Igihe nari muri Switzerland hari amagambo yangezeho aturutse i Battle Creek avuga ko hakozwe gahunda ivuga ko nta muntu ukora mu biro ukwiriye guhembwa amadorari arenga cumi n’abiri mu cyumweru. Naravuze nti, ‘ibi ntibizashoboka, ahubwo bizaba ngombwa ko bamwe babona ibihembo birenze ibyo.’ Nyamara gukuba biriya bihembo kabiri ntibyashoboraga gukorerwa umntu uwo ari we wese ukora mu biro bitewe n’uko niba abantu bake cyane bakuye umushahara munini utyo mu mutungo, ntabwo abantu bose bagaragarizwa ubutabera. Gahunda yo guhemba imishahara minini abantu bake mu gihe abandi bahabwa umushahara muto cyane, ni gahunda y’ab’isi. Ibi si ubutabera. UB2 151.2
Uwiteka azagira abantu b’indahemuka bamukunda kandi bamwubaha bakorera muri buri shuri, muri buri capiro, n’ikigo cy’ubuvuzi. Ntabwo imishahara yabo ikwiriye kugenwa hakurikijwe urngero rw’ab’isi. Uko byagenda kose hakwiriye kubaho gushyira mu gaciro mu buryo bukomeye kugira ngo habeho uburinganire mu cyimbo cy’ubusumbane kuko iri ari itegeko ry’ijuru. “Mwese muri abavandimwe” (Matayo 24:8). Abantu bake ntibakwiriye gusaba imishahara minini, kandi imishahara nk’iyo ntikwiriye gutangwa ari uburyo bwo kugira ngo bakomeze kugaragaza ubushobzi bwabo n’impano zabo. Ibi byaba ari ugukurikiza amahame y’ab’isi. Kongera imishahara bijyanirana no kwiyongera ko kwikanyiza, ubwibone, kwishyira hejuru no gukoresha umutungo mu bidakenewe kandi ibi bitanarangwa ku bantu bakora ibishoboka byose bagaha Imana icyacumi n’amaturo. Ubukene bugaragara ahabazengurutse. Aba bose Imana ibakunda kimwe. Ariko by’umwihariko abantu bitanga, bicisha bugufi, bafite imitima imenetse ndetse bakunda Imana bagaharanira kuyikorera ibahoza ku mutima kuruta umuntu wumva yakwishyira akizana mu byiza byose byo muri ubu buzima. UB2 151.3