“Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa …nuko rero, nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:24-26). Ni ingenzi cyane kwizera Kristo ndetse no kwizera ko ari we ugukiza; ariko hari ingorane zo kwemeranya n’abantu benshi bavuga bati: “Ndakijijwe.” Benshi baravuze bati: “Ugomba gukora imirimo myiza kugira ngo ubeho”; ariko hatari Kristo nta n’umwe ushobora gukora neza. Benshi muri iki gihe baravuga bati: “wizere, wizere gusa uzabaho.” Kwizera n’imirimo biragendana, kwizera no gukora birasobekeranye. Uwiteka yifuza ko umuntu amera nk’uko Adamu yari ameze muri Paradizo mbere yuko acumura—Kumvira byuzuye no gukiranuka kudafite ikizinga. Ibisabwa n’Imana mu gihe cy’isezerano ry’ubuntu ni bimwe n’ibyasabwaga n’Imana muri paradizo—bihwanye n’amategeko yayo yera, akiranuka kandi meza. Ubutumwa bwiza ntabwo bukuraho uburemere by’ibyo amategeko asaba; bwerereza amategeko kandi bugatuma aba ayo kubahwa. Ibyasabwaga mu gihe cy’Isezerano rya Kera ntaho bitandukaniye n’ibisabwa mu gihe cy’Isezerano Rishya. Ntihakagire n’umwe wibeshya ngo ashukwe n’umutima wa kamere umubwira ko Imana izareba ko umuntu atari indyarya, kandi itazita ku kureba uko kwizera kumeze, ntiyite ku kutabonera ko mu mibereho; ibiri amambu, Imana ishaka ko abana bayo bagira kumvira gutunganye. UB1 298.1
Kugira ngo habeho kuzuza ibyo amategeko asaba, kwizera kwacu kugomba gusingira gukiranuka kwa Kristo kukagufata nko gukiranuka kwacu. Binyuze mu komatana na Kristo no kwemera gukiranuka kwe ku bwo kwizera, tubasha gukora imirimo y’Imana dufatanyije na Kristo. Niba wumva ushaka gutembanwa n’ibibi biriho muri iki gihe, ukaba udashaka kwemera gufatanya n’intumwa z’ijuru mu kurwanya icyaha mu muryango wawe, no mu itorero, kugira ngo gukiranuka guhoraho gushobore kwimikwa, nta kwizera ufite. Kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo. Binyuze mu kwizera, Mwuka Muziranenge akorera mu mutima kugira ngo arememo ubutungane; ariko ibi ntibishobora kugerwaho keretse habayeho ubufatanye hagati y’umuntu na Kristo. Dushobora kwizihira ijuru gusa, binyuze mu murimo Mwuka Muziranenge akorera mu mutima; kuko tugomba kugira gukiranuka kwa Kristo nk’icyemezo kidushoboza kwegera Data wa twese. Kugira ngo tubone gukiranuka kwa Kristo, dukeneye buri munsi guhindurwa n’imbaraga ya Mwuka, no kuba abasangiye kamere n’Imana. Ni umurimo wa Mwuka Muziranenge gutuma dukomeza gushimishwa no gukiranuka, kutweza imitima no guhesha umuntu icyubahiro. UB1 298.2
Reka umuntu ahange amaso kuri Yesu. “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (1 Yohana 1:29). Nta muntu n’umwe uzahatirwa guhanga amaso Kristo, ariko ijwi rirarika riravuga ryinginga ngo: “Reba ubeho.” Mu kureba kuri Kristo, tuzabona yuko urukundo rwe ntacyo warugereranya na cyo, ku buryo yagiye mu mwanya w’umunyabyaha mubi, akamubaraho gukiranuka kwe kudafite inenge. Iyo umunyabyaha areba Umukiza wabambwe ku musaraba ku bwe agashyirwaho umuvumo w’icyaha mu cyimbo cye, yitegereza urukundo rwe rubabarira, mu mutima we urukundo rurakanguka. Umunyabyaha akunda Kristo, kuko Kristo ari we wabanje kumukunda, kandi urukundo ni rwo rusohoza amategeko. Umuntu wihannye abona ko Imana ” ari iyo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:9). Mwuka w’Imana akorera mu mutima w’umwizera, ukamushoboza kujya mbere, intambwe yo kumvira igakurikirwa n’indi, akava mu ntege nke ajya mu mbaraga nshya, n’ubuntu bugakurikirwa n’ubundi. UB1 299.1
Imana iciraho iteka abantu batareka Kristo ngo ababere Umukiza wabo bwite; ariko ababarira buri muntu wese umusanga afite kwizera, akanamushoboza gukora imirimo y’Imana, kandi kubwo kwizera akagirana ubumwe na Kristo. Yesu abivugaho muri aya magambo ati: “Jyewe mbe muri bo, nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, [ubu bumwe buzana gutungana kw’imico] ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.” (Yohana 17:23) Uwiteka yateganyije uburyo bwose bushoboka aho umuntu ashobora kugira agakiza kuzuye kandi ku buntu, kandi kakaba gashyitse muri we. Imana iteganya ko abana bayo bagira imirasire irabagirana ya Zuba ryo Gukiranuka, kugira ngo bose bahabwe umucyo w’ukuri. Imana yahaye isi agakiza k’igiciro gihebuje, ndetse kanyujijwe mu mpano y’Umwana wayo w’Ikinege. Intumwa Pawulo irabaza iti: “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” (Abaroma 8:32) Niba rero tudakijijwe, ikosa ntirizaba ari iry’Imana, ahubwo rizaba ari iryacu, kubera ko tuzaba twanze gufatanya n’intumwa mvajuru. Ubushake bwacu ntibuzaba bwarahuye n’ubw’Imana. UB1 299.2
Umucunguzi w’abari mu isi yatwikirije ubumana bwe ubumuntu kugira ngo ashyikire umuntu; kuko hari hakenewe ko ubumana n’ubumuntu bizana mu isi agakiza kari gakenewe n’umuntu waguye. Ubumana bwari bukeneye ubumuntu kugira ngo ubumuntu bushobore gushyikira umuyoboro uhuza umuntu n’Imana. Umuntu akeneye imbaraga iva hanze ye kandi imurenze kugira ngo yongere kumugarurira ishusho y’Imana; ariko kuko akeneye ubufasha mvajuru, ntabwo bituma igikorwa cy’umuntu kitaba icy’ingenzi. Ku ruhande rw’umuntu kwizera ni ngombwa; kuko kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo. Kwizera kugundira imbaraga ya Kristo. Uwiteka ntateganya ko imbaraga y’umuntu itentebuka; ahubwo ku bwo gufatanya n’Imana, imbaraga y’umuntu ishobora gutunganira gukora ibyiza. Imana ntiteganya ko ubushake bwacu bukurwaho; kuko ari muri bwo dushobora gusohoza umurimo yifuza ko twakora iwacu ndetse no hanze. Buri muntu wese yahawe umurimo we; kandi buri mukozi nyakuri akwirakwiza umucyo mu batuye isi; kuko aba afatanyije n’Imana na Kristo ndetse n’abamarayika bo mu ijuru mu murimo ukomeye wo gukiza abazimiye. Mu gufatanya n’ijuru akomeza kunguka ubwenge bwo gukora imirimo y’Imana. Mu gukorana n’ubuntu bw’Imana, umwizera ahinduka ukomeye mu by’Umwuka. Ukora akurikije ubushobozi yahawe, azabera Shebuja umwubatsi w’umunyabwenge kuko yigira kuri Kristo, yiga gukora imirimo y’Imana. Ntazahunga umutwaro w’inshingano kuko azabona ko buri muntu wese agomba gukorera Imana ku rugero ubushobozi bwe bugarukiraho, kandi akemera ubwe kuvunwa n’uwo murimo; ariko Yesu ntatererana umugaragu we ufite ubushake kandi wumvira ngo amenagurwe n’uwo mutwaro. Ntabwo ari umuntu ufite ishingano zikomeye mu murimo w’Imana ukeneye kugirirwa impuhwe namwe, kuko ari umwizerwa kandi w’umunyakuri mu gufatanya n’Imana; kandi binyuze mu gushyira hamwe imbaraga z’Imana n’iz’umuntu, umurimo urarangira. Ahubwo ukeneye kugirirwa impuhwe ni umuntu uhunga inshingano, ntabone amahirwe ahamagarirwa guhabwa. UB1 299.3