Umukiza wacu yari afite ibyiringiro bishyitse kuri Se wo mu ijuru, kandi na we ntiyari kumureka ngo ageragereshwe ibirenze ibyamuzanira imbaraga yo kwihangana hanyuma mu gihe yari kuba yihanganiye igeragazwa ashyizwemo. Kristo si we wahisemo kwishyira mu kaga. Imana yari yemereye Satani kugira ububasha ku Mwana wayo mu gihe runaka. Yesu yari azi ko narinda ubunyangamugayo bwe muri iki gihe cyo kugeragezwa gikomeye, marayika w’Imana yari koherezwa ngo amukomeze niba nta bundi buryo buhari. Yari yarigize umuntu ahera ko anahagararira inyokomuntu. UB1 226.1
Satani yabonye ko nta cyo yari yabashije gukora kuri Kristo mu gishuko cye gikomeye cya kabiri. “Umwanzi aramuzamura, amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato aramubwira ati: ‘Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo rya bwo kuko ari jye wabugabanye, kandi mbugabira uwo nshaka wese: nuko, numfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” Luka 4:5-7. UB1 226.2
Mu bishuko bibiri bya mbere bikomeye Satani yari ataragaragaza imigambi ye nyakuri cyangwa kamere ye. Yari yavuze ko ari intumwa ikomeye ivuye mu ijuru, ariko ubu bwo, yiyambuye kwiyoberanya kwe. Mu ishusho nini yanyujije imbere ya Kristo, yamugaragarije ubwami bwose bwo mu isi mu mucyo ushimishije ijisho, mu gihe yavugaga ko ari umwami w’isi. UB1 226.3
Iki gishuko cya nyuma ni cyo cyarushaga ibindi imbaraga rukuruzi muri byose uko ari bitatu. Satani yari azi ko imibereho ya Kristo igomba kuba iy’ishavu, imibabaro n’intambara. Ku bw’ibyo, yatekereje ko yafatirana Kristo akagira ibyo amuha maze nawe akamugurisha gukiranuka kwe nk’ingurane. Satani yakoranyirije imbaraga ze zose muri iki gishuko cya nyuma, kuko umuhati we wa nyuma ni wo wari kugaragaza umuneshi uwo ari we. Yavugaga ko isi ari we uyiyobora kandi ko yari umwami utegeka ikirere. Yajyanye Yesu ku musozi usumba iyindi, kandi amunyuza imbere ishusho nini y’ubwami bwose bwo ku isi, ubwo yari amaze igihe kirekire ayobora, aherako abumugabira nk’impano ikomeye. Yabwiye Kristo ko yashoboraga guhabwa ubwami bw’isi atabanje kubabazwa cyangwa kugira icyo asabwa gutanga. Satani asezeranya kurekura inkoni ye y’ubutware n’ubwami bwe kugira ngo Kristo ashobore kuba umutware abihawe na we. Na we icyo amusaba kumukorera nk’inyiturano y’uko amweguriye ubwami bwose bwo ku isi yari yamunyujije imbere uwo munsi kwari ukumuha icyubahiro nk’uko yagiha umukuriye. UB1 226.4
Ijisho rya Yesu ryatinze gato ku bwiza bwari bumunyujijwe imbere, ariko yabiteye umugongo kandi yanga gukomeza guhanga amaso ibyo birangaza. Ntiyari gushyira mu makuba ubunyangamugayo bwe butajenjetse abikoresheje gutinda ku by’umushukanyi. Igihe Satani yasabaga kuramywa, Kristo yumvise ubumana bwe busuzuguwe kandi ntiyashoboraga gukomeza kwihanganira ibitutsi Satani ari gutuka Imana, cyangwa ngo amwemerere kuguma imbere ye. Ahangaha ni ho Kristo yakoresheje ubutware bwe nk’Imana, ategeka Satani kurekeraho. Aramubwira ati: “Genda, Satani, kuko handitswe ngo: uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” (Matayo 4:10) Satani, mu bwibone bwe no kwishongora, yari yaratangaje ko ari we mutware w’isi ukwiriye kandi uhoraho, akaba ari we nyir’ubukire bwose n’icyubahiro biyirimo, agasaba ko abatuye isi bose bamwubaha, nk’aho ari we waremye isi n’ibirimo byose. Yabwiye Kristo ati: “Ndaguha ubutware bwose n’ikuzo kuko ari jye wabugabanye, kandi mbugabira uwo nshaka wese.” (Luka 4:6). Yagerageje kugirana amasezerano adasanzwe na Kristo yo guhita amwegurira ibyo yavugaga ko ari ibye byose, naramuka yemeye kumuramya. UB1 227.1
Iki gitutsi Satani yari atutse Umuremyi cyatumye Umwana w’Imana yumva ko asuzuguwe, ahita amucyaha kandi aramwirukana. Satani yari yihumurije yibwira ko, mu gishuko cye cya mbere, yashoboye guhisha kamere ye y’ukuri n’imigambi ku buryo Kristo atahise amutahura nk’umutware w’ingabo zaguye uwo yari yaratsinze kandi akamwirukana mu ijuru. Amagambo ya Kristo yo kumwirukana ngo, “Genda Satani” yagaragazaga ko yari yamumenye kuva ku gishuko cya mbere, kandi ko amayeri ye yose yo kubeshya ntacyo yari yahinduye ku Mwana w’Imana. Satani yari azi ko Yesu napfa kugira ngo acungure umuntu ububasha bwe bwari kumara igihe gito, kandi na we akarimbuka. Ku bw’ibyo rero, wari umugambi we wizwe neza wo kuburizamo mu gihe cyose bishoboka umurimo ukomeye wari waratangiwe n’Umwana w’Imana. Kandi mu gihe umugambi wo gucungura umuntu wari kuba udasohoye, yari kugumana ubwami yiyitiriraga. Niba yari gutsinda kandi, yibwiraga ko yari gutegeka ahanganye n’Imana yo mu ijuru. UB1 227.2
Igihe Yesu yavaga mu ijuru, aho yasize ububasha bwe n’icyubahiro, Satani yarishimye cyane. Yatekerezaga ko Umwana w’Imana yari ashyizwe mu maboko ye. Yatsindishije Adamu na Eva igishuko bimworoheye igihe bari muri Edeni, ku buryo yari afite ibyiringiro ko akoresheje uburyarya bwe n’imbaraga yashoboraga gutsinda Umwana w’Imana, noneho akarokora ubugingo bwe ndetse n’ubwami bwe. Iyo ashobora gushuka Yesu akamutandukanya n’ubushake bwa Se, nk’uko yari yabigenje kuri Adamu na Eva, yari kuba ageze ku ntego ye. UB1 227.3
Igihe cyari kugera Yesu agatanga ubugingo bwe, maze agacungura abo Satani yari yaragize imbata, kandi nyuma y’igihe gito, ibyo mu ijuru byose no mu isi byari kumwumvira. Yesu yari ashikamye. Yahisemo imibereho y’umubabaro, urupfu rw’isoni, kandi akabikora nk’uko Se yabitegetse, ngo abe ari we uba umutegetsi bw’ubwami bw’isi mu buryo bwemewe, kandi ngo abe abyeguriwe by’iteka ryose. Satani na we azatangwa mu maboko ye kugira ngo arimburwe n’urupfu, ubutazongera na rimwe kurushya Yesu, cyangwa abera bari mu bwiza. UB1 228.1
Yesu yasubije uyu mwanzi mubi ati: “Genda, Satani, kuko handitswe ngo: uramye Uwiteka, Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” (Matayo 4:10) Satani yari yasabye Kristo kumuha igihamya cyerekana ko ari Umwana w’Imana, kandi aha yahise abona igihamya yari yasabye. Satani yari ahatiwe kumvira itegeko ry’ubumana rya Kristo. Yasubijwe inyuma kandi aracecekeshwa. Nta bubasha yari afite bwo kurwanya cyangwa ngo asiganuze ku isezererwa rye. Muri uwo mwanya yategetswe guhagarika ibyo yarimo adasiganuje no kugenda akareka Umucunguzi w’abari mu isi. UB1 228.2
Satani yarekeye aho kugumana na Yesu. Intambara yari irangiye. Mu mubabaro mwinshi intsinzi ya Kristo mu butayu yari yuzuye nk’uko gutsindwa kwa Adamu kwari kuzuye. Mu gihe runaka yahagaze nta kurushywa n’umwanzi n’imbaga y’abamarayika be. UB1 228.3
Satani arangije ibishuko bye yitaruye Yesu mu gihe gito runaka. Umwanzi yari atsinzwe, nyamara urugamba rwari rwamaze igihe kirekire kandi rwari rukomeye cyane. Nyuma y’iyo ntambara Kristo yari ananiwe kandi afite intege nke. Yikubise hasi nk’upfuye. Abamarayika bo mu ijuru bajyaga bamupfukamira mu bikari by’ibwami ari na bo bakurikiraniraga bugufi ariko banyinyiriwe ibyariho biba ku mugaba wabo bakundaga, kandi bakaba bari n’abahamya b’urugamba yari yahanganyemo na Satani, baraje baramukorera. Bamuteguriye ifunguro kandi baramukomeza, kuko yari arambaraye nk’umuntu wapfuye. Abamarayika bari bamutangariye cyane kandi bamwubashye, kuko bari bazi ko Umucunguzi w’abari mu isi yari yanyuze mu mubabaro utavugwa kugira ngo umuntu acungurwe. Uwo wari uhwanye n’Imana mu bikari byo mu ijuru, yari imbere yabo ananutse kubera ibyumweru hafi bitandatu yamaze yiyiriza ubusa. Mu bwigunge kandi ari wenyine yari yakurikiranywe n’umuyobozi w’ingabo zigometse, zikirukanwa mu ijuru. Yari yarihanganiye ikigeragezo yari yihariye kandi gikomeye kurenza ibindi byose bishobora guhabwa abantu. Intambara yari yarwanye n’imbaraga z’umwijima yamaze igihe kirekire kandi igerageza bikomeye ubumuntu bwa Kristo, mu ntege nke n’umubabaro yari arimo. Abamarayika bamuzaniye ubutumwa bw’urukundo n’ihumure bivuye kuri Se, ndetse no kumuhamiriza ko ijuru ryose ryatsinze ku bw’intsinzi yuzuye yaboneye umuntu. UB1 228.4
Ikiguzi cyo gucungurwa kw’inyokomuntu ntikizigera cyumvikana mu buryo bwuzuye kuzageza ubwo abacunguwe bazaba bahagararanye n’Umucunguzi wabo imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Kandi noneho kuko bazaba bafite ushobozi bwo gushima agaciro k’ubugingo buhoraho, n’ingororano y’iteka ryose, bazaririmba n’ijwi rirenga indirimbo zo kunesha kw’iteka. “Bavuga ijwi rirenga bati: Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe.” (Ibyahishuwe 5:12). Yohana yaravuze ati: “Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi n’ikuzimu no mu Nyanja n’ibirimo byose, bivuga biti: ‘Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’ Umwana w’Intama iteka ryose.’” (Ibyah 5:13). UB1 229.1
Nubwo Satani yari yatsinzwe mu mbaraga ze zose n’ibishuko birusha ibindi gukomera, ntabwo yatakaje ibyiringiro byose by’uko mu gihe kizaza, yazarushaho gutsinda aramutse akoresheje umuhati mwinshi. Yari arekereje igihe Kristo azatangira umurimo we, igihe yazashobora kubona amahirwe yo kugerageza imbaraga ze n’amayeri mu kumurwanya. Satani yateguye imigambi yo guhumisha ubwenge bw’Abayuda, ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, kugira ngo batabona Kristo nk’Umucunguzi w’abari mu isi. Yatekerezaga ko yashobora kuzuza imitima yabo kwifuza iby’abandi, ishyari n’urwango banga Umwana w’Imana, kugira ngo be kumwemera; ahubwo batume imibereho ye yo ku isi isharirirwa mu buryo bwose bushoboka. UB1 229.2