Ubwo nari ndi ahitwa Oswego, ho muri New York, ku wa 7 Nzeri 1850, Uwiteka yanyeretse ko hari umurimo ukomeye ugomba gukorerwa ubwoko bwe mbere y’uko buhagarara ku rugamba ku munsi w’Uwiteka. Neretswe abantu bavuga ko ari Abadiventisiti nyamara bakaba batemera ukuri kuvugwa muri iki gihe. Nabonye bacitsemo ibice kandi ko ukuboko k’Uwiteka kwari hagati muri bo ngo kubagabanye kandi kubatatanye muri iki gihe cyo guteranyirizwa hamwe kugira ngo abantu b’agaciro kenshi bari muri bo bayobejwe babashe guhumuka amaso bityo babone uko bateye mu by’ukuri. Noneho iyo intumwa z’Uwiteka zibagejejeho ukuri, baba biteguye gutega amatwi, kubona ubwiza bw’uko kuri n’uburyo kutavuguruzanya, ndetse bagatandukana n’ibinyoma n’abo bari bafatanyije bityo bakakira ukuri kw’agaciro kenshi, bagahagarara aho bashobora gusobanura uruhande baherereyemo. IZ 75.1
Nabonye ko abantu baryanya Isabato y’Uwiteka badakwiriye gufata Bibiliya kugira ngo berekane ko uruhande turimo atari urw’ukuri. Bibaye bityo basebya abizera ukuri kandi bakibasira imico yabo. Kubwo kwanga umucyo w’ukuri, abantu benshi bigeze kugira imitekerereze myiza kandi bakundaga Imana n’ukuri kwayo bahindutse abantu binangiye imitima ku buryo batigera bashidikanya kuvuga nabi no gushinja ibinyoma abakunda Isabato yera. Ibyo babikorera kugira ngo babashe kwangiza umurimo w’abahamya ukuri bashize amanga. Nyamara ibyo byose ntabizahagarika umurimo w’Imana. Mu by’ukuri, iyi mikorere y’abanga ukuri izaba uburyo bwo guhumura amaso ya bamwe. Amasaro yose y’agaciro azazanwa ashyirwe hamwe kuko ukuboko k’Uwiteka kurambukiye kubyutsa abasigaye bo mu bwoko bwe, kandi azarangiza uwo murimo neza. IZ 75.2
Twebwe abizera ukuri dukwiriye kwitonda kugira ngo tudatanga urwaho rwo gutuma ibyiza byacu bivugwaho ibibi. Dukwiriye kwitonda tukamenya ko intambwe yose dutera ihuje na Bibiliya; kuko abanga amategeko y’Imana bazaneshereza mu kuyoba kwacu n’amakosa yacu nk’uko ababi babikoze mu 1843. IZ 75.3
Ku wa 14 Gicurasi 1851, nabonye ubwiza n’ikuzo bya Yesu. Ubwo nitegerezaga ikuzo rye, ntabwo natekerezaga ko nshobora kwigera mva imbere ye. Nabonye umucyo wavaga mu ikuzo ryari rigose Data wa twese maze ubwo wagendaga unsatira, umubiri wanjye wahinze umushyitsi kandi unyeganyega nk’ikibabi. Natekereje ko uwo mucyo uramutse ugeze iruhande rwanjye nahita mpfa, ariko uwo mucyo wanyuzeho. Icyo gihe nabashije gusobanukirwa gato Imana ikomeye kandi iteye ubwoba twizera. Icyo gihe kandi nabonye uko abantu bamwe basobanukiwe nabi ubutungane bw’Imana, ndetse n’uko bafata nabi izina ryayo ryera kandi ryubahwa, ntibasobanukirwe ko ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba bajya bavuga. Igihe abantu bamwe basenga, bakoresha imvugo itarangwamo kwigengesera no kubaha. Ibyo bibabaza Mwuka w’Imana kandi bigatuma amasengesho yabo atakirwa mu ijuru. IZ 75.4
Nabonye kandi ko abantu benshi batazi icyo bagomba kuba cyo kugira ngo babashe kuba imbere y’Uwiteka badafite umutambyi mukuru mu buturo bwera mu gihe cy’akaga. Abakira ikimenyetso cy’Imana nzima kandi bakarindwa mu gihe cy’akaga bagomba kugaragaza ishusho ya Yesu mu buryo bwuzuye. IZ 76.1
Nabonye ko benshi birengagiza umwiteguro ukenewe cyane nyamara bakaba bari bategereje igihe “cy’ihemburwa” “n’imvura y’itumba” bibategurira kuba abantu bashyitse bazahagarara mu munsi w’Uwiteka kandi bakaba imbere ye. Mbega uko mu gihe cy’akaga nabonye abantu benshi badafite ubwihisho! Bari barasuzuguye imyiteguro yari ikenewe; kubw’ibyo ntibajyaga guhabwa ihemburwa abantu bose bagomba kuba bafite kugira ngo babe bakwiriye kuba mu maso y’Imana yera. Abantu banga kugororwa n’abahanuzi maze ntibereshe ubugingo bwabo kumvira ukuri kose, ndetse bakaba bizera ko ari beza cyane nyamara atari ko bari mu by’ukuri, nibagera mu gihe cyo gusukwa kw’ibyago by’imperuka, niho bazabona ko bari bakeneye kugororwa no gitunganyirizwa kuba ku nyubako [y’Imana]. Ariko muri icyo gihe nta gihe cyo kubikora kizaba kikiriho kandi nta Muhuza wo kubasabira imbere ya Data wa twese uzaba ukiriho. Mbere y’uko iki gihe kigera, hazavugwa amagambo ateye ubwoba ngo: “ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.” Nabonye ko nta muntu n’umwe wabashaga guha undi ihemburwa. Bazarihabwa gusa nibatsinda ibitero byose, bagatsinda ubwibone, kwikanyiza, gukunda iby’isi ndetse bagatsinda ijambo ribi ryose n’ibikorwa bibi byose. Kubw’ibyo, twari dukwiriye kurushaho kwegera Uwiteka kandi tugashishikarira gushaka uwo mwiteguro ukenewe kugira ngo utubashishe guhagarara mu rugamba ku munsi w’Uwiteka. Nimucyo abantu bose bibuke ko Imana yera kandi ko nta n’umwe ubasha gutura aho iri uretse ibiremwa byera. IZ 76.2