Go to full page →

UMURIMO N’ABAFASHA UB1 43

Ivuriro, California,
Ugushyingo 23, 1907

Muvandimwe wanjye nkunda [FM] Wilcox:
Nabonye kandi nasomye ibaruwa yawe uherutse kohereza. Ku byerekeye mushiki wacu utekereza ko yatoranyirijwe kujya mu mwanya wa mushiki wacu White, mfite icyo nifuza kuvuga ari cyo iki: Ashobora kuba yumva afite ukuri, nyamara mu by’ukuri yarashutswe. UB1 43.1

Hagiye gushira umwaka umugabo wanjye apfuye, nagize intege nke cyane, kandi byatekerezwaga ko nsigaje igihe gito cyo kubaho. Mu materaniro makuru y’i Healdsburg, najyanywe mu ihema ahari hateraniye benshi mu bantu bacu. Nasabye ko banyegura bakankura aho nari ndyamye bakamfasha kugera ku ruhimbi rw’umubwiriza kugira ngo mbashe kugira amagambo make mvuga yo gusezera ku bantu. Igihe nageragezaga kuvuga, imbaraga y’Imana yaramanukiye ituma nkomeza kuvuga. Abantu benshi muri iryo teraniro babonaga ko mfite intege nke kandi ko mu maso hanjye n’ibiganza byasaga n’ibitarimo amaraso, ariko ntangiye kuvuga babonye iminwa yanjye no mu maso hahinduye ibara, maze bamenya ko hari igitangaza kiri kunkorerwa. Nahagaze imbere y’abantu nkize mperako mvugana umudendezo. UB1 43.2

Nyuma y’ibyo, nagejejweho umucyo umenyesha ko Uwiteka yampagurukirije kugira ngo muhamye mu bihugu byinshi, kandi ko azangirira ubuntu akampa n’imbaraga zo gukora uwo murimo. Neretswe kandi yuko umuhungu wanjye, W.C White, akwiriye kumfasha akambera n’umujyanama ndetse ko Uwiteka azamwambika umwuka w’ubwenge n’intekerezo nzima. Neretswe ko Uwiteka azamuyobora kandi ko atazigera ayoba kubera ko azazirikana kuyoborwa no gufashwa na Mwuka Muziranenge. UB1 43.3

Nahawe iri sezerano rivuga riti: ” Ntabwo uri wenyine mu murimo Imana yagutoranyirije gukora. Uzigishwa n’Imana ukuntu uzavuga ukuri uri imbere y’abantu mu buryo bworoshye. Imana y’ukuri izagukomeza, kandi uzahabwa icyemezo kidashidikanywaho ko ari yo ikuyoboye. Imana izaguha kuri Mwuka Muziranenge, kandi ubuntu bwayo, ubwenge n’imbaraga yo kukurinda bizabana nawe … UB1 43.4

“Uwiteka azakubera umwigisha. Uzahura n’ibishukana by’uburyo bwinshi, bizaza mu buryo bwinshi, mu nyigisho zivuga ko Imana iba mu bintu byose n’ubundi buryo bw’ubuhemu; ariko uzakurikire inzira nzakuyobora bityo uzagira amahoro. Nzashyira Mwuka wanjye ku muhungu wawe, kandi nzamuha imbaraga zo gukora umurimo ahamagarirwa. Afite umutima wo kwicisha bugufi. Uwiteka yamutoranyiriye kugira uruhare rukomeye mu murimo We. Ni yo mpamvu yavutse.” UB1 43.5

Iri jambo naribwiwe mu 1882, kandi kuva icyo gihe nemejwe ko umuhungu wanjye yahawe umutima w’ubwenge. Vuba ahangaha, igihe nari mpangayitse, Uwiteka yaravuze ati: “Naguhaye umugaragu wanjye, W.C. White, kandi nzamuha ubwenge kugira ngo abe umufasha wawe. Nzamuha ubuhanga no gusobanukirwa kugira ngo akorane ubwenge. UB1 43.6

Uwiteka yampaye abandi bafasha b’indahemuka mu murimo wanjye. Byinshi mu byo nagiye mvuga byaranditswe maze bishyikirizwa abantu mu nyandiko. Mu gihe cy’imibereho yanjye hafi ya cyose, umunsi ku wundi nashishikariraga kwandika ibyo nahishuriwe mu mayerekwa ya nijoro. Ubutumwa bwinshi butanga inama, gucyaha no gutera ubutwari, bwohererejwe abantu ku giti cyabo, kandi byinshi mu mabwiriza nahawe kugira ngo ashyikirizwe itorero, byashyizwe mu nyandiko zasohokaga nyuma y’igihe runaka ndetse n’ibitabo kandi byakwirakwijwe mu bihugu byinshi…. UB1 44.1

Umurimo urakomeza gutera imbere. Turi gukorana umwete mwinshi kugira ngo inyandiko zanjye zigere ku bantu. Twiringiye ko ibitabo bishya byinshi bizajyanwa mu icapiro vuba aha. Niba ntashoboye gukora, abakozi banjye bizerwa biteguriye gukomeza umurimo. UB1 44.2

Inyandiko zanjye zizakomeza kuvuga. UB1 44

Muri ibi bihe biheruka, umucyo uhagije wagejejwe ku bantu bacu. Ubuzima bwanjye bwakomeza kubaho cyangwa ntibubeho, inyandiko zanjye zizakomeza kuvuga, kandi umurimo wazo uzakomeza igihe cyose isi izaba ikiriho. Inyandiko zanjye zibitswe mu bubiko mu biro, ndetse nubwo naba ntakiriho, aya magambo nahawe n’Uwiteka azakomeza kubaho no kuvugana n’abantu. Ariko ndacyafite imbaraga kandi niringiye gukomeza gukora umurimo munini ufite akamaro. Nshobora kugeza ku kugaruka k’Umwami nkiriho; ariko bitanabaye, nizeye ko bizamvugwaho ko: “Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” “Umwuka nawe aravuga ati: ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye.” (Ibyah. 14:13) ….. UB1 44.3

Ndashima Imana kubw’isezerano ry’urukundo rwayo yampaye, kandi ko nyoborwa nayo buri munsi. Mpugiye cyane mu kwandika. Mu gitondo kare ndetse no mu gicuku nandika ibyo Uwiteka anyeretse. Umutwaro mfite mu murimo wanjye ni ugutegura abantu bazahagarara badatsinzwe ku munsi w’Uwiteka. Isezerano rya Kristo ni iry’ukuri. Igihe si kirekire. Tugomba gukora, tukaba maso kandi tugategereza Umwami Yesu. Duhamagarirwa gushikama, tutanyeganyega, dushishikarira gukora umurimo w’Umwami. Ibyiringiro byacu byose bishingiye kuri Kristo. UB1 44.4

Mbese abantu bacu bareba ibyabaye, iby’ubu ndetse n’ibizaza nk’uko bigaragarira ab’isi? Mbese bumvira ubutumwa bw’imbuzi bahabwa? Mbese ubu duhangayikishijwe cyane n’uko imibereho yacu yatunganywa kandi ikezwa, kandi ko twagaragaraho gusa n’abo mu ijuru? Ibi ni byo bikwiriye kuranga abantu bose binjira mu itsinda ry’abuhagiwe kandi bakezwa n’amaraso y’Umwana w’Intama. Bagomba kuba bambaye ubutungane (gukiranuka) bwa Kristo. Izina rye rigomba kwandikwa mu ruhanga rwabo. Bagomba kwishimira mu byiringiro by’ikuzo ry’Imana. Kristo yanditse amazina y’abantu be mu biganza bye. Ntazigera areka kwita ku muntu uwo ari wese umwishingikirizaho. UB1 44.5

Bwira abizera bagize itorero ko hakenewe kwiyegurira Imana burundu. Nimucyo abantu bose basobanukirwe ko bagomba kugirana n’Imana isezerano kubwo kwitanga. Buri munsi na buri saha, dukeneye imigisha y’ubutumwa bwiza. Igihamya cyose cy’imbaraga z’Uwiteka, kubana natwe kwe ndetse n’urukundo rwe, bikwiriye kumenyekanira mu gushima. Umunezero ugomba kuboneka kubw’igikorwa gitunganye umuntu akorera Imana. Nshimira Uwiteka kubera iki gitekerezo cy’agaciro kenshi. Nahabwe ikuzo kubw’ibiturimo bishyizwe ahagaragara ndetse n’ibikorwa.… Nta na rimwe ibihamya byigeze bigaragarizwa abantu kurusha ibyo nandikishije ikaramu yanjye vuba aha. Imana impatira kumenyesha abantu bacu akamaro ko kwiga ibyo bihamya. Nimucyo uyu murimo utangire ubu. Noneho rero, naba nemerewe gukomeza gukora cyangwa nsinziriye kugeza igihe Yesu azagarukira, ubu butumwa buzakomeza kubaho. UB1 45.1

Ndabwira abavandimwe banjye mu kwizera nti: “Muvuge amagambo azaganisha abantu kuri Kristo. Nimwere imbuto z’imirimo myiza. “Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho.”( Yohana 3:36). Ikintu cyose gishoboka kizazanwa kugira ngo n’intore ziyobe niba bishoboka; ariko uko byagenda kose Uwiteka azita ku murimo we. 55The Writing and the Sending Out of the Testimonies to the Church, pp.10-16. UB1 45.2