Nabonye ko Satani yategetse abamarayika gutega imitego yabo cyane cyane abari bategereje kugaruka kwa Kristo kandi bagakurikiza amategeko yose y’Imana. Satani yabwiye abamarayika be ko amatorero asinziriye. Satani yajyaga gukaza umurego, akongera n’ibitangaza by’ibinyoma bye bityo bigatuma abasha kubaherana. Yaravuze ati: “Ariko agatsiko k’abubahiriza Isabato twanga; kuko bakora ubudatuza baturwanya, ndetse bakadutwara abayoboke bacu kugira ngo bakurikize amategeko y’Imana kandi tuyanga. Nimugende mutere abatunze amasambu n’amafaranga gusindishwa no guhangayika. Nimushobora kubatera gushyira urukundo rwabo kuri ibyo bintu, tuzaba tubifitiye. Bazashobora guhamya ibibanezeza. Nimutume gusa bita cyane ku mafaranga kuruta ku kwita ku kogera kw’ingoma ya Kristo cyangwa kwamamara k’ukuri twanga. Mushyire imbere yabo iby’isi mu buryo bubareshya cyane, kugira ngo babikunde kandi babiramye nk’ibigirwamana. Tugomba gukomereza mu ruhande rwacu ubutunzi bwose dushobora kwitegekera. Uko abayoboke ba Kristo bazegurira ubutunzi buruseho mu murimo we, ni ko bazanarushaho gusenya ubwami bwacu badutwara abayoboke bacu. Uko bategura amateraniro ahantu hanyuranye, ni ko badushyira mu kaga. Ni yo mpamvu mukwiriye kuba maso. Niba bishoboka, muteze umuvurungano n’urujijo. Musenye urukundo bakundana hagati muri bo. Muce intege kandi mukure imitima abagabura babo kuko tubanga. Mushyire inzitwazo zumvikana zose imbere y’abafite ubutunzi kugira ngo babugundire. Nimubishobora, mutegeke ikijyanye n’amafaranga cyose maze bitume abagabura babo bagira kurarikira no guhangayika. Ibi bizaca intege umurava n’ishyaka byabo. Murwane uko mushoboye kose. Mutume kwifuza no gukunda ubutunzi bw’isi biba ari byo biyobora imico yabo. Igihe cyose bazaba bayoborwa n’iyi mico, agakiza n’ubuntu bizagwabira. Mubagoteshe ibireshya amaso by’ubwoko bwose, nta kabuza bazaba abacu. Ntibazaba abacu gusa, ahubwo na bwa buryo twanga urunuka bari kuzakoresha bakayobora abandi mu ijuru buzaburiramo. Nihagira abagerageza gutanga, muzabateze ubugugu kugira ngo batange baguna.” IZ 205.2
Nabonye Satani asohoza imigambi ye neza. Igihe abagaragu b’Imana bateguraga amateraniro, Satani n’abamarayika be babaga bahari kugira ngo babere inkomyi uwo murimo. Akomeza gushyira ibitekerezo bitandukanye mu ntekerezo z’ubwoko bw’Imana. Yerekeza bamwe mu nzira imwe naho abandi akaberekeza mu yindi, agahora yuririra ku mico mibi yose irangwa mu bizera, agakangura kandi agahagurutsa irari n’iruba rya kamere yabo. Iyo Satani abonye imitima yabo irimo kwikanyiza no kurarikira, arabasanga akabajya iruhande, maze agakoresha imbaraga ze zose kugira ngo abarohe mu gushayisha mu byaha bikunda kubibasira. Ubuntu bw’Imana n’umucyo w’ukuri bishobora gukuraho kurarikira no kwikanyiza byabo by’akanya gato, ariko iyo batanesheje burundu, iyo batari munsi y’imbaraga ikiza, Satani arabinjirana maze agasigingiza ihame ryose ryiza n’ubugwaneza, bityo bagatekereza ko basabwa ibintu byinshi cyane. Bacogora gukora neza kandi bakibagirwa igitambo gikomeye Yesu yatanze kugira ngo abacungure bave mu butware bwa Satani no mu buhanya bwo kubura ibyiringiro. IZ 206.1
Satani yuririye ku kurarikira no kwikanyiza bya Yuda maze amutera kwinuba ubwo Mariya yasukaga amavuta y’igiciro cyinshi ku birenge bya Yesu. Yuda yabonye ibyo ari ukwaya gukabije maze avuga ko ayo mavuta yagombaga kugurishwa maze ibiguzi byayo bigafashishwa abakene. Ntiyari yitaye ku bakene, ahubwo yafashe ko iryo turo rivuye ku mutima rituwe Yesu ari ukwaya. Agaciro Yuda yahaye Umwami we kabaye ako kumugurisha ibice bike cyane by’ifeza. Kandi nabonye ko mu bavuga ko bategereje kugaruka k’Umwami wabo harimo bamwe bameze nka Yuda. Satani yigaruriye imibereho yabo, nyamara ntibabizi. Imana ntishobora kwemera na gato kurarikira kose cyangwa ukwikunda, ndetse yanga amasengesho no kwinginga kw’abakomeza kugundira izo ngeso mibi. Kuko Satani abona ko igihe cye ari kigufi, atera abantu kurushaho kwikunda no kurarikira, maze noneho agashimishwa no kubabona bihugiyeho, bagira ubwiko, ari ababagito kandi bikunda. Iyaba amaso y’abameze batyo yahumukaga, bajyaga kubona Satani abyina intsinzi y’irimbukiro, abishima hejuru kandi aseka ubupfapfa bw’abemera ibyongorero bye maze bakagwa mu mitego ye. IZ 206.2
Satani n’abamarayika be bandika ibikorwa byose by’ubugugu no kwikunda kose by’abo bantu maze akabyereka Yesu n’abamarayika be bera, bityo akavuga abannyega ati: “Ngaba abayoboke ba Kristo! Bari kwitegura kuzajyanwa mu ijuru!” Satani agereranya imyitwarire yabo n’amagambo yo mu Byanditswe Byera acyaha iyo myitwarire mu buryo bweruye maze akannyega abamarayika b’Imana avuga ati: “Aba bakurikiye Kristo n’Ijambo rye! Aba ni imbuto z’igitambo cya Kristo n’incungu ye!” Abamarayika bava aho bazinutswe. Imana ishaka ko ubwoko bwayo bukomeza gukora budacogora; kandi igihe bucogoye gukora neza, Imana nayo iraburambirwa. Nabonye ko Imana ibabazwa cyane no kwigaragaza guto cyane ko kwikunda kw’abavuga ko ari ubwoko bwayo, kandi ari bo Kristo atigeze yanga gutangira ubugingo bwe bw’igiciro cyinshi. Umuntu wese wikanyiza kandi urarikira azagwa asigare ku nzira. Nk’uko Yuda wagurishije Umwami we yabigenje, amahame meza n’ubutungane n’ubugwaneza bazabigurana indamu nke y’iby’isi. Abameze batyo bose bazashungurwa bave mu bwoko bw’Imana. Abashaka ijuru bose bagomba kuba bashyigikira amahame y’ijuru bakoresheje imbaraga zose bafite. Aho kugira ngo bacogozwe no kwikunda no kwikanyiza, imitima yabo ikwiriye gusabwa n’ubugwaneza. Akanya kose kabonetse gakwiriye gukoreshwa mu kugirirana neza maze muri ubwo buryo bakaba bimakaza amahame y’ijuru. Neretswe ko Yesu ari we cyitegererezo gitunganye. Imibereho ye ntiyarangwagamo kwishakira inyungu ze bwite, ahubwo yarangwaga n’ubugwaneza kuri bose. IZ 207.1