Narose Imana ikoresheje ikiganza kitagaragara inyoherereza isanduku ikozwe mu buryo butangaje ifite uburebure bwa santimetero makumyabiri n’eshanu, ikozwe mu mbaho zikomeye ndetse ifite n’imitako yometsweho. Kuri iyo sanduku hari hamanitsweho urufunguzo. Ako kanya nahise mfata urwo rufunguzo maze mfungura ya sanduku. Ubwo nayifunguraga natangajwe kandi ntungurwa no gusanga yuzuye amasaro n’imirimbo by’amoko yose, diyama, amabuye y’agaciro menshi, harimo ibiceri by’ifeza n’ibya zahabu bitandukanye kandi by’agaciro, byari bitondetswe neza mu myanya yabyo itandukanye muri ya sanduku; kandi kubera uko byari bitondetswe byamurikaga umucyo no kurabagirana bimeze nk’iby’izuba. IZ 83.3
Natekereje ko atari inshingano yanjye kwishimira ibi bintu bitangaje jyenyine nubwo umutima wanjye wari wasabwe n’uko kurabagirana, ubwiza ndetse utangajwe n’agaciro k’ibyari biri mu isanduku. Nafashe ya sanduku nyitereka ku meza ari hagati mu cyumba cyanjye maze mpamagarira umuntu wese wabyifuzaga kuza akareba ibintu byiza bihebuje kandi birabagirana umuntu atigeze abona muri ubu buzima. IZ 84.1
Abantu batangiye kwinjira, ariko ku ikubutiro baje ari bake nyamara bagenda biyongera baba itsinda rinini cyane. Ubwo barebaga muri ya sanduku bwa mbere, baratangaraga maze bagatera hejuru kubera ibyishimo. Ariko ubwo umubare w’abitegerezaga wiyongeraga, buri wese muri abo bantu yatangiye gusagarira iyo mirimbo, batangira kuyikura mu isanduku maze bakayisandaza ku meza. IZ 84.2
Natangiye gutekereza ko nyiri isanduku azayimbaza ndetse akongera kumbaza na ya mirimbo; kandi iyo nyireka igasandazwa ntabwo nari gushobora kongera kuyishyira mu mwanya wayo muri ya sanduku nk’uko yari imeze mbere maze numva ntashobora kubibazwa na hato kuko byari kuba binkomereye. Natangiye kwinginga ba bantu kugira ngo bareke gukora kuri iyo mirimbo cyangwa kuyikura muri ya sanduku. Ariko uko nakomezaga kubibasaba, niko barushagaho kuyisandaza hirya no hino mu cyumba haba hasi no ku gikoresho cyose cyo mu cyumba. IZ 84.3
Naje kubona ko ba bantu basandaje amasaro atari umwimerere ndetse n’ibiceri by’ibyiganano mu masaro meza y’umwimerere na bya biceri byiza. Narakajwe cyane n’imyitwarire mibi no kudashima by’abo bantu bituma mbacyaha kandi ndabatonganya. Ariko uko narushagaho kubacyaha ni ko na bo barushagaho gusandaza amasaro mabi n’ibiceri by’ibyiganano bakabivanga n’amasaro n’ibiceri bizima by’umwimerere kandi byiza. IZ 84.4
Byarandakaje cyane mu mutima maze ntangira gukoresha imbaraga zanjye kugira ngo nsunike ba bantu mbasohore mu cyumba. Ariko ubwo nasunikiraga umwe hanze, abandi batatu bahitaga binjira bifite umwanda mwinshi, umukungugu n’ibindi bintu by’umwanda w’ubwoko bwose kugeza aho bitwikiriye isaro ryose ryiza, diyama ndetse n’ibiceri kugeza ubwo byose bitongeye kugaragara. Na none kandi basandaguje ya sanduku bayicamo uduce twinshi batunyanyagiza muri ya myanda. Natekerezaga ko nta muntu n’umwe witegerezaga akababaro n’umujinya nari mfite. Nacitse intege cyane, ndatentebuka maze nicara hasi ndarira. IZ 84.5
Ubwo nariraga mboroga kubera gutakaza ibintu by’agaciro ndetse nkaba nzabibazwa, nibutse Imana maze nyisenga nshyizeho umwete kugira ngo impe ubufasha. IZ 84.6
Ako kanya urugi rwarakingutse, maze umuntu yinjira mu cyumba, ubwo abantu bose bari bamaze kukivamo. Yari afite umweyo wanduye mu ntoki ze, akingura amadirisha maze atangira gukubura asohora imyanda mu cyumba. IZ 84.7
Naramutakiye kugira ngo yitonde kuko hari hari amasaro y’agaciro kenshi yari anyanyagiye mu myanda. Yarambwiye ati: “witinya” kuko yari “kuyitaho.” Ubwo yakuburaga imyanda yose, amasaro mabi atari umwimerere ndetse n’ibiceri by’ibyiganano byose byasohotse mu cyumba bimeze nk’igicu maze byose umuyaga urabitwara. Muri urwo rusaku rwo gukubura namaze akanya gato nafunze amaso. Ubwo nayafunguraga nkareba, nabonye imyanda yose yagiye. Ya masaro y’agaciro kenshi, diyama, ndetse n’ibiceri by’izahabu n’ifeza byari binyanyagiye muri cya cyumba cyose. IZ 85.1
Wa muntu wamfashaga yashyize isanduku ku meza. Yari nini cyane kandi irusha ubwiza iya mbere. Yegeranyije ya masaro, diyama n’ibiceri akoresheje ikiganza, maze abishyira mu isanduku kugeza ubwo nta na kimwe cyasigaye nubwo utubuye tumwe twa diyama twari duto cyane turutwa n’agashinge. Birangiye yarampamagaye ati: “Ngwino urebe.” IZ 85.2
Nitegereje muri ya sanduku, maze amaso yanjye ahumishwa n’umucyo mwinshi nabonaga. Ibyarimo byarabagiranaga inshuro icumi kurusha uko ibya mbere byari bimeze. Natekereje ko byakubwe mu mucanga n’ibirenge bya ba bantu babi babisandaje kandi babikandagiraho biri mu mukungugu. Byari bitondetse neza muri iyo sanduku, ikintu cyose kiri mu mwanya wacyo bitagaragara ko byaba byashyizwemo n’umuntu. Nateye hejuru kubera ibyishimo maze uko gutera hejuru kurankangura. IZ 85.3