Kugira ngo twongererwe impano yacu yo mu by’Umwuka, ni ngombwa kugendera mu mucyo. Ku byerekeranye no kugaruka vuba kwa Yesu, tugomba kuba maso dutegura imitima yacu, tugakomeza amatara yacu aboneye kandi yaka, kandi dushishikariza n’abandi impamvu ari ngombwa kwitegura kuza k’Umukwe. Kuba maso no gukora bigomba kugendana; kandi kwizera n’imirimo bigomba komatana, bitabaye ibyo kamere zacu ntizizahuza ngo zibonere kandi zitunganire Kristo Yesu. UB1 112.1
Niba turetse imibereho yacu yo gutekereza ku ijambo ry’Imana dusenga, amatara yacu azazima, kuko umucyo twawuherewe ngo tuwugeze ku bandi, kandi uko turushaho kuwubashyira, ni nako uwacu urushaho kumurika. Niba hari ikintu mu isi dukwiriye gushishikarira, cyagaragarira mu gushakira agakiza abo Kristo yapfiriye. Umurimo nk’uyu ntuzatuma twirengagiza gukiranuka kwacu bwite. Dushishikarizwa “kutaba ibyangwe, duhirimbana mu mitima, dukorera Umwami wacu…” Abaroma 12:11 UB1 112.2
Kwitegereza icyubahiro cy’Imana bisobanura kunoza umugambi rukumbi, kwerekana umurimo wakorewe mu mutima wawe, utuma ubushake bwawe buburizwamo imbere y’ubw’Imana, kandi ugafata intekerezo yose ngo iheshe Imana Icyubahiro. Ab’isi bakomeje kubahanga amaso kugirango barebe ingaruka zizaba zavuye mu murimo w’ububyutse wageze muri Koleji, kwa muganga, inzu y’ibitabo no ku bizera b’itorero rya Battle Creek. Ni buhamya ki mwatanze mu mibereho n’imico byanyu bya buri gihe? UB1 112.3
Imana yari ibitezeho mwese gukora neza, atari ukwishimisha, kwinezeza no kwihesha icyubahiro ubwanyu, ahubwo ari ukuyihesha icyubahiro mu buryo bwose, kuyigarukira bijyanye n’umucyo n’amahirwe yabahaye ibinyujije mu mpano y’ubuntu Bwayo. Yari ibitezeho ko muzahamiriza abanyabwenge bo mu ijuru ndetse no kubera isi abahamya bazima, imbaraga y’ubuntu bwa Kristo. Uwiteka yarakugeragezaga kugira ngo arebe niba uri bufate umugisha we w’igiciro nk’ikintu giciriritse, cyoroheje cyangwa kuwureba nk’ubutunzi bw’igiciro ukwiriye kwakiranwa icyubahiro giheranije. Iyaba bose baba barakiriye impano y’Imana muri ubu buryo—Kuko umurimo wari uw’Imana—noneho, bihwanye n’igipimo cy’inshingano ya buri wese, ubuntu bwatanzwe buba bwarikubye kabiri, nk’uko byagendekeye umuntu wacunze neza umutungo wa Shebuja. UB1 112.4
Imana yakomeje kugerageza gukiranuka kw’abantu bayo ibagaragariza umumaro wo gukoresha umugisha wayo w’igiciro bahawe. Uyu mugisha wavuye ku Muvugizi wacu n’Umurengezi mu rukiko rwo mu ijuru. Ariko Satani yari ategereje kwinjirira ahantu hose hari icyuho, ngo ahindure umucyo n’umugisha umwijima n’umuvumo. UB1 113.1
Mbese umugisha ubasha guhindurwa umuvumo ute? Ni mu guhendahendera umuntu gukerensa umucyo, cyangwa mu kutagaragariza isi ko umucyo washoboye guhindura imico. Yuzuye Mwuka Muziranenge, umuntu yiyegurira ubwe gukorana n’ab’ijuru. Yihanganira umutwaro wa Kristo, akemera ibimuremerera, agakorera mu nzira ya Kristo kugira ngo yunguke intsinzi ikomeye. Akagendera mu mucyo nk’uko Kristo ari mu mucyo. Ibyanditswe bikamusohoreraho ngo: “Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa nawe tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwuka w’Umwami” 2 Abakorinto 3:18 UB1 113.2
Undi mwaka urashize by’iteka mu ngorane zawo; kandi umucyo wabaviriye uturuka mu ijuru wabateguriraga guhaguruka no kwaka, kugira ngo mwerekane amashimwe y’Imana ku isi nk’ubwoko bwubahiriza amategeko Yayo. Mwagombaga kuba abahamya bazima; ariko niba ntakugerageza k’umwihariko kugira imyitwarire myiza kurushaho kandi ibonetse yo guhamiriza isi, niba nta mwete uruseho wakoreshejwe kurusha ugaragara uboneka mu matorero yo muri iki gihe, bituma izina ry’Imana nta cyubahiro rigira, kandi ukuri kwaryo ntikwagaragariye isi, mu kwerekana ibyo ijuru ryifuza mu bantu bakiriye umucyo ukomeye. Niba batarigeze bishimira cyane kwiyerekana kw’imbaraga z’Imana birenze kurya no kunywa, no guhaguruka bakina, nk’uko Isirayeri ya kera yabigenje, noneho rero ni mu buhe buryo Uwiteka ashobora kwiringira abantu be mu kwiyerekana gufite agaciro kandi k’ubuntu? Niba mu buryo bwose bugaragara bakoze ibinyuranye n’ubushake bw’Imana, kandi bakerekana ko batabyitayeho, mu kwikunda, mu kwifuza no mu kwibona, bakonona inzira zabo imbere y’Uwiteka, ashobora ate kongera kubacunshumuriraho Mwuka Muziranenge? UB1 113.3
Imana ifitiye abantu bayo umugisha w’igiciro cyinshi; ariko ntishobora kuwubaha kugeza igihe bamenye ukuntu bakwiye kugenza impano y’agaciro berekana amashimwe y’uwabahamagariye kuva mu mwijima bagana mu mucyo w’itangaza. “Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’Intebe y’Imana” (Abaheb 12:1, 2). Bimwe mu byishimo Kristo yari agamije byari ibyishimo byo kubona ukuri kwe kwambitswe imbaraga ishobora byose ya Mwuka Muziranenge, igaragaza ishusho Ye mu mibereho no mu mico by’abayoboke Be. UB1 113.4
Intumwa zo mu ijuru zifatanya n’izo mu isi zishaka gusohoza amategeko no kuyahesha icyubahiro. Amategeko y’Uwiteka aratunganye kandi ahindura umutima. Mu muntu uhindutse ni ho isi ibonera ubuhamya buzima. Noneho rero, ese Uwiteka nyirijuru azabona icyumba akoreramo? Ese azabona umwanya mu mitima y’abo bavuga ko bizera ukuri? Mbese kugira neza kwe gutunganye kandi kutagamije inyungu kuzakirwa n’umuntu? Mbese isi izabona icyubahiro cya Kristo muri mibereho y’abiyemeza ko ari abigishwa be? Ese Kristo azakundwa kandi ahabwe ikuzo mu kubona imbabazi ze bwite n’urukundo bigaragarira mu bwiza n’ukuri biturutse mu bantu be? Mu gushimangira ubutumwa bwe mu mutima, aba acunshumura ubutunzi bw’ijuru mu guhesha isi umugisha. “Kuko twembi Imana ariyo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo” 1 Abak 3:9. UB1 114.1
Mbese umugisha w’igiciro w’Imana wamariye iki abo bawakiranye kwiyoshya no kwibabaza mu mutima? Ese umugisha wahawe agaciro? Ese abawakiriye bakomeje kwerekana amashimwe y’uwo wabahamagariye kuva mu mwijima bakagera mu mucyo w’itangaza? Hariho bamwe barimo babaza ibyo umurimo wakozwe neza kandi wari ukwiriye kuba warashimwe cyane. Bawureba nk’aho ari ubwaka. UB1 114.2
Byari gutangaza iyo hataba bamwe, batuzuye mu bitekerezo, bavuga kandi bagakora ibidashimwa, kuko igihe cyose n’aho ariho hose Uwiteka akorera mu gutanga umugisha nyakuri, igisa n’umugisha nacyo kirigaragaza, kugira ngo umurimo nyakuri ugende uta agaciro. None rero, dukwiriye kwitonda cyane, tukagenda twicisha bugufi imbere y’Imana kugira ngo dushyire umuti w’iby’umwuka ku maso ngo dushobore gutandukanya imikorere ya Mwuka Muziranenge w’Imana n’iy’umwuka ushobora guteza kurindagira n’ubwaka. « Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo» (Mat 7:20). Abahanga amaso Kristo babyitayeho bazasa na we, bitewe n’Umwuka w’Uwiteka. Bazagira igikuriro cyuzuye cy’abagabo n’abagore muri Kristo Yesu. Mwuka Muziranenge w’Imana azabahumekeramo urukundo no gukiranuka; kandi gutunganywa kuzagaragarira mu mico yabo. UB1 114.3
Ariko kubera ko bamwe bakoresheje nabi umugisha w’igiciro w’ijuru, ese abandi bazahakana ko Yesu, Umukiza w’isi, yanyuze mu matorero yacu, kugira ngo atange umugisha? Reka he kubaho gushidikanya no kutizera byibazwa kuri iki; kuko gukora ibyo, ni ukwishyira mu nzira y’akaga. Imana yahaye Mwuka Muziranenge abantu bafunguriye urugi rw’imitima yabo kugira ngo bakire impano y’ijuru. Ariko ntibakishore mu bigeragezo hanyuma bavuge ngo bashutswe. Ntibakavuge bati: « Kubera ko numva umwijima kandi nkatsikamirwa no gushidikanya, nkaba ntarigeze mbona imbaraga ya Satani yiyerekana nk’ubu, noneho rero nari nibeshye». Ndabararikira kwitonda. Ntimukabibe muri mwe gushidikanya. Imana yabakoreye igitangaza, ibazanira inyigisho nyakuri zikorana n’umutima. Mwaherewe umugisha, kugira ngo mushobore kwera imbuto mu buryo bugaragara mu mico. UB1 114.4
Icyaha Kristo yacyahiye i Korazini n’ i Betesayida cyari icyaha cyo kwanga ikimenyetso cyagombaga kubemeza ukuri iyo baba bariyeguriye imbaraga yako. Icyaha cy’Abanditsi n’Abafarisayo cyari icyo kwitirira umwijima no kutizera umurimo mvajuru wari warakorewe imbere yabo ku buryo ikimenyetso cyagombaga kubayobora mu kwizera gushikamye cyarashidikanyijwe n’ibintu by’igiciro byagombaga gukundwa nta gaciro byahawe. Ndatinya ko abantu bemereye umwanzi gukoresha izi nzira, bigatuma ibyiza byavuye ku Mana n’umugisha w’igiciro yatanze, bamwe babifata nk’ubwaka. UB1 115.1
Niba iyi myifatire igumyeho, noneho igihe Uwiteka azongera kumurikishiriza abantu umucyo, bazatera umugongo umucyo w’ijuru bavuga bati: “Nanjye ni ko nabyumvise mu 1893, kandi bamwe mu bo nari niringiye bavuze ko uwo murimo wari ubwaka.” Ese abo batigeze bakira ubutunzi bw’ubuntu bw’Imana, kandi bavuga ko umurimo wa Mwuka Muziranenge wari ubwaka, biteguye guhakana imikorere ya Mwuka Muziranenge mu gihe kizaza n’umutima werekana ko urwanya ijwi rikomeza kongorera? Urukundo rwa Yesu rushobora kugezwa kuri abo barwanya iryo jwi ryongorera ngo batagira imbaraga ibakurura. Ubutunzi bw’ubuntu bw’ijuru bushobora gutangwa ndetse no kwangwa, mu cyimbo cyo gukundwa no kwishimirwa. Abantu bizeye ibyo gukiranuka n’umutima wose, kandi igihe runaka batuye iby’agakiza; ariko biteye agahinda kuvuga ko uwahawe imbabazi atafatanyije n’abo mu ijuru, kandi ngo akunde umucyo akora imirimo yo gukiranuka. 111The review and Herld, 6/2/1894 — UB1 115.2