Ni ingenzi ko abantu bose bazamenya umwuka ugose imitima yabo. Bazamenya niba bafanIje n’umwanzi wo gukiranuka kandi bakaba bakora umurimo we batabizi, cyangwa bamenye ko bifatanije na Kristo mu gukora umurimo we kandi bashaka uko barushaho gushikamisha imitima y’abantu mu kuri. Satani yanezezwa no kubona buri muntu wese ahinduka umufasha we kandi akamushyigikira mu guca intege icyizere umuvandimwe afitiye mugenzi we, ndetse no kubiba amacakubiri mu bavuga ko bizera ukuri. Satani ashobora gusohoza imigambi ye neza yifashishije abavuga ko ari incuti za Kristo ariko batagendera mu kuri ngo bakorere mu nzira za Kristo. Abantu mu ntekerezo zabo no mu mitima yabo bagenda bitarura umurimo wihariye w’Uwiteka ugomba gukorwa muri iki gihe, abantu badakorana nawe mu gushikamisha imitima y’abantu mu kwizera babayobora ku kumvira imiburo ye, abo bantu barakora umurimo w’umwanzi wa Kristo. UB2 56.1
Ni ingorane ikomeye cyane kugenda uva mu rugo ujya mu rundi, witwaje gukora umurimo w’ivugabutumwa, nyamara ubiba imbuto yo gushidikanya n’urwikekwe. Buri rubuto rukura vuba vuba maze hakabaho kutiringira abagaragu b’Imana bafite ubutumwa bwayo bagomba kubwira abantu. Iyo Imana ivugiye mu bagaragu bayo, ya mbuto (yo gushidikanya n’urwikekwe) yabibwe iba yarakuze igashinga umuzi wo gusharira. Ijambo ry’Imana rigera ku mitima itararyumva, imitima itazigera yitaba irarika. Bityo, nta mbaraga yaba iyo mu isi cyangwa iyo mu ijuru ibasha kugera ku mutima. UB2 56.2
Ni nde uzabazwa aba bantu? Ni nde uzarandura umuzi w’uburozi wo gusharira wababujije kwakira Ijambo ry’Uwiteka? Mushiki wacu mwiza cyangwa musaza wacu yateye imbuto mbi, ariko se ni mu buhe buryo ashobora gusana umutima washyizwe mu kaga bene ako kageni? Ururimi rwagombye kuba rwarakorershejwe mu guhesha Imana ikuzo ruvuga amagambo y’ibyiringiro, kwizera n’icyizere mu bakozi b’Imana, rwakuye umutima kuri Yesu Kristo. Abantu basuzuguye amagambo ya Kristo ku bushake bwabo kandi bakanga kumva ijwi rye no guhinduka, bayoberesheje abandi umusemburo wo gukekeranya no kuvuga ibibi gusa. UB2 56.3
Iki ni igihe cyo kwitegura Uwiteka. Nta gihe dufite ubu cyo kuvuga amagambo yo kutizera no kunegurana. Ubu nta gihe kiriho cyo gukora umurimo w’umwanzi. Nimureke buri wese yirinde kurandura ukwizera kw’abandi abiba imbuto zo kwifuza kubi, ishyari n’amacakubiri; kuko Imana yumva amagambo kandi ikaba idaca urubanza ishingiye ku kuyemera cyangwa kuyahakana, ahubwo ishingira ku mbuto yera ku mikorere y’umuntu. “Muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:20). Imbuto yabibwe ni yo izaranga uko umusaruro uzaba umeze.” — Manuscript 32a, 1896. UB2 57.1