Nabonye itsinda ry’abantu bahagaze birinze kandi bashikamye, batitaye na busa ku bashoboraga guhungabanya ukwizera guhamye kw’iryo tsinda. Imana yabarebanaga ijisho ryerekana ko ibemera. Neretswe intambwe eshatu ari zo: ubutumwa bwa marayika wa mbere, ubw’uwa kabiri n’ubw’uwa gatatu. Marayika twari kumwe yaravuze ati: “Hazabona ishyano uzagira akantu na gato akura cyangwa yongera kuri ubu butumwa. Gusobanukirwa by’ukuri n’ubu butumwa ni ingenzi cyane. Iherezo ry’abantu rishingiye ku buryo babwakira.” Nongeye kwerekwa iby’ubu butumwa, maze mbona uburyo ubwoko bw’Imana bwahuye n’ingorane zikomeye kugira ngo bubwakire. Bari barageze kuri ubu butumwa binyuze mu mibabaro myinshi n’intambara zikaze. Imana yari yarabayoboye intambwe ku ntambwe, kugeza ubwo ibagejeje ku rufatiro rukomeye kandi rutanyeganyezwa. Nabonye abantu begera urwo rufatiro kugira ngo barusuzume barebe ko rukomeye. Bamwe bahise barwurira barujyaho bishimye. Abandi batangira kurunenga. Bifuzaga ko rwagira ibyo rukosorwaho maze rukabona kuba rutunganye kurutaho bityo abantu bakarushaho kwishima. Bamwe bateye intambwe bava kuri rwa rufatiro kugira ngo barusuzume neza maze bavuga ko rushinzwe nabi. Ariko nabonye ko abantu hafi ya bose bari bagihagaze kuri urwo rufatiro bashikamye maze binginga abari baruvuyeho ngo bareke kwinuba kwabo kuko Imana ari yo Mwubatsi Mukuru, bityo bakaba ari yo barwanyaga. Bongeye kwibukiranya umurimo utangaje Imana yakoze ari wo wari warabagejeje kuri urwo rufatiro rutajegajega, maze batumbirira mu ijuru icyarimwe kandi bararangurura basingiza Imana. Ibyo byakoze ku mitima ya bamwe bari baragize kwinuba bakava ku rufatiro, noneho bongera kurugarukaho biyoroheje. IZ 200.2
Nongeye kwerekwa igihe ubutumwa bwo kuza kwa Yesu bwa mbere bwabwirizwaga. Yohana yoherejwe afite umwuka n’imbaraga nk’ibyo Eliya yari afite kugira ngo ategure inzira ya Yesu. Abanze ibyo Yohana yahamyaga ntibigeze bagira icyo bungurwa n’inyigisho za Yesu. Uko barwanyije ubutumwa bwateguzaga ukuza kwe byabagejeje aho batashoboraga kwakirana ubwuzu igihamya kiruta ibindi cyerekanaga ko ari we Mesiya. Satani yateye abanze ubutumwa bwa Yohana kugenda maze bagera kure cyane, kugeza aho banga Kristo ndetse baranamubamba. Igihe bakoraga ibyo, bishyize aho badashobora kwakira umugisha wo ku munsi wa Pentekote, ari wo wari kubigisha inzira ijya mu buturo bwo mu ijuru. Gutabuka k’umwenda wo mu buturo bwera byerekanaga ko ibitambo by’Abayuda n’imihango yakorwaga bitazongera kwakirwa ukundi. Igitambo gihebuje ibindi cyari cyatanzwe kandi cyamaze kwemerwa, kandi Mwuka Muziranenge wamanutse ku munsi wa Pentekote yatumye intumwa zikura intekerezo zazo ku buturo bwo mu isi zizerekeza mu buturo bwo mu ijuru aho Yesu yari yarinjijwe n’amaraso ye ubwe kugira ngo asuke ku bigishwa be ibyiza biva mu murimo we w’ihongerera. Nyamara Abayuda bari basigaye mu mwijima w’icuraburindi. Bari babuze umucyo wose werekeye inama y’agakiza bagombaga kuba barakiriye, kandi bari bacyiringiye ibitambo n’amaturo byabo bitagira umumaro. Ubuturo bwera bwo mu ijuru bwari bwasimbuye ubwo ku isi, ariko bo ntibamenye izo mpinduka. Kubw’ibyo rero, ntibashoboraga kugira icyo bungurwa n’umurimo w’ubuhuza Yesu akorera ahera cyane. IZ 200.3
Abantu benshi barebana ubwoba bwinshi cyane uburyo Abayuda banze Kristo kandi bakamubamba; maze basoma amateka y’uburyo yasuzuguwe bikojeje isoni bagatekereza ko bo bamukunda, ndetse ko batari kumwihakana nk’uko Petero yabigenje, cyangwa ngo bamubambe nk’uko Abayuda babigize. Ariko Imana isoma mu mitima y’abantu bose yagerageje urwo rukundo bavugaga ko bakunda Yesu. Ijuru ryose ryitegerezanyije amatsiko uburyo ubutumwa bwa marayika wa mbere bwakiriwe. Ariko abantu benshi bavugaga ko bakunda Yesu, kandi basesaga amarira igihe basomaga igitekerezo cy’umusaraba, bahinyuye inkuru nziza yo kugaruka kwe. Aho kwakira ubutumwa babwishimiye, bahamije ko ari ubuyobe. Banze urunuka abakunda kugaruka kwe ndetse babaca mu matorero. Abanze kwakira ubutumwa bwa marayika wa mbere ntibashoboraga kugira icyo bungukira ku butumwa bwa marayika wa kabiri, ndetse n’urusaku rwa mu gicuku ntacyo rwari kubamarira, kandi, ku bwo kwizera, rwari rugamije kubategurira kwinjirana na Yesu ahera cyane ho mu buturo bwo mu ijuru. Ndetse kubwo kwanga ubutumwa bubiri bubanza, bijimishije intekerezo zabo ku buryo batashoboraga kubona umucyo mu butumwa bwa marayika wa gatatu ari nawo werekana inzira igana ahera cyane. Nabonye ko nk’uko Abayuda babambye Yesu, ni ko amatorero yiyitiriraga Kristo yabambye ubwo butumwa bw’abamarayika batatu, kandi kubw’ibyo, ayo matorero (abayarimo) ntazi inzira igana ahera cyane ndetse ntashobora kugira icyo yungurwa n’umurimo wo gusabira abantu Yesu ahakorera. Kimwe n’Abayuda batambaga ibitambo byabo by’imburamumaro, basenga amasengesho yabo y’imburamumaro bayerekeza mu cyumba Yesu yamaze kuvamo. Satani unezezwa n’ubwo buhendanyi, yiyambika imico y’iby’idini, bityo akikururiraho intekerezo z’abo biyita Abakristo bakorana n’imbaraga ze, bagakora ibimenyetso n’ibitangaza bye by’uburiganya kugira ngo abakomereze mu mutego we. Bamwe abayobya mu buryo bumwe abandi nabo akabayobya mu bundi. Afite ubuyobe bunyuranye yateguriye kuyobya abantu batandukanye. Abantu bamwe barebana ubwoba bwinshi ubushukanyi bw’ubwoko bumwe ariko kandi bakakirana ubundi ubwuzu bwinshi. Bamwe abayobesha kwizera imyuka y’abapfuye. Aza kandi ameze nka marayika w’umucyo maze agakwirakwiza ubushukanyi bwe ahantu hose akoresheje ubugorozi bupfuye. Amatorero aranezerwa cyane maze akizera ko Imana iri kuyakorera ibitangaza nyamara ari umurimo ukozwe n’undi mwuka. Wa munezero uzagera aho uyoyoka uve mu isi itorero risigare riri ahabi kurusha mbere hose. IZ 201.1
Nabonye ko Imana ifite abana bayo b’indahemuka mu itorero ry’Abadiventisiti ndetse no mu matorero yaguye, kandi mbere y’uko ibyago by’imperuka bisukwa, abagabura (ababwiriza) na rubanda bazahamagarirwa kuva muri ayo matorero yaguye maze bakire ukuri bishimye. Ibi Satani abizi neza; kandi mbere y’uko ijwi rirenga rya marayika wa gatatu rivuga, Satani azahagurutsa ugukanguka no gukangarana muri ayo matorero kugira ngo abanze ukuri bibwire ko Imana iri kumwe na bo. Yiringira ko azayobya n’ab’indahemuka kandi abatere gutekereza ko Imana igikomeje gukorera muri ayo matorero. Ariko umucyo uzamurika, kandi abantu bose b’abanyakuri bazasohoka mu matorero yayobye maze bifatanye n’abasigaye bakurikiza amategeko y’Imana. IZ 202.1