Igihe ingorane n’ibigeragezo bidukikije, dukwiriye guhungira ku Mana, kandi tukaba tuyiringiyeho ubufasha yo ifite imbaraga zo gukiza kandi ishobora kurokora. Tugomba gusaba umugisha w’Imana niba twiteguye kuyakira. Gusenga ni inshingano kandi birakenewe; ariko se ntitujya twirengagiza gusingiza Imana? Mbese akenshi ntitwari dukwiriye gushimira uduha imigisha yose tubona? Dukeneye kwimenyereza gushima. Dukwiriye guhora dutekereza kandi tuvuga imbabazi z’Imana, ndetse tugasingiza twerereza izina ryayo ryera n’igihe turi mu gihe cy’agahinda n’umubabaro.... UB2 214.2
Ubugwaneza n’imbabazi by’Umwami wacu ni byinshi kuri twe. Ntabwo azigera ahana cyangwa ngo atererane abamwiringira. Iyaba twabashaga kuvuga bike cyane ku bitugerageza tukavuga byinshi ku mbabazi n’ubugwaneza by’Imana, wasanga tuzamuwe hejuru birenze cyane kwiheba no guhangayika. Bavandimwe mwe mutekereza ko muri kwinjira mu nzira yijimye, kandi ko mumeze nk’abatwawe ho iminyago i Babuloni mugomba kumanika inanga zanyu ku biti, maze ibigeragezo tubihinduremo indirimbo z’umunezero. Mushobora kuvuga muti, ‘Nshobora kuririmba nte imbere yanjye hari umwijima, mu mutima wanjye nikoreye uyu mutwaro w’umubabaro no gupfusha abanjye?’ Ariko se agahinda n’imibabaro byo ku isi bitwambura Incuti y’Ubushobozi bwose dufite ari we Yesu? Mbese urukundo rw’Imana rutangaje yagaragaje mu mpano y’Umwana wayo ikunda ntirwari rukwiye kuba ipfundo ry’ibyishimo bihoraho? Igihe tuzanye ibyifuzo byacu imbere y’intebe y’ubuntu, nimucyo twe kwibagirwa kuririmba indirimbo zo gushima. “Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza” (Zaburi 50:23). Ubwo Umukiza wacu ariho, dufite impamvu yo kumushima ubudasiba no kumusingiza. -The Review and Herald, Nov. 1, 1881. UB2 214.3