Mukoreshe uburyo bwose. Ntabwo byaba ari uguhakana kwizera hakoreshejwe imiti nk’uko Imana yayitanze kugira ngo yoroshye uburibwe kandi ifashe ibyaremwe mu murimo wabyo wo kuzahura ubuzima. Ku barwayi basaba gusengerwa kugira ngo bakire, gukorana n’Imana no kwifata mu buryo bubafasha kuzahuka ntabwo ari uguhakana kwizera. Imana yashyize mu bushobozi bwacu uburyo bwo kwakira ubumenyi bwerekeye amategeko agenga ubuzima. Ubu bumenyi buri aho dushobora kugera kugira ngo tubukoreshe. Dukwiriye gukoresha uburyo bwose dufite kugira ngo tuzahure ubuzima, tugakoresha amahirwe yose ashoboka dufite, tugakora dukurikije amategko agenga ibyaremwe. — Ministry of Healing, pp231, 233 (1905). UB2 228.1
Gukoresha ibyangombwa bitwegereye. — Igitekerezo ufite cy’uko nta miti ikwiye guhabwa abarwayi ni igitekerezo kitari ukuri. Ntabwo Imana ikiza abarwayi itifashishije ibyangombwa byo kuvura biri hafi y’umuntu ; cyangwa ngo ikize abarwayi kandi banga gukoresha uburyo bworoheje Imana yatanze buri mu mwuka mwiza no mu mazi meza. UB2 228.2
Ubwo Yesu yari ku isi ndetse no mu bihe by’intumwa hariho abaganga. Luka yitwa umuganga ukundwa. Yiringiraga Uhoraho ngo imuhe ubuhanga bwo gukoresha imiti. UB2 228.3
Igihe Imana yabwiraga Hezekiya ko imwongeye imyaka cumi n’itanu yo kubaho, yamuhaye ikimenyetso cyerekena ko izasohoza isezerano ryayo maze ituma izuba risubira inyuma ho intambwe cumi. Ni kuki Imana itahise imushyiramo imbaraga yayo ikiza ? Imana yamubwiye gushyira umubumbe w’imbuto z’umutini mu kirashi yari arwaye kandi uwo muti uvuye mu bimera wahawe umugisha n’Imana maze uramukiza. Imana yo nkomoko y’ibyaremwe muri iki gihe iyobora abantu gukoresha imiti ikomoka mu bimera. UB2 228.4
Musaza wanjye nari nkwiriye kuvuga byinshi kuri iki kibazo, ariko mpagarariye ku ngero nke ntanze. Bityo rero kurikiza ibivugwa ku buryo bubiri bwo gukoresha amakara. (Birebe mu mugabane ukurikiyeho wa 30 ). UB2 228.5
Ibi bintu byose bitwigisha ko tugomba kugira ubushishozi cyane. Ngomba kubaha ibitekerezo ufite ku byerekeye kuvurisha imiti yo mu nganda ; nyamara no muri ibi ntabwo iteka ugomba gutuma abarwayi bamenya ko utemera rwose imiti ikorerwa mu nganda bataragira ubumenyi buhagije kuri iyi ngingo. Iyo uvuga ibyo wemera byose, akenshi uba ushyira mu kaga icyizere abantu bagufitiye kandi nta cyiza na kimwe bizana. Kubw’ibyo uba witadukanije n’abantu. Wari ukwiye guhindura imyumvire yawe ikomeye. -Ibaruwa 182, 1899. (Iyi baruwa yandikiwe umukozi wari mu murimo mu gihugu cya kure). UB2 228.6
Uburyo bw’Imana bwo kuvura. -Hariho uburyo bwinshi bwo kuvura, ariko kandi hari ho uburyo bumwe rukumbi Imana yemera. Ubuvuzi bw’Imana ni uburyo bumwe bworoheje dusanga mu byaremwe budasaba imbaraga nyinshi kandi ngo buce intege imikorere y’umubiri binyuze mu miterere yabwo ikaze. Umwuka mwiza, isuku, indyo itunganye, ugutungana k’ubugingo no kwirigira Imana udakebakeba ni uburyo bwo kuvura abantu ibihumbi byinshi bapfa nyamara bari babukeneye. Nyamara ubwo buryo bugenda buva ku gihe bitewe n’uko imikoreshereze yabwo igengwa n’ubwitonzi isaba umurimo abantu badakunda. Umwuka mwiza, imyitozo ngororangingo, amazi meza kandi asukuye ndetse n’amasezerano meza y’Imana biri aho abantu bose babishyikira kandi bibasabye ikintu gito cyane. Nyamara imiti ikorerwa mu nganda irahenda byaba ku mafaranga ayitangwaho no ku ngaruka itera umubiri. -Testimonies, vol. 5, p.443 (1885). UB2 229.1
Gukoresha imiti uburyo bworoheje. -Ibyaremwe bizakenera ubufasha bumwe kugira ngo bitume ibintu bigenda uko bikwiriye. Ubwo bufasha bushobora kuboneka mu byangombwa byoroheje cyane, ariko by’umwihariko mu gukoresha ibitangwa n’ibyaremwe ubwabyo harimo umwuka mwiza n’ubumenyi buhagije bwerekeye uburyo bwo guhumeka; amazi meza n’ubumenyi bwo kuyakoresha, umucyo w’izuba uhagije muri buri cyumba cy’inzu aho bishoboka ndetse n’ubumenyi buhagije bwerekeye inyungu ziva mu gukoresha uwo mucyo. Ibi byose bifite imbaraga mu mikorere myiza yabyo kandi umurwayi ufite ubumenyi bwerekeye uburyo bwo kurya no kwambara imyenda imutera amagara mazima, ashobora kubaho atuje, afite amahoro n’amagara mazima kandi ntabwo azagera aho ashyira imiti irimo uburozi mu kanwa ke yangiza imbaraga z’umubiri mu mwanya wo kuwufasha. Iyaba abarwayi n’abababaye babashaga gukora uko bazi mu byerekeye kubaho bakurikiza amabwiriza y’ivugurura mu buzima bihanganye, habaho abarwayi icyenda mu icumi bakira uburwayi bwabo. -Medical Ministry, pp.223, 224. (Manuscript 22, 1889). UB2 229.2