Abizera bari bategereje kugaruka kwa Kristo begerezaga umunsi bari biteze kugaruka kwe bafite ubwuzu bwinshi. Babonye ko itumba ryo mu mwaka wa 1844 ari cyo gihe ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekejeho. Nyamara aba bizera bari bamaramaje bagombaga kubabazwa cyane no kudasohora kw’ibyo bari biteze. Nk’uko intumwa zo mu gihe cya kera zananiwe gusobanukirwa imiterere y’ibyendaga kubaho bijyanye no gusohora k’ubuhanuzi bwerekeye kuza kwa mbere kwa Kristo, bigatuma zibabazwa no kubura ibyo zari ziteze, ni ko mu mwaka wa 1844 Abadiventisiti babuze ibyo bari biteze byerekeye ubuhanuzi bujyanye no kugaruka kwa Kristo bari biteze. Muri iki gitabo Ellen White yagize icyo avuga kuri iyi ngingo ati: IZ 18.1
“Yesu ntiyaje ku isi nk’uko itsinda ry’abari bamutegerezanyije ibyishimo ryari ribyiteze ko azeza ubuturo binyuze mu kwejesha isi umuriro. Nabonye ko bari bafite ukuri mu byo gukurikirana kwegereza kw’ibihe by’ubuhanuzi. Igihe cy’ubuhanuzi cyarangiye mu 1844, kandi ku iherezo ry’iyo minsi yahanuwe Yesu yinjiye ahera cyane kugira ngo yeze ubuturo bwera. Ukwibeshya kwabo kwabaye mu kudasobanukira neza ubuturo bwagombaga kwezwa ubwo ari bwo ndetse n’uko bwari kwezwa.” IZ 18.2
Nyuma gato yo kubura kw’ibyari byitezwe ku ya 22 Ukwakira 1844, abizera n’ababwiriza benshi bari barayobotse ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, bahereyeko baracogora. Bamwe muri bo bari barifatanyije n’iri tsinda ahanini babitewe n’ubwoba, ariko ubwo igihe bari biteze cyahitaga, ibyiringiro byabo byarayoyotse maze barigendera. Abandi bo batwawe n’ubwaka baba ba nyamujya iyo bigiye. Hafi kimwe cya kabiri cy’itsinda ry’Abadiventisiti ni bo bashikamye ku byiringiro byabo by’uko bidatinze Kristo azaboneka ku bicu byo mu ijuru. Bamaze kubona ko isi yose ibakobye kandi ibakwennye, batekereje ko babonye ibimenyetso byerekana ko igihe cy’imbabazi ku batuye isi cyarangiye. Aba bantu bizeraga nta gushidikanya ko kugaruka k’Umwami kubegereye cyane. Ariko bamaze kubona iminsi igenda ihita kandi Umwami ntaze, batangiye kugira imyumvire itandukanye maze bacikamo ibice. Igice kimwe kigizwe n’umubare munini cyasigaye cyizera ko ubuhanuzi butigeze busohora mu mwaka wa 1844, ko ahubwo hashobora kuba harabayeho kwibeshya mu kugenzura ibihe by’ubuhanuzi. Batangiye guhanga amaso yabo kuri amwe mu matariki runaka yari imbere yabo bibwira ko ari ho Umwami azagarukira. Hari irindi tsinda rito ry’abantu (ari ryo ryabaye abakurambere b’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi), bari bazi neza ibihamya by’umurimo wa Mwuka w’Imana muri icyo gikorwa gihebuje cyo Gukanguka kw’abategereje kugaruka k’Umwami, bizeraga ko guhakana ko iryo kanguka ryabayeho kubera umurimo w’Imana byaba ari uguhinyura Mwuka utanga ubuntu. Bumvaga badashobora gukora ibyo. IZ 18.3