[Kuwa 12 Ugushyingo 1908, ahitwa St. Herena muri California, haje umugabo w’umunyabwuzu ari kumwe n’umugore we. Bashakaga kuvugana na Madame White maze bakamubwira ibintu bikomeye byababayeho bamaranye hafi imyaka itatu. Ibyo byatangiye kubabaho nyuma yo kumara iminsi myinshi biyiriza ubusa kandi basaba guhabwa Mwuka Muziranenge, kugeza ubwo “ibitonyanga binini by’ibyuya byaje mu maso habo”, nk’uko babyivugiye. Bizeraga ko bahawe Mwuka Muziranenge nk’uko byagendekeye intumwa za mbere. Bemezaga ko bavuze indimi kandi ko bakoranye umurava bagafasha abandi kugira ngo nabo bagerweho n’ibyababayeho. UB2 33.1
Bari barigeze batabwa muri yombi mu Burasirazuba bashinjwa kuyobya intekerezo z’umwana bakazikururiraho. Umucamanza n’umuyobozi w’umujyi bamaze kumva ibyabo, bari baravuze ko niba abo bantu batarasaze, baba bari hafi yabyo. Bavuze ko igihe bari bafunzwe, Mwuka yababwiye gukora nk’abasaze bityo Imana igatera ubwoba umucamanza n’umuyobozi w’umujyi maze bagatinya kwinjira aho bari bafungiwe. UB2 33.2
Bizeraga ko umwana baregwaga kobatwaye umutima yari yarahawe impano ya Mwuka w’ubuhanuzi, kandi yabayoboraga aho bagomba kujya. Bavugaga ko binyuze mu gusenga, bari barakijije abarwayi kandi birukana abadayimoni ndetse bakora n’indi mirimo myinshi itangaje. Uwo mugabo yatangiraga umugore we ubuhamya avuga ati, “Mwuka amukoreramo, kandi twizera ko iyi ari impano y’ubuhanuzi igomba gusukwa ku bantu bose.” UB2 33.3
Amagambo akurikiraho yavuuzwe na Madame White yerekeje kuri ibi by’uyu mugabo n’umugore we ndetse no ku yandi matsinda ameze nk’iryo. -ABAKUSANIJE INYANDIKO] UB2 33.4