Go to full page →

Hahirwa Abapfa Bapfira Mu Mwami Wacu UB2 208

Ubutumwa bwo guhumuriza umukobwa wari wapfushije umubyeyi we

Muvandimwe nkunda,
Nasomye ibaruwa ...... ivuga ku rupfu rw’umubyeyi wawe, kandi icyo nshobora kuvuga gusa ni iki, “Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu” (Ibyahishuwe 14:13). Nyoko yamaze igihe kirekire afite intege nke cyane. Wahoraga umwitaho. Kutazongera kumubona bizagushengura umutima cyane. Iyaba twari dutuye hafi yawe, twakakubwiye kuza ukaruhuka akanya gato. Nyamara inshingano zawe zisaba ko utanga igihe cyawe. Icyo nakubwira ni iki, ‘Iringire Umwami wacu.’ UB2 208.4

Uzababazwa cyane n’urupfu rwa nyoko; ariko reka nkubwire ko ntajya nterwa agahinda n’intungane zapfuye, ibiri amambu nterwa agahinda n’abazima. Nzi ko washyinguye umubyeyi wawe ufite ibyiringiro bishyitse ko azazuka ubwo impanda y’Imana izavuga Nzi icyo gushyingura abo ukunda bivuze.... Data, mama, basaza banjye n’abavandimwe banjye, umugabo wanjye n’abana banjye babiri b’abahungu, abo bose basinziriye mu bituro byabo. Njye n’umuvandimwe wanjye Mariya ndetse n’abahungu banjye babiri ni twe dusigaye gusa.- Letter 98, 1903. UB2 208.5