Go to full page →

UMUGABANE WA III — UBUBYUTSE N’UBUGOROZI UB1 98

INTANGIRIRO UB1 98

Umwe mu mihamagaro y’ingenzi yatanzwe na Ellen G. White ku bubyutse n’ubugorozi yanditswe mu “Urwibutso n’Integuza” ku wa 22 Werurwe 1887, ku ngingo yitwa: “Ubukene bw’Itorero.” Iyi ngingo yakuwe mu nyandiko zateguwe n’ Umukuru A.G. Daniells, ku bwa “Kristo Gukiranuka Kwacu.” Mu nyandiko z’Ibanze (1926 na 1937) ingingo yongeye kugaragara mu buryo bwayo bwuzuye ku mugereka. Ku mpamvu z’imashini, mu nyandiko za nyuma (kuva 1941 gukomeza), ingingo, guhitwamo kwazo kwari kwaragaragariye mu gice cy’igitabo ubwacyo, ntabwo byashyizwe mu mugereka. Iyi ngingo ikorwaho ubushakashatsi cyane mu buryo bwuzuye ni yo ifunguye iki gice giteye amatsiko. UB1 98.1

Intambara mu by’Umwuka ikurikira ububyutse, irwanwa hagati y’imbaraga zo gukiranuka n’imbaraga z’umubi. Ku bw’imitima y’abatangiye imibereho mishya, yagaragajwe neza muri iki gice. Mu bubyutse bukomeye bwabereye muri Koleji ya Battle Creek, n’ibihe byagiye bikurikira mu mezi yakurikiranye, Ellen G. White aribanda kuri iki kibazo cy’ingenzi. Ibigize iyi ntambara ni nabyo bigaragara mu buryo bwose bwo gushaka ububyutse bw’itorero. UB1 98.2

Iki gice kirangira cyerekana ubunararibonye byatanzwe mu ruhame ku bubyutse bwagiye buboneka aho Ellen G. White we ubwe yabaga ari. Ibi bifasha kwerekana uko we ubwe yifataga n’inyigisho yatanze aziha ababwiriza b’ubutumwa bwiza kubyerekeye umurimo we wo gukiza imitima. Ubunararibonye bwinshi bwanditswe na Madame White cyane cyane mu kinyamakuru cye cya buri munsi bigaragarira mu ncamake, no mu mvugo isanzwe. Arakoresha ishusho nyandiko asaba ngo rubanda bamusubize. Mu myaka ibanza yatangiriye i Battle Creek akomeza ajya mu Burayi na Australia, aherako agaruka muri Amerika. Hariho umubare w’amagambo asubirwamo mu byabaye, ariko bigamije intego imwe muri buri ngingo byerekana agaciro bifitiye umusomyi. — Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen G.White. UB1 98.3