Kwizera ibinyoma ntibizagira imbaraga yeza ubugingo cyangwa imico. Nta kinyoma cy’ukuri cyangwa ngo gihindurwe ukuri no kugisubiramo cyangwa kucyizera. Kuba umuntu wamaramaje ntibizarinda umuntu ingaruka zo kwizera ikinyoma. Hatabayeho kuba umunyakuri nta yobokamana nyakuri ryabaho, ariko kumaramaza mu myizerere y’ibinyoma ntibizigera bikiza umuntu. Nshobora kumaramaza rwose mu gukurikira inzira itari ukuri, ariko ibyo ntibizayihindura ukuri cyangwa ngo ingeze aho nashakaga kugera. Ntabwo Uwiteka ashaka ko tugira kumaramaza k’ubuhumyi ngo maze ibyo tubyite ukwizera kweza. Ukuri ni ihame ryeza kandi kubw’ibyo kuba muri twe tukamenya icy’ukuri icyo ari cyo. Tugomba kugereranya iby’umwuka n’iby’umwuka bindi. Tugomba kugenzura ibintu byose, ariko tukagundira icyiza gusa, icyemewe n’Imana gishyira imbere yacu impamvu nyakuri ndetse n’amahame byari bikwiriye kudutera gukora. -Letter 12, 1890. UB2 46.1