Mbese iyo miti yaba itera ingaruka mbi mu mubiri? -Nta kintu gitera ingaruka mbi gikwiriye gushyirwa mu mubiri w’umuntu. -Medical Ministry, p 228 (Manuscript 162, ingingo ivuga “Uburyo bwo kuyobora amavuriro,” 1897). UB2 222.5
Imiti iva mu bimera ishobora gufasha imikorere isanzwe y’umubiri kandi ntiwusigire ingaruka mbi hanyuma yo kuyikoresha. — Ibaruwa 82, 1897 (Yandikiwe Dogiteri J. D. Kellogg). UB2 223.1
Imiti ishyira uburozi mu maraso.
Mu mavuriro yacu, dutanga inama ko hakoreshwa imiti yoroheje ikomoka ku bimera. Ntabwo dushyigikira gukoresha imiti yo mu nganda kubera ko ihumanya amaraso. Muri ibyo bigo by’ubuvuzi hakwiriye gutangwa amabwiriza yumvikana yerekeye imirire, iminywere, imyambarire ndetse n’uburyo bwo kubaho butuma umuntu akomeza kugira amagara mazima. — Counsels on Diet and Foods, p.303 (Ikibwirizwa cyabwiririjwe i Lodi, muri California, ku wa 9 Gicurasi 1908). UB2 223.2
Ntimukagerageze gukemura ibibazo by’umubiri muwongerera umutwaro wo kuwushyiramo imiti irimo uburozi. — Ministry of Healing, p. 235 (1905). UB2 223.3
Umuti wose waba ugira ingaruka zikomeye ku mubiri,- Umuti wose ugira ingaruka mbi ku mubiri ushyizwe mu gifu cy’umuntu, waba ufashwe hakurikijwe amabwiriza y’abaganga cyangwa umuntu awihaye ku giti cye, ugirira nabi umubiri ukangiza imikorere yawo yose. — Manuscript 3, 1897 (General Manuscript). UB2 223.4
Kwangiza imbaraga zibeshaho umubiri. Igihe cyose imiti irimo uburozi ishobora kwangiza no gusenya imbaraga zibeshaho umubiri. — Medical Ministry, p.223. UB2 223.5
Uburozi bw’imiti busiga ingaruka mbi. -Abagaragu b’Imana ntibakwiriye gutanga imiti bazi neza ko izasiga ingaruka mbi ku mubiri nubwo iyo miti yaba yoroshya ububabare bw’ako kanya. Buri muti wose urimo uburozi uboneka mu bimera cyangwa mu bindi biba mu butaka iyo ushyizwe mu mubiri, uzasigamo ingaruka zawo mbi, byangiza umwijima n’ibihaha maze bigahungabanya umubiri wose muri rusange. — Spiritual Gifts, vol.4, p.140 (1864). UB2 223.6
Ingaruka zishobora guteza urupfu z’imiti irimo uburozi.- Imiti yoroheje iva mu byaremwe izafasha mu gukiza umuntu idasize ingaruka zishobora kwica umubiri zikunze akenshi kugaragara ku bakoresha imiti irimo uburozi. Iyo miti isenya ubushobozi bw’umubiri w’umurwayi bwo kurwanya indwara ubwawo. Abarwayi bagomba kwigishwa gukoresha ubu bushobozi bw’umubiri bitoza kurya ibyokurya byoroheje kandi bitera amagara mazima, banga kuzuza igifu ibyokurya by’amoko menshi mu igaburo rimwe. Ibi bintu byose byari bikwiriye kugaragara mu nyigisho zihabwa abarwayi. Hari hakwiye gutangwa ibiganiro bigaragaza uburyo bwo kubungabunga ubuzima, kwirinda indwara ndetse n’uburyo bwo kuruhuka igihe ikiruhuko gikenewe. — Ibaruwa 82, 1908 (Iyi ni ibaruwa yandikiwe abaganga n’umuyobozi bo ku bitaro bya Loma Linda). UB2 223.7