bizakoreshwa mu kwirukana umwijima uri mu bitekerezo bya benshi, kandi bizatuma imitima y’abantu benshi ishima kandi ihimbaza Imana. Hari umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa na buri muhungu n’umukobwa b’Imana. Yesu aravuga ati: “Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, nawe azabaha undi mufasha wo kubana na mwe ibihe byose.” (Yohana 14:15,16) UB1 208.1
Mu isengesho yasengeye abigishwa be, avuga y’uko atasengeraga abari bamukikije gusa, ahubwo “n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo.”(Yohana 17:20). Yarongeye aravuga ati: “Mwumvise uko nababwiye nti, ndagenda, kandi nzagaruka aho muri. Iyaba mwankundaga, muba munezejwe n’uko njya kwa Data, kuko Data anduta.” (Yohana 14:28). Noneho turabona ko Kristo yasengeye abantu be, kandi abasezeranira byinshi kugira ngo abahamirize bazaba bafite amahirwe yo gufatanya na we. Yaravuze ati: “Imirimo ndetse iruta iyi [Iyo yakoraga] na we azayikora, kuko njya kwa Data.” Yohana 14:12 UB1 208.2
Mbega amahirwe akomeye afitwe n’abizera kandi bashyira mu bikorwa amagambo ya Kristo! Kumenya Kristo, uwatwaye ibyaha byacu akaba impongano yo gukiranirwa kwacu, ni byo bidushoboza kugira imibereho y’ubugingo buzira inenge. Ubu bumenyi ni ingabo itera umuryango w’abantu kugira ibyishimo. Satani azi ko tudafite ubu bumenyi twajijwa kandi tugatakaza imbaraga zacu. Kwizera Imana kwacu kwatakara, kandi tukagwa muri buri mutego wose umwanzi adutega. Yashyizeho imigambi ikomeye azakoresha kugira ngo arimbure umuntu. Ni umugambi we guteza umwijima wa Gihenomu umeze nk’umwenda utwikira isanduku y’umupfu, akawushyira hagati y’Imana n’umuntu kugira ngo atubuze guhanga amaso Yesu maze atwibagize umurimo w’urukundo n’imbabazi, anatuvutse kugira ubumenyi buruseho bw’urukundo rukomeye rw’Imana n’imbaraga itugenera, kandi akumire umurasire wose w’umucyo uva mu ijuru. UB1 208.3
Kristo wenyine ni we washoboye guhagararira ubumana. Uwahoranye na Se kuva mu itangiriro, Uwari ishusho igaragara y’Imana itaboneka, ni we wenyine wari ukwiriye kugira ngo asohoze uyu murimo. Nta mvugo irambuye yashoboraga guhishurira Imana abatuye isi. Binyuze mu mibereho itunganye, imibereho yo kwiringira kuzuye no kugandukira ubushake bw’Imana, imibereho yo kwicisha bugufi iyo umuserafi uruta abandi atari gutinyuka kwemera, Imana ubwayo igomba guhishurirwa abantu. Kugira ngo ibingibi bibeho, Umukiza wacu yatwikirije ubumana bwe ubumuntu. Yakoresheje ubushobozi bwa kimuntu, mu gukoresha ibingibi byonyine ni bwo abantu bari gusobanukirwa. Ubumuntu bwonyine ni bwo bwashoboraga kugera ku bumuntu. Yagaragaje kamere y’Imana mu mubiri w’umuntu uwo Imana yari yamuteguriye. Ari mu mubiri wa kimuntu yahesheje isi umugisha agaragaza imibereho y’Imana, maze muri ubwo buryo yerekana ko afite ubushobozi bwo guhuza ubumuntu n’ubumana. UB1 208.4
Kristo yaravuze ati: «Ntawe uzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi ntawe uzi Se, keretse Umwana w’Imana n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.” (Mat 11:12) . Mbega ukuntu umurimo w’ikirenga w’Umwana w’Imana wumvikana buhoro! Yafashe agakiza k’abatuye isi mu biganza bye. Ubutumwa bwahawe intumwa ni nabwo buhabwa abayoboke be muri iki gihe. « Kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu» (Luka 24 :47). Umukiza wacu afite «ubutware bwose mu ijuru no mu isi » (Matayo 28:18) kandi ubu bushobozi twarabusezeraniwe. « Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugera ku mpera y’isi » ( Ibyak. 1:8). UB1 209.1
Nubwo itorero ryaba rigizwe n’abakene, abatize n’abantu batazwi, ari ko nibaba abantu bizera kandi basenga, imibereho yabo izagira ingaruka mu gihe runaka ndetse n’iz’igihe cy’iteka ryose. Nibagenda mu kwizera koroheje, bakishingikiriza ku masezerano ari mu ijambo ry’Imana, bashobora gusohoza umurimo ukomeye kandi mwiza. Nibareka umucyo wabo ukamurika, Kristo azahabwa icyubahiro muri bo, kandi n’inyungu z’ubwami bwe zizakomeza kujya imbere. Niba basobanukiwe n’icyo buri wese agomba gukorera Imana, bazashaka amahirwe yose yo gukora, kandi bazamurika nk’imuri mu isi. Bazaba intangarugero z’abanyakuri n’abantu bagira ishyaka ryo gusohoza umugambi w’Imana wo gukiza imitima. Abakene n’abatize, iyo babihisemo, bashobora kuba abigishwa mu ishuri rya Kristo, kandi azabigisha ubwenge nyakuri. Imibereho y’ubugwaneza, kwizera nk’umwana muto, kubaha Imana k’ukuri n’idini y’ukuri, bizagira ingaruka ku bandi kandi ingaruka itanga umusaruro. Abantu baminuje akenshi bashobora kwishingikiriza ku bwenge basoma mu bitabo byabo kurusha uko bishingikiriza ku Mana. Akenshi ntibashaka kumenya uburyo bw’Imana bwo gukiranira na yo mu masengesho yo mu rwiherero no kugundira amasezerano yayo binyuze mu kwizera. Abakiriye ugusigwa gutangwa n’ijuru bazagenda bafite Umwuka nk’uwa Kristo, bashaka uburyo bwatuma bagirana ikiganiro n’abandi kugira ngo babahishurire kumenya Imana na Kristo yatumye. Abo kubamenya ni ubugingo buhoraho. Bazahinduka inzandiko zihoraho kandi zihishurira abantu Umucyo w’isi. UB1 209.2
Kristo yahaye « umuntu wese umurimo we » (Mariko 13:34). Yiteze ko buri muntu wese akorana umurimo we ubudahemuka. Abakomeye n’abaroheje, abakire n’abakene, bose bafite umurimo wo gukorera Shebuja. Buri wese ahamagarirwa gukora. Ariko nimutumvira ijwi ry’Umwami, niba mudakora umurimo yabashinze ari we mwishingikirijeho nk’ubahagije, niba mudakurikiza urugero rwe, aya magambo ngo “umugaragu mubi kandi w’imburamumaro” azandikwa imbere y’izina ryawe. Keretse gusa umucyo wahawe nuwumurikishiriza abandi, keretse gusa nureka umucyo wawe ukamurika, naho ubundi uzahinduka umwijima kandi ubugingo bwawe buzaba buri mu kaga ko kurimbuka gukomeye. Imana ibwira umuntu wese uzi ukuri iti: “Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze so wo mu ijuru.” (Matayo 5:16). Geza ku bandi ukuri kugira ngo bakumenye. Uyu ni umugambi w’Imana wo kumurikira isi. Nudahagarara mu mwanya wahawe, nutareka ngo umucyo wawe wake, uzagotwa n’umwijima. Imana ihamagarira abahungu n’abakobwa bo mu muryango w’ijuru kuba bafite intwaro zose, kugira ngo igihe icyo ari cyo cyose bashobore gutera intambwe bahagarare ku murongo aho baba biteguye kugira icyo bakora. Umutima woroheje kandi ufite imbabazi bitewe n’urukundo ukunda Yesu uzabona isaro ry’igiciro ryagenewe kubikwa mu bubiko bw’umwami wacu. UB1 210.1