Abamarayika baziranenge bahoraga basura ubusitani bwa Edeni, bakigisha Adamu na Eva uburyo bagomba kwita kuri ubwo busitani kandi bakabigisha ibijyanye n’uburyo habayeho kwigomeka kwa Satani no gucumura kwe. Abamarayika baburiye Adamu na Eva ko bagomba kwirinda Satani kandi babaha amabwiriza y’uko batagomba gutandukana mu byo bazaba bakora byose, kuko baramutse babikoze bajyaga guhura n’uwo mwanzi wacumuye. Nanone kandi abamarayika babihanangirije ko bagomba gukurikiza amabwiriza Imana yabahaye badakebakeba, kuko bajyaga kugira umutekano ari uko bumviye rwose. Kubw’ibyo, uyu mwanzi wacumuye ntiyari gushobora kubigarurira. IZ 126.2
Satani yatangiriye umurimo we kuri Eva, amuteza kutumvira. Eva yatangiye ajya kuzerera kure y’umugabo we, noneho akurikizaho gutambagira ahakikije igiti bari babujijwe, maze amaherezo agera aho atega amatwi ijwi ry’umushukanyi ndetse ahangara gushidikanya ibyo Imana yavuze ngo: “Umunsi mwakiriyeho no gupfa muzapfa.” Eva yatekereje ko ahari ibyo Imana yavuze atari byo yari igambiriye kubabwira, maze arihandagaza arambura ukuboko kwe, asoroma ku mbuto za cya giti maze ararya. Izo mbuto zari zinogeye amaso kandi ziryoshye bitangaje. Icyakurikiyeho ni uko Eva yagize ishyari yibwira ko Imana yari yarababujije ibyari bibabereye byiza, nuko aha n’umugabo we kuri izo mbuto, maze aba aramushutse. Yatekerereje Adamu ibyo inzoka yamubwiye byose maze amugaragariza uko yatangajwe n’uko inzoka yari ifite ubushobozi bwo kuvuga. IZ 126.3
Nabonye mu maso ha Adamu huzuye umubabaro. Yagaragaye afite ubwoba kandi yumiwe. Yasaga n’ufite intambara mu ntekerezo ze. Yumvise adashidikanya ko ari wa mwanzi bari baraburiwe kuzirinda, kandi ko umugore we agomba gupfa. Bagombaga gutandukana. Urukundo yakundaga Eva rwari rukomeye cyane, maze kubwo gucika intege bikabije yiyemeza gupfana na we. Yafashe urwo rubuto ahita arurya vuba vuba. Nuko Satani arishima.Yari yarigomekeye mu ijuru, kandi yari yarabonye abifatanya nawe bamukundaga ndetse bamukurikiye muri uko kwigomeka kwe. Yari yaracumuye maze atuma n’abandi bacumurana nawe. Satani yari yashutse umugore atuma atiringira Imana, amutera kwibaza ku bwenge bwayo ndetse ashaka kwinjira mu migambi yayo yuje ubwenge butarondoreka. Satani yari azi ko umugore atazacumura wenyine. Bitewe n’urukundo Adamu yakundaga Eva, yasuzuguye itegeko ry’Imana maze acumurana n’umugore we. IZ 127.1
Inkuru yo gucumura k’umuntu isakara mu ijuru. Inanga zose zacurangwaga ziracecekeshwa. Kubera umubabaro, abamarayika biyambura amakamba yo ku mitwe yabo maze bayajugunya hasi. Ijuru ryose rirakangarana. Inama iraterana kugira ngo hafatwe umwanzuro w’ikigomba gukorerwa Adamu na Eva bacumuye. Abamarayika batinyaga ko Adamu na Eva barambura ukuboko kwabo maze bakarya ku giti cy’ubugingo bityo bakaba bahinduka abanyabyaha badapfa. Nyamara Imana yavuze ko izirukana mu busitani abo bacumuye. Abamarayika bahise boherezwa bajya kurinda inzira ijya ku giti cy’ubugingo. Byari umugambi wizwe neza wa Satani ko Adamu na Eva bagomba gusuzugura Imana, ikabazinukwa, maze noneho bakanarya ku giti cy’ubugingo bigatuma baramira mu cyaha no mu kutumvira, maze icyaha kikazahoraho iteka ryose. Ariko abamarayika boherejwe kujya kubasohora mu busitani bwa Edeni ndetse no gufunga inzira yerekeza ku giti cy’ubugingo. Buri wese muri abo bamarayika bakomeye yari afite ikintu cyasaga n’inkota irabagirana mu kuboko kwe kw’iburyo. IZ 127.2
Noneho Satani yari atsinze. Kubwo gucumura kwe yatumye abandi bagira umubabaro. Yari yarirukanwe mu ijuru, none n’abandi bari birukanwe muri Paradiso. IZ 127.3