Go to full page →

“Mpindura Mbe Ishami Rizima Kandi Ryera Imbuto” UB2 189

Kuwa 29 Kamena 1892. Isengesho nasengaga nkangutse ni iri ngo, “Yesu, rinda umwana wawe uyu munsi. Unjyane munsi y’uburinzi bwawe. Ungire ishami rizima ryo ku muzabibu ryera imbuto.” Kristo aravuga ati, “Nta cyo mubasha gukora mutamfite” (Yohana 15:5). Muri Kristo tubashishwa gukora ibintu byose. UB2 189.1

Uwo abamarayika baramyaga, uwari yarumvise indirimbo z’abaririmbyi bo mu ijuru, ubwo yari kuri iyi si yakozwe ku mutima n’agahinda n’imibabaro by’abana kandi yahoraga yiteguye kubumva bamubwira inkuru z’umubabaro wabo ukomeye. Akenshi yahanaguraga amarira yabo, akabahumurisha ibambe ryarangwaga mu magambo ye yacecekeshaga agahinda kabo maze bigatuma bibagirwa intimba yabo. Ikimenyetso cy’ishusho y’inuma yagaragaye hejuru ya Yesu igihe yabatizwaga kigaragaza ubugwaneza bw’imico ye. -Manuscript 19, 1892. UB2 189.2