Go to full page →

Umuburo Watangiwe I Salamanca UB2 153

Igihe nari i Salamanca mu mujyi wa New York mu kwezi k’Ugushyingo, 1890, aho nahabwiriwe ibintu byinshi. Neretswe ko mu murimo hinjira umwuka Uwiteka atemera. Mu gihe hari bamwe bemera imishahara minini, hariho n’abandi bakorana inshingano zabo ubudahemuka imyaka myinshi nyamara bagahabwa igihembo gito cyane. Nagiye nerekwa kenshi ko gahunda y’Inama itagomba kwicwa ngo bityo ubushake bwo kujya gukora umurimo mu turere twa kure buhagarare.... UB2 153.1

Nzi ko hari abantu bashyira mu bikorwa kwiyanga gukomeye batanga icya cumi n’amaturo kubw’umurimo w’Imana. Nyamara abari ku ruhembe rw’imbere mu murimo w’Imana bakwiriye guhagarara bashikamye bakavugana ishema bati, “Nimuze, dufatanye uyu murimo watangiwe mu bwitange kandi ukaba ushyigikiwe n’ubwiyange.” Ntabwo abandi bantu bari bakwiriye kurusha abayobozi b’ibigo byacu gukoresha umutungo neza badasesagura no kwita ku byo bakeneye. -Manuscript 25a, 1891. UB2 153.2