Ntabwo nasubira mu mateka yose ababaje; ni menshi cyane. Ariko mu kwezi kwa Mutarama gushize, Uhoraho yanyeretse inyigisho n’imikorere y’ubuyobe bizaduka mu mataraniro yacu makuru, kandi ibyabaye mu gihe cyashize bizongera kubaho. Narababaye cyane. Nahawe amabwiriza yo kuvuga ko muri uko kwiyerekana haba harimo abadayimoni bambaye ishusho y’abantu, abo badayimoni bagakoresha amayere yose Satani ashobora kwifashisha kugira ngo atume ukuri kubihira abari bagufitiye inyota . Nabwirijwe kuvuga ko umwanzi yageragezaga gutegura gahunda kugira ngo amateraniro makuru abashe gutakaza imbaraga zayo n’umumaro wayo kandi yari yaragenewe gushyira ukuri k’ubutumwa bwa malayika wa gatatu imbere y’imbaga y’abantu. UB2 30.2
Ubutumwa bwa malayika wa gatatu bugomba kwigishwa mu buryo butunganye. Ntibugomba kuba burimo akadodo ako ari ko kose k’agaciro gake, ibihimbano bidafite ishingiro by’inyigisho z’abantu byateguwe na se w’ibinyoma kandi byiyoberanije nk’uko ya nzoka yarabagiranaga yakoreshejwe na Satani ngo ibe inzira yo gushuka ababyeyi bacu ba mbere. Uko niko Satani agerageza gushyira ikimenyetso ku murimo Imana yifuzaga kurindiramo kwera kwera. UB2 30.3
Nk’uko nabyeretswe mu kwezi kwa Mutarama gushize, ntaho Mwuka Muziranenge ahuriye n’amajwi menshi y’urusaku . Satani akorera muri iyo nduru n’urudubi rw’umuziki umeze utyo kandi byajyaga gushimisha no guhesha Imana ikuzo iyaba byakoreshwaga mu buryo bukwiriye. Satani atuma umumaro wabyo uhinduka ubumara bw’inzoka bwokera. UB2 30.4
Ibyo bintu byabayeho mu gihe cyashize bizongera kubaho mu gihe kizaza. Satani azatuma umuziki uba umutego yifashishije uburyo ucurangwa. Imana irararika ubwoko bwayo bufite umucyo imbere yabwo bukura mu Ijambo ry’Imana no mu bihamya, ngo basome kandi bitonde. Kugira ngo abantu bose babashe gusobanukirwa, hatanzwe amabwiriza yumvikana kandi agaragara. Nyamara icyifuzo kibuza amahwemo cyo gutuma habaho ikintu gishya gituruka mu nyigisho z’inzaduka, kandi akenshi gisenya umumaro w’abagombaga kuba imbaraga zishyigikira icyiza baramutse bashikamye ku byiringiro bagize mu kuri Imana yabahaye. UB2 30.5
« Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita kubyo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi bicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka zibikwiriye, twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise ? » (Abaheburayo 2 :l-3). « Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. Kuko twahindutse abafatanije na Kristo niba dukomeza ryose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka » (Abaheburayo 3 :12-14). UB2 30.6
Bavandimwe, tugomba kwambara intwaro zose, kandi turangije byose, duhagarare dushikamye. Twashyiriweho kuba abarinzi b’ubutumwa bwiza, kandi tugomba kuba bamwe mu bagize ingabo zikomeye z’Imana ziteguye kujya ku rugamba rukaze. Ukuri kugomba kwigishwa mu buryo bwumvikana n’intumwa z’Imana z’indahemuka. Muri iki gihe ibyinshi byitwa ukuri, ni amagambo y’ubupfapfa abera inkomyi Mwuka Muziranenge... UB2 31.1