Kristo yaje mu isi kugira ngo arimbure Satani kandi aza nk’Umucunguzi w’imbata ziboshywe n’imbaraga za Satani. Yari gusigira umuntu imibereho ye inesha nk’urugero agomba gukurikiza kugira ngo atsinde ibishuko bya Satani. Yesu acyinjira mu butayu bw’ibigeragezo, mu maso he harahindutse. Icyubahiro n’ubwiza byavaga ku ntebe y’Imana byigeze kumurika mu maso he igihe ijuru ryamukingukiraga maze ijwi rya Se rikemeza ko ari Umwana we yishimira, byari byagiye. Uburemere bw’ibyaha by’abari mu isi byari bitsikamiye umutima we kandi mu maso he hagaragazaga agahinda katavugwa n’ishavu rikomeye, ibyo umuntu wacumuye atari yarigeze abona. Yagezweho n’inyanja ihorera y’umubabaro wari warayogoje isi. Yumvise imbaraga y’irari no kwifuza kubi byagenga abatuye isi, byari byarateye umuntu umubabaro utavugwa. Gusayisha mu mirire byari byariyongereye kandi birushaho kwiyongera mu bisekuru byagiye bikurikiraho uhereye ku kugwa kwa Adamu, kugeza ubwo abantu babaye abanyantege nke mu bijyanye n’imico mbonera ku buryo batari bagishoboye gutsinda bakoresheje imbaraga zabo bwite. UB1 215.1
Kristo, yagombaga gutsinda irari ry’ibyo kurya mu mwanya w’inyokomuntu, bintuze mu guhagarara ashikamye imbere y’ikigeragezo kirusha imbaraga ibindi byose nk’ikigeragezo cy’inda. Yagombaga kugenda iyi nzira yo gushukwa wenyine; nta n‘umwe wagombaga kumufasha ndetse nta n’uwagombaga kumuhumuriza no kumukomeza. Yagombaga gukirana n’imbaraga z’umwijima. UB1 215.2
Kubera ko umuntu atashoboraga gutsinda imbaraga z’ibishuko bya Satani akoresheje imbaraga ze za kimuntu, Yesu yagize ubushake bwo gukora uwo murimo, kwikorera umutwaro w’umuntu kandi agatsinda imbaraga z’irari ry’inda mu cyimbo cye, kwiyanga no kwihangana, no gushikama ku mahame akabirutisha cyane kuribwa n’inzara. Yagombaga kwerekana imbaraga yo gutegeka inda irusha imbaraga inzara ndetse n’urupfu. UB1 215.3
Igihe Kristo yageragereshwaga irari ry’inda, ntiyari muri Edeni nziza, nk’uko byari bimeze kuri Adamu wabonaga umucyo n’urukundo by’Imana byagaragariraga kuri buri kintu cyose amaso ye yashoboraga kureba. We yari ahantu hatagira ikintu kihera, ahantu h’ubutayu bw’umusaka akijijwe n’inyamaswa zo mu ishyamba. Mu byari bimukikije, nta na kimwe cyari gishimishije; ahubwo byose byari biteye ubwoba kuri kamere muntu. Ahantu hameze hatyo ni ho yamaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine yiyiriza, ” kandi muri iyo minsi ntiyagira icyo arya” (Luka 4:2). Yananuwe n’uko yamaze igihe kinini atarya kandi yumvise inzara iruta izindi zose. Ishusho ye yari yahindanye kurusha iy’abana b’abantu. UB1 215.4
Kristo yinjira atyo mu buzima bwo guhangana kugira kugira ngo atsinde umwanzi ukomeye, binyuze mu kwihanganira ikigeragezo cyose Adamu yananiwe kwihanganira kugira ngo natsinda urugamba, abe amenaguye imbaraga za Satani kandi acungure abantu abavane mu gukorwa n’isoni zazanywe no kugwa kwabo. UB1 216.1
Adamu yatakaje byose igihe yumviraga imbaraga z’irari ry’inda. Umucunguzi, uwo muri we hari hahurijwe ubumuntu n’ubumana, yahagaze mu mwanya wa Adamu kandi yihanganira kwiyiriza ubusa kwari gukomeye kwamaze hafi ibyumweru bitandatu. Uburebure bw’iki gihe cyo kwiyiriza ubusa ni ikimenyetso gikomeye cyerekana urugero ubunyacyaha no gusigingira kw’imbaraga zo gutegeka irari ry’inda byagezeho mu muryango w’abantu. UB1 216.2
Ubumuntu bwa Kristo bwageze ku ndiba y’umubabaro wa muntu; kandi bwisanishije n’intege nke n’ubukene by’umuntu waguye mu gihe kamere ye y’ubumana yari igikomeje iby’iteka ryose. Umurimo we wo gutwara ingaruka z’icyaha cyakozwe n’umuntu ntabwo wari ugamije kumuha uburenganzira bwo gukomeza kwica amategeko y’Imana; ibiramambu, byatumye umuntu aba ufitiye umwenda amategeko, uwo Kristo ubwe yarimo yishyura binyuze mu mubabaro we. Ibigeragezo n’imibabaro bya Kristo byari ibyo gukeburira umuntu gusobanukirwa n’uburemere bw’icyaha cye mu kwica amategeko y’Imana ngo bimutere kwihana no kumvira ayo mategeko, kandi ngo binyuze mu kumvira ayo mategeko, babashe kwemerwa n’Imana. Gukiranuka kwe yari kukubara ku muntu, noneho akanamuzamura mu by’imico mbonera kugira ngo ase n’Imana, bityo umuhati we wo kubahiriza amategeko y’Imana ukemerwa. Umurimo wa Kristo wari uwo kunga umuntu n’Imana binyuze muri kamere muntu ye kandi akunga Imana n’umuntu binyuze muri kamere ye y’ubumana. UB1 216.3
Guhera igihe Kristo yari atangiye igihe cye kirekire cyo kwiyiriza ubusa mu butayu, Satani yari bugufi yiteguranye ibishuko bye. Yaje aho Kristo ari agoswe n’umucyo, avuga ko ari umwe mu bamarayika bavuye ku ntebe y’Imana; woherejwe afite ubutumwa bwo kumuhumuriza no kumukomeza kandi ngo amworohereze mu mubabaro yarimo. Yagerageje kwemeza Kristo ko Imana itigeze imusaba kwiyanga atyo no kunyura mu mibabaro nk’iyo yagaragazaga; iyo akaba ari yo mpamvu yari yoherejwe n’ijuru amuzaniye ubutumwa bw’uko ngo Imana icyo yashakaga ari ukumugerageza ngo irebe ko yari yiteguye kwihangana. UB1 216.4
Satani yabwiye Kristo ko yari gukandagiza gusa ibirenge bye mu nzira yandujwe n’amaraso; ariko ko atari ukuyigenderamo. Mbese nk’uko Aburahamu yageragerejwe kugira ngo yerekane kumvira kwe kuzuye. Yanavuze y’uko ari we marayika wahagaritse ukuboko kwa Aburahamu igihe yazamuraga icyuma ngo asogote Isaka, none akaba azanywe no gukiza ubugingo bwe; kandi ko bitari ngombwa ngo yihanganire inzara imubabaza ityo n’urupfu rwari guterwa no gusonza; ngo yari no kumufasha kurangiza umugabane umwe w’umurimo w’inama y’agakiza. UB1 217.1
Umwana w’Imana yateye umugongo ibi bishuko byuzuye ubucakura byose, akomera ku mugambi we wo gusohoza mu buryo bwose, mu mwuka, inyuguti ku nyuguti, umugambi wari warashyiriweho gucungura ubwoko bwaguye. Nyamara Satani we yari yarateguye ibishuko by’uburyo bwinshi kugira ngo agushe Kristo, bityo amwiganzure. Iyo aza gutsindwa mu gishuko kimwe, yari yiteguye kumugerageresha ikindi. Yatekereje ko yari butsinde kuko Kristo yari yariyoroheje ubwe nk’umuntu. Yiremaga agatima akibwira ko kamere ye yo kwiyoberanya akigira nk’umwe mu bamarayika bo mu ijuru itazatahurwa. Yiremagamo gushidikanya ubumana bwa Kristo ashingiye ko yagaragaraga ananutse kandi nta ntege afite no ku byari bimuzengurutse bidashimishije. UB1 217.2
Kristo yari azi ko nafata kamere muntu atazasa n’abamarayika bo mu ijuru. Satani yamuhendahendeye guhamisha isumbwe rye kumuha igihamya niba koko ari umwana w’Imana. Yashutse Kristo akoresheje igishuko kijyanye n’irari ry’inda. Yari yaratsinze Adamu akoresheje ubu bwoko bw’ikigeragezo kandi abasha kwigaruria abamukomotseho; ndetse kubera gutwarwa n’irari ry’inda, bashotoye Imana kubwo gukiranirwa kugeza ubwo urugomo rwabo rubaye rwinshi cyane ku buryo Uwiteka yabarimbuje amazi y’umwuzure akabakura ku isi. UB1 217.3
Binyuze mu bishuko bitaziguye bya Satani, abana ba Isirayeli bemereye irari ry’inda kuyobora ibitekerezo byabo kandi binyuze mu kwishora mu irari, bashowe mu gukora ibyaha bibabaje byababyukirije uburakari bw’Imana maze bashirira mu butayu. Yatekereje ko yari kugira amahirwe yo gutsinda Kristo akoresheje ikigeragezo nk’icyo. Yabwiye Kristo ko umwe mu bamarayika b’icyubahiro yaciriwe mu isi, kandi ko uko yagaragaraga bihamya ko ari we; aho kuba umwami w’ijuru, yari marayika waguye, ibyo bikaba ari yo mpamvu yo kuzongwa kwe n’umubabaro yari afite. UB1 217.4
Noneho ararikira Kristo kwitegereza ubwiza bwe, akareba ukuntu yambaye umucyo n’ukuntu ari umunyambaraga. Nuko amubwira ko ari intumwa ije ivuye ku ntebe y’ubwami bw’ijuru, ku bw’ibyo akaba afite uburenganzira bwo gusaba Kristo kwerekana ibihamya by’uko ari Umwana w’Imana. Iyo Satani abishobora, aba yaramuteye gushidikanya amagambo yumvikaniye mu ijuru abwirwa umwana w’Imana igihe yabatizwaga. Yari yiyemeje gutsinda Kristo kandi, byamushobokera, akimika ubwami bwe akanirindira umutekano. Igishuko cye cya mbere yahaye Kristo cyari icy’irari ry’inda. Kuri iyi ngingo, yasaga n’aho yari yarigaruriye isi yose; kandi ibishuko bye byari bijyanye n’igihe n’ahantu Yesu yari ari, ku buryo ibyo ari byo byatumaga bigira imbaraga nyinshi UB1 217.5
Kristo yashoboraga gukora igitangaza ku bw’inyungu ze; ariko ibi ntibyari kuba bihuje n’inama y’agakiza. Ibitangaza byinshi byaranze imibereho ya Kristo byerekana ububasha bwe bwo gukora ibitangaza ku bw’inyungu za bene muntu bababazwaga. Ku bw’igitangaza kimwe cy’impuhwe, yagaburiye abantu ibihumbi bitanu mu mwanya umwe akoresheje imigati itanu n’udufi tubiri duto. Ku bw’ibyo rero, yanashoboraga gukora igitangaza akabasha kwimara inzara yari afite. Satani yishukaga ko yari gutera Kristo gushidikanya amagambo yumvikaniye mu ijuru igihe yabatizwaga. Kandi iyo aza gushobora kumutera kwibaza koko niba ari umwana w’Imana, bityo agashidikanya ku kuri kw’amagambo yavuzwe na Se, yari kuba abonye intsinzi. UB1 218.1
Yabonye Kristo mu butayu budatuwe ari wenyine, nta byo kurya kandi ari mu mubabaro. Ibyari bimukikije byari bibabaje kandi bidateye ubwuzu. Satani yabwiye Kristo ko Imana itari kurekera Umwana wayo mu bukene nk’ubwo no mu mubabaro nk’uwo. Yiringiraga kujegeza ibyiringiro Kristo yari afitiye Se; wari wemeye ko ajyanwa muri uwo mubabaro ukabije mu butayu; ahatigeze gukandagirwa n’ibirenge by’umuntu. Satani yiringiraga ko azateza Kristo gushidikanya urukundo rwa Se, maze bikabona umwanya mu bitekerezo bye, kandi binyuze mu gucika intege no gusonza cyane, agakoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza kugira ngo yirengere, bityo akaba yivanye mu biganza bya Se wo mu ijuru. Iki mu by’ukuri cyari igishuko Kristo yari ahuye na cyo. Ariko ntiyigeze acyishimira n’umwanya na muto. Ntabwo yigeze ashidikanya na gato ku rukundo rwa Se wo mu ijuru nubwo yagaragaraga nk’uwacishijwe bugufi n’umubabaro. Ibishuko bya Satani nubwo byari biteguranye ubuhanga, ntibyigeze binyeganyeza gukiranuka k’Umwana w’Imana ukundwa. Ibyiringiro bishikamye yari afite muri Se ntibyashoboraga kunyeganyezwa. UB1 218.2
Yesu ntiyigeze yemera gusobanurira umwanzi we ukuntu yari umwana w’Imana n’uburyo yagombaga gukora. Mu buryo bw’agasuzuguro no kumukwena, Satani yerekeje ku ntege nkeya Kristo yari afite n’ishusho ye idashimishije maze agaragaza ukuntu bitandukanye n’imbaraga n’ubwiza we yari afite bikaba bihabanye n’imbaraga ze bwite n’icyubahiro yari afite. Yasuzuguye Kristo ko atari we wari ukwiriye guhagararira abamarayika; ibirenze kuri byo akaba ari na we mugaba wabo w’umunyacyubahiro kandi akaba n’umwami uzwi mu bikari by’ibwami. UB1 218.3
Uburyo yagaragaraga byerekanaga ko yari yatereranywe n’Imana n’abantu. Yavuze ko niba mu by’ukuri Kristo yari Umwana w’Imana, Umwami w’ijuru, yari afite ububasha bungana n’ubw’Imana; kandi ko yashoboraga kumuha igihamya binyuze mu gukora igitangaza cyo guhindura ibuye ryari imbere y’ibirenge bye umugati maze akawukoresha yimara inzara. Satani yasezeraniye Kristo ko niyemera gukora ibyo, ko arahita yemera ko amurusha ubutware, kandi ko impaka zari hagati yabo ziraba zirangiriye aho by’iteka ryose. UB1 219.1
Kristo ntiyigeze yita ku gasuzuguro no kumusesereza bya Satani. Ntabwo ibyo byatumye amuha ibihamya by’ububasha bwe. Mu bugwaneza bwe, yihanganiye gutukwa ntiyamusubiza. Amagambo yumvikaniye mu ijuru ku munsi w’umubatizo we yari afite agaciro gakomeye; yamuhamirizaga ko Se yemeye intambwe yarimo atera mu gusohoza inama y’agakiza nk’inshungu n’umwishingizi w’umuntu. Gukinguka kw’ijuru no kumanuka kw’inuma yavuye mu ijuru, byari ibihamya by’uko Se yari guhuza ububasha bwe mu ijuru n’ubw’Umwana we ku isi kugira ngo akure umuntu mu butware bwa Satani kandi n’uko Imana yemeye umuhati wa Kristo wo guhuza isi n’ijuru, n’uwo guhuza umuntu upfa n’Imana ihoraho. UB1 219.2
Iki kimenyetso cyari gitanzwe na Se, cyari gifitiye Umwana w’Imana agaciro katarondoreka mu mibabaro ye yose ikomeye n’intambara yari ahanganyemo n’umutware wigometse guhangana gukomeye yagiranye n’umutware w’abagome. Mu gihe yihanganiraga ikigeragezo cy’Imana mu butayu kimwe no mu gihe cy’umurimo we cyose, ntacyo yari afite yakora ngo yemeze Satani iby’ububasha bwe bwite n’uko ari Umukiza w’abari mu isi. Satani yari afite igihamya gihagije cy’umwanya w’icyubahiro wa Yesu. Kuba atarashakaga kwemera ko Kristo akwiriye icyubahiro kandi ngo amuyoboke nk’uri munsi ye, byamugejeje ku kwigomeka ku Mana no guhezwa hanze y’ijuru. UB1 219.3
Ntabwo wari umugabane w’umurimo wa Kristo gukoresha ububasha bwe bw’ubumana ku nyungu ze, no mu kwiyorohereza umubabaro. Ibi ni byo ubwe yari yiyemeje kwishyiraho. Yemeye gufata kamere muntu kandi yari guhura n’ingorane, ibibazo n’imibabaro umuryango w’abantu uhura na byo. Ntiyagombaga kugira ibitangaza akora ku nyungu ze. Yazanywe no gukiza abandi. Intego y’umurimo we yari iyo kuzanira imigisha abababazwa n’abarenganywa, ibyiringiro n’ubugingo. Yagombaga kwishyiraho imitwaro n’intimba bya bene muntu bababazwa. UB1 219.4
Nubwo Kristo yababajwe cyane n’inzara idasanzwe, yatsinze ibishuko. Yirukanishije Satani Ibyanditswe; ibyo yari yarahaye Mose mu butayu ngo abisubiriremo Abisirayeli bari bigometse igihe bari babuze ibyokurya; kandi bakaboroga basaba inyama. “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanywa k’Imana.” (Matayo 4:4) UB1 219.5
Binyuze muri iri tangazo no mu rugero rwe, Kristo yerekaga umuntu ko inzara y’ibyo kurya by’igihe gitoya atari icyago gikomeye kurusha ibindi byose mu byari kumugeraho. Satani yashyeshyenze ababyeyi bacu ba mbere ababwira ko mu kurya urubuto rw’igiti cy’ubwenge icyo Imana yari yarababujije cyari gutuma bagubwa neza cyane kandi ko batari gupfa. Ibyo byari bihabanye n’ukuri Imana yari yababwiye igira iti: “Ariko igiti cy’ubwenge kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa”(Itang 2:17). Iyo Adamu ajya kuba yarumviye, ntiyari kwigera na rimwe akena, agira ishavu cyangwa ngo apfe. UB1 220.1
Iyo abantu babayeho mbere y’umwuzure baba barumviye ijambo ry’Imana, ntacyo baba barabaye kandi ntibari kuba bararimbuwe n’amazi y’umwuzure. Iyo Abisirayeli bajya kuba barumviye ijambo ry’Imana, iba yarabahundagajeho imigisha y’umwihariko. Ibiri amambu bazize ingaruka zo kwishora mu irari ry’inda no kugira iruba. Ntibashoboraga kumvira ijambo ry’Imana. Kwishora mu kugira irari rikabije ry’ibyo kurya byatumye habaho ibyaha byinshi kandi bikomeye. UB1 220.2
Iyo bajya kuba baragize nyambere ibyo Imana isaba, n’ibyo bifuza ubwabo bikaza nyuma, bakemera guhitamo indyo ibakwiriye Imana yabahaye, nta n’umwe muri bo uba wararimbukiye mu butayu. Bari kuba baratujwe mu gihugu cyiza cy’i Kanani ari bantu bera kandi bazira umuze, nta n‘umwe mu miryango yabo yose wari kugira intege nke. UB1 220.3
Umukiza w’abatuye isi yahindutse icyaha ku bw’inyokomuntu. Mu guhinduka ingurane y’umuntu, ntabwo Kristo yagaragaje ububasha bwe nk’Umwana w’Imana. Yihinduye umwana w’umuntu mu bandi. Yagombaga kugeragezwa n’ibishuko nk’umuntu, mu mwanya w’umuntu, mu bigeragezo bikomeye cyane yahuye na byo, maze agasiga urugero rwo kwizera Se wo mu ijuru no kumugiramo ibyiringiro bishyitse. Kristo yari azi ko Se yari kumuha ibyo kurya igihe yari kubona ko bikwiriye. Muri iki gihe gikomeye, ubwo inzara yamuryaga birenze urugero, ntabwo yari kugabanya na gato ku kigeragezo yari yagenewe akoresheje imbaraga ye y’ubumana mbere y’igihe cyategetswe. UB1 220.4
Umuntu waguye, iyo ashyizwe ahantu hagororotse, ntiyashobora kugira imbaraga zo gukora ibitangaza ku bwe kugira ngo yikize uburibwe cyangwa agahinda, cyangwa ngo yiheshe gutsinda abanzi be. Wari umugambi w’Imana wo kugerageza no gusuzuma inyokomuntu; no kubaha amahirwe yo gukomeza gutuma imico yabo itungana binyuze mu kubagerageza kenshi mu buryo butandukanye kugira ngo kwizera kwabo n’ibyiringiro bafite mu rukundo rwe n’ububasha bwe bisuzumwe. UB1 220.5
Imibereho ya Kristo yari urugero rutunganye. Yahoraga yigisha abantu akoresheje urugero rwe n’amagambo ababwira ko Imana ari yo yishingikirizagaho kandi ko mu Mana ariho kwizera kwe n’ibyiringiro bishikamye bikwiye kuba. UB1 220.6
Kristo yari azi ko Satani yari umubeshyi kuva mu itangiriro kandi byasabaga kwirinda bikomeye kumva amagambo y’uyu mushukanyi usuzugura, kandi ntahite acyaha Satani uwo mwanya mu byo atinyutse kumubwira. Satani yateganyaga gushotora Umwana w’Imana bagahita batangira guterana amagambo; nuko akiringira ko yamufatirana n’intege nke z’umubiri n’izo mu buryo bw’umwuka akamutsinda. Yari yiteguye kugoreka amagambo ya Kristo kugira ngo yerekane ko hari icyo amurusha; no kwitabaza abamarayika be baguye ngo bakoreshe imbaraga zabo zose zimazeyo bamurwanye maze bamutsinde. UB1 220.7
Umukiza w’abari mu isi ntiyateranye amagambo na Satani wari waraciwe mu ijuru kuko atari agikwiriye kuhaba. Uwo nguwo washoboraga gutuma abamarayika b’Imana barwanya umutware wabo w’ikirenga, Umwana wayo, umugaba wabo ukundwa kandi bakajya mu ruhande rwe, yashoboraga kuriganya mu buryo ubwo ari bwo bwose. Imyaka ibihumbi bine yari ayimaze arwanya ubutegetsi bw’Imana kandi ntabwo yari yarigeze atakaza ubuhanga bwe na hato cyangwa ububasha bwo gushuka no kuyobya. UB1 221.1
Kubera ko umuntu waguye atari agishoboye gutsinda Satani akoresheje imbaraga ye ya kimuntu, Kristo yavuye mu bikari by’ibwami byo mu ijuru kugira ngo amufashe akoresheje imbaraga ze z’ubumuntu n’iz’ubumana zibumbiye hamwe. Kristo yari azi ko Adamu muri Edeni, mu mahirwe yari afite, yashoboraga guhangana n’ibishuko bya Satani akamutsinda. Kandi yari azi ko bidashobokera umuntu wari hanze ya Edeni (watandukanijwe n’umucyo n’urukundo by’Imana kuva igihe yagwaga) gutsinda ibishuko bya Satani akoresheje imbaraga ze bwite. Kugira ngo azanire umuntu ibyiringiro kandi amukize kurimbuka burundu, yicishije bugufi afata kamere y’umuntu kugira ngo ashyikire umuntu aho ari binyuze mu gukoresha ubumana bwe n’ubumuntu bibumbiye hamwe. Abonera abahungu n’abakobwa ba Adamu baguye imbaraga badashobora kwibonera ubwabo, kugira ngo mu izina rye bashobore gutsinda ibishuko bya Satani. UB1 221.2
Umwana w’Imana wererejwe, mu kwigira umuntu kwe, arushaho kwiyegereza umuntu binyuze mu kumugira mu cyimbo. Yisanisha na we mu mibabaro n’ingorane bye. Yageragejwe mu buryo bwose nk’uko umuntu ageragezwa kugira ngo ashobore kumenya ukuntu yafasha abageragezwa. Kristo yatsindiye umunyabyaha. UB1 221.3
Yakobo, mu iyerekwa rye rya nijoro, yabonye urwego ruhuza isi n’ijuru rugenda rukagera ku ntebe y’ubwami y’Imana. Yabonye abamarayika b’Imana, bambaye imyambaro ifite ubwiza bw’ijuru, bamanuka kandi bazamuka kuri uru rwego rwarabagiranaga. Amaguru y’uru rwego yakoraga ku isi, mu gihe umutwe warwo wageraga mu bushorishori bw’ijuru, ku ntebe y’ubwami ya Yehova. UB1 221.4
Ukurabagirana kwavaga ku ntebe y’Imana kwateraga ibishashi kuri uru rwego maze narwo rukohereza ku isi umucyo w’ubwiza butarondoreka. UB1 221.5
Uru rwego rwashushanyaga Kristo wari waratangije umusabano hagati y’isi n’ijuru. Mu kwicisha bugufi kwa Kristo yamanutse ku rwego rwo hasi cyane mu mubabaro w’abantu, ababarana nabo kandi abagirira impuhwe, ari byo byashushanyirijwe Yakobo n’ibirenge by’urwego byakoraga ku isi, mu gihe umutwe w’urwego ugera ku ijuru washushanyaga imbaraga y’ubumana ya Kristo wari ufashe iby’iteka, bityo agahuza isi n’ijuru, n’umuntu upfa akamuhuza n’Imana idapfa. Binyuze muri Kristo umuntu abasha gushyikirana n’Imana. Abamarayika bashobora kuva mu ijuru bakaza mu isi bazaniye umuntu waguye ubutumwa bw’urukundo kandi bagafasha abazaragwa agakiza. Muri Kristo wenyine ni ho intumwa z’ijuru zifashiriza abantu. UB1 222.1
Adamu na Eva bashyizwe mu buzima bubaha amahirwe. Bari bafite amahirwe yo gusabana n’Imana n’abamarayika. Nta cyaha cyatumaga bacirwaho iteka. Umucyo w’Imana n’abamarayika wari hamwe nabo ndetse n’ahabakikije. Uwabaremye ni we wari umwigisha wabo. Nyamara baguye mu maboko no mu bishuko by’umwanzi w’umuhanga. Satani yari amaze imyaka ibihumbi bine arwanya ingoma y’Imana kandi yari amaze kugwiza imbaraga n’uburambe biturutse mu kwitoza kumashije. Abantu baguye ntibari bafite amahirwe angana n’aya Adamu muri Edeni. Bari baratandukanye n’Imana igihe cy’imyaka ibihumbi bine. Ubwenge bwo gusobanukirwa n’imbaraga yo gutsinda ibishuko bya Satani byari byaragabanutse kugera ubwo Satani yagaragaraga nk’aho ategekana isi kunesha. Irari ry’inda no kwifuza, gukunda iby’isi n’ibyaha byo kwigerezaho byari amashami akomeye y’ikibi yabyaraga ubwoko bwose bw’ubugome, ihohotera no kwiyonona. UB1 222.2