Abantu bacu bakeneye gusobanukirwa impamvu zo kwizera kwacu ndetse n’ibyatubayeho mu gihe cyashize. Mbega uburyo bibabaje kubona uko mu buryo bugaragara abantu benshi basa n’abashyira ibyiringiro biheranije mu bantu bigisha inyigisho zigambiriye kurandura amateka yacu no gukuraho inkingi za kera! Abantu bashobora kuyoborwa n’umwuka uyobya mu buryo bworoshye, bagaragaza ko bamaze igihe bakurikiye umuyobozi mubi- ku buryo badashobora gusobanukirwa ko bari gutandukana no kwizera cyangwa ko batari kubaka ku rufatiro nyakuri. Dukeneye kubwira abantu bose kwambara indorerwamo zabo z’iby’umwuka, bagasigwa amavuta ku maso kugira ngo babashe kubona neza kandi basobanukirwe n’inking nyakuri zo kwizera. Bityo bazamenya ko “Urufatiro rukomeye rw’Imana rugihagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo, ‘Uwiteka azi abe’” (2Timoteyo 2:19). Dukeneye kubyutsa ibihamya byo kwizera bya kera byahawe intore z’Imana. UB2 20.1
Inyigisho zose z’ibinyoma n’ubushukanyi zizigishwa n’abantu bibwira ko bafite ukuri. Ubu bamwe bigisha ko mu isi nshya hazavukira abana. Mbese uku ni ukuri gukwiriye iki gihe? Ni nde wamurikiye aba bantu ngo bigishe inyigisho nk’iyi? Mbese hari uwo Imana yahaye ibitekerezo nk’ibyo?- Oya, ibyahishuwe ni ibyacu n’abana bacu, ariko ibyerekeye ibitarahishuwe kandi bidafite aho bihuriye n’agakiza kacu, guceceka niyo mvugo nziza. Ibyo bitekerezo bidasnzwe ntibyari bikwiriye no kuvugwa ndetse ngo byigishwe na hato nk’aho ari ukuri gukenewe. UB2 20.2
Twageze mu gihe ibintu bigomba kuvugwa mu mazina yabyo nyakuri. Nk’uko twabigenje mu minsi ya mbere, tugomba guhaguruka tuyobowe n’Umwuka w’Imana tugacyaha umurimo w’ubushukanyi. Bimwe mu bitekerezo bivugwa ubu, ni intangiriro ya bimwe mu bitekerezo bikomeye by’ubwaka bishobora kwigishwa. Inyigisho zimeze nk’izo twahanganye nazo nyuma gato y’umwaka wa 1844 zirimo zigishwa na bamwe bafite imyanya y’ingenzi mu murimo w’Imana. UB2 20.3
Twahanganye n’umurimo w’ubwaka ukorwa mu ibanga kandi uyobya muri New Hampshire no muri Vermont. Ibyaha byo kwihandagaza byarakorwaga ndetse n’irari ribi rigahabwa intebe na bamwe nyamara bitwikiriye ukwezwa. Bigisha inyigisho zishyigikira ubusambanyi. Twabonye Ibyanditswe bisohora ngo “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (lTimoteyo 4:1). -The Southern Watchman , April 5, 1904. UB2 20.4