Buri muntu wese muri twe azageragezwa mu buryo bukomeye; ukwizera kwacu kuzanyeganyezwa bikomeye. Tugomba kugirana umubano uhoraho n’Imana; tugomba kuba abasangiye kamere y’Imana, bityo ntituzabasha gushukwa n’ubuhendanyi bw’umwanzi kandi tuzarokoka imyitwarire mibi iri mu isi izanwa no kwifuza kubi. UB2 40.4
Dukeneye gushikama muri Kristo, tugashinga imizi kandi tukubakwa mu kwizera. Satani akoresha abakozi be. Ahitamo abataranyoye ku mazi y’ubugingo, abantu bafite imitima ifitiye inyota ikintu gishya kandi kidasanzwe, ndetse biteguye kunywa ku isoko iyo ari yo yose ishobora kuboneka. Hazumvikana amajwi avuga ngo, “Dore Kristo ari hano” cyangwa ngo, “Ari hariya”; nyamara ntitugomba kwemera ayo majwi. Dufite igihamya kidashidikanywaho cy’ijwi ry’Umwungeri nyakuri, kandi araduhamagarira kumukurikira. Aravuga ati, “Numviye amategeko ya Data.” Ayobora intama ze mu nzira yo kumvira amategeko y’Imana bicishje bugufi, ariko ntiyigera abashishikariza kwica ayo mategeko. UB2 40.5
“Ijwi ry’umuntu w’inzaduka” ni ijwi ry’utubaha cyangwa ngo yumvire amategeko y’Imana yera, atunganye kandi meza. Abantu benshi bavuga bakomeje ko ari abera kandi bakirata ibitangaza bakora bakiza abarwayi nyamara basuzugura uru rugero rukomeye rw’ubutungane. Ariko se uko gukiza gukorwa binyuze mu mbaraga ya nde? Mbese amaso y’abantu bose abona uko bica amategeko y’Imana? Cyangwa babafata nk’aho ari abana bicisha bugufi bumvira kandi biteguye kumvira ibyo Imana isaba byose? Yohana agira icyo avuga ku biyita abana b’Imana ati: “Uvuga ko amuzi, ntiyitondere amatageko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we” (l Yohana 2:4). UB2 40.6
Nta muntu ukwiriye gushukwa. Amategeko y’Imana yera nk’uko intebe yayo y’ubwami yera, kandi umuntu wese wabaye ku isi agomba gucirwa urubanza nayo. Nta rundi rugero ngenderwaho rwo gupima imico. “Niba batavuga ibihwanye n’iri jambo, biterwa n’uko nta mucyo uri muri bo.” None se urubanza ruzacibwa hakurikijwe Ijambo ry’Imana cyangwa ibitekerezo by’abantu ni byo bizemerwa? Kristo aravuga ati, “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Niba abakiza abarwayi bishingikiriza kuri ibyo, bakigira shyashya birengagiza amategeko y’Imana kandi bagakomeza kutayumvira, nubwo baba bafite imbaraga uko yaba imeze kose, ntibivuze ko bafite imbaraga ikomeye y’Imana. Ibiri amambu, bafite imbaraga ikomeye ikora ibitangaza ya wa mushukanyi ukomeye. Yica amategeko y’Imana kandi akoresha amayere yose kugira ngo abashe kugira abantu impumyi be kubona imiterere nyakuri y’amategeko. Twaburiwe ko mu minsi ya nyuma Satani azakora ibimenyetso n’ibitangaza by’ubushukanyi. Azakomeza gukora ibyo bitangaza kugeza ubwo imbabazi zizaba zirangiye, kugira ngo ajye abyerekana avuga ko ari ibihamya by’uko ari marayika w’umucyo atari uw’umwijima. UB2 41.1
Bavandimwe, tugomba kwitondera igisa n’ubutungane cyemera kwica amategeko y’Imana. Abantu bakandagira amategeko y’Imana kandi bakigenzura bifashishije urugero bishyiriyeho, ntibashobora kwezwa. — The Review and Herald, Nov. 17, 1885. UB2 41.2