Go to full page →

Umukuru Bulter,Umukozi W’ingirakamaro Cyane UB2 179

Twumva tunyuzwe kandi dushimira Imana kuba twongeye kubona Bulter mu murimo. Umusatsi we wabaye imvi uhamya ko asobanukiwe n’icyo ibigeragezo ari cyo. Twongeye kumwakira muri twe no kumufata nk’umwe mu bakozi bacu b’ingirakamaro cyane. UB2 179.1

Uwiteka afashe abavandimwe bacu mu kwizera batanze ubuhamya bwabo mu minsi ya mbere y’ubutumwa kugira ngo babe abanyabwenge mu byerekeye kubungabunga imbaraga zabo z’umubiri, iz’ubwenge n’iza Mwuka. Nabwirijwe n’Uwiteka kuvuga ko yaguhaye imbaraga zo gushyira mu gaciro kandi yifuza ko usobanukirwa n’amategeko agira ingaruka ku buzima bw’umuntu kandi ukagambirira kuyumvira. Ayo mategeko ni amategeko y’Imana. Imana yifuza ko umukozi wese ahagarara mu itsinda rye no mu mwanya we, kugira ngo abashe gukora inshingano ye mu kurinda abantu gutembanwa bakarimburwa n’imbaraga ikomeye y’ikibi yo gusubira inyuma mu by’umubiri, ubwenge n’ibya Mwuka. Muvandimwe wacu, Imana yifuza ko ukomeza gufata intwaro zawe kugeza ko intambara irangira. Ntukabure kwigengesera; ntugakore ngo urenze urugero. Fata ibihe byo kuruhuka. Itorero ryambariye urugamba si itorero rinesheje. Uhoraho yifuza ko, igihe cyose bakiriho, abagaragu be bageragezwa bashyigikira ivugurura mu kwirinda. Bakarambura ibendera ryo kwirinda. Mwigishe abantu gushyira mu bikorwa ukwirinda kudakebakeba mu bintu byose, ndetse no kuba nyambere mu byo kumvira amategeko agenga umubiri. Muhagararire ukuri kw’Imana mushikamye. Nimwerereze ibendera imbere y’amahanga ryanditsweho ngo, “Aho niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu” (Ibyahishuwe 14:12). UB2 179.2