Go to full page →

UMUGABANE WA III - GUSIMBUZA ICYAYI N’IKAWA IBINYOBWA BIVA MU BINYAMPEKE IMN 386

751. Nta cyayi cyangwa ikawa bigomba kuzanwa ku meza yacu. Ibinyobwa bigizwe n’ibinyampeke, igihe biteguwe neza uko bishoboka, bigomba kugaburwa mu mwanya w’ibi binyobwa byica ubuzima. IMN 386.7

752. Mu bihe runaka, abantu babasha gufata ifunguro rya gatatu. Iri funguro, igihe rifashwe, rigomba kuba rigizwe n’ibintu byoroshye, rigizwe n’ibyokurya byoroheye cyane igogora. Utugati duto dukoze mu ngano, cyangwa ibisuguti, imbuto, n’icyayi kigizwe n’ibinyampeke, ni ibyokurya bikwiriye kuribwa mu ifunguro rya nimugoroba. IMN 386.8

753. Nkoresha amata makeya atetse mu cyayi tunywa mu rugo. IMN 386.9

Gukoresha Birenze Urugero Ibinyobwa Bishyushye Byangiza Umubiri IMN 387

754. Ibinyobwa bishyushye ntibikwiriye gukoreshwa, keretse igihe bikoreshwa nk’umuti. Igifu cyangizwa bikomeye n’ibyokurya hamwe n’ibyokunywa byinshi bishyushye. Bityo, umuhogo n’ingingo z’urwungano ngogozi, kimwe n’izindi ngingo z’umubiri, bicika intege. IMN 387.1