Mushobora guhangayikishwa no kumenya inzira nziza ikwiriye gukurikizwa ku byerekeye inyandiko za Anna Phillips. Ndatanga inama ko hadakwiye kugira ikintu gikorwa gihutiweho. Uyu mukobwa mugirira impuhwe cyane. Nta kintu nifuza kuvuga cyangwa gukora kugira ngo mukomeretse. Kandi kubera ko inyandiko ze zakiranwe ubwuzu ndetse zigakwirakwizwa zitagenzuwe neza, nimureke he kubaho guhubukira kuzigarura no kuzisenya nk’aho ari uburozi. Nimureke zigume aho zamaze koherezwa zihawe uburenganzira n’abantu bacu. Guhutiraho tugira icyo dukorwa byateza ingorane. UB2 75.5
Ikintangaza cyane ni uko abavandimwe bacu muri Kristo bakwemera izo nyandiko bitewe n’uko badashobora kuzibonamo ikintu cyahinyurwa. Ni mpamvu ki batazirikanye ikintu kizirimo gituma zishyigikirwa, zikemerwa ngo kandi zikoherezanywa ubushobozi buziha imbaraga zifite?Hariho ibntu byinshi ntashobora kuvuga ubu, ariko bizaba ngombwa ko mvuga nyuma. Nubwo ntacyo nkwiriye gukora kugira ngo nkomeretse uyu mukobwa, sinshobora guhangara guceceka.... Nashyizwe mu mwanya udasanzwe, kandi iki kibazo nticyari gikwiye gufatwa gityo ku buryo byabaye ngombwa ko mvuga kuri iyo ngingo. Kubikora bibabaza umutima wanjye, kandi iyaba ntabonaga ibyago biri imbere, sinagize ijambo na rimwe mvuga ryerekeye icyo kibazo, ahubwo nakireka kigakura kandi nkareka abavandimwebanjye mu kwizera bakikurikirira inzira zabo bwite ku byerekeye ayo mayerekwa atari adasanzwe mu by’ukuri....Ntabwo mbona mu nyandiko za Anna Phillips ikintu na kimwe cyashobora gutuma amatsinda nk’ayo abaho nk’uko byagenze. Kandi niba ibintu bimeze bitya byakirwa n’abantu babishishikariye muri ubwo buryo, muzabibona ari byinshi cyane, bitandukanye mu buryo bwinshi, nyamara ntimukwiye kubyizera. Ndababaye cyane, ndababaye. UB2 76.1
Musa n’abatekereza ko nagombye kugaragaza aho ibitekerezo binyurwa biherereye. Nta kintu kigaragara cyane kiri mu bintu yanditse; mwabashije kubona ko nta kintu ihinyurwa kirimo; nyamara iyi si yo mpamvu yo gukoresha izo nyandiko nk’uko mwabigenje. Uko mwitwaye muri iki kibazo birahinyurwa rwose. Mbese ni ngombwa ko mukwiye guhita mumenya ikintu gishobora guteza akaga ubwoko bw’Imana kugira ngo mubashe kwigengesera? Mbese hatagize ikinti nk’iki kabaho, byababera impamvu ihagije yo gushyigikira no kwemera izi nyigisho?... UB2 76.2
Ntimugakwirakwize inyandiko nk’izi mutabanje gushishoza no kwimbika ngo murebe ingaruka zizakurikira imikorere yanyu... UB2 76.3
Ubwaka buzavuka hagati muri twe. Ubushukanyi buzaza ku buryo bwayobya n’intore bibaye bishobotse. Iyaba amagambo adafite ishingiro kandi atari ukuri yabonekaga muri ubwo bushukanyi, ntabwo twakenera amagambo yavuzwe n’Umwigisha Mukuru. Uyu muburo watanzwe bitewe n’ingorane nyinshi kandi zitandukanye zishobora kubaho. Impamvu nshyira ahagaragara ikimenyetso cyerekana ko akaga kaje ni uko kubwo kumurikirwa na Mwuka w’Imana nshobora kubona ibyo benedata batabona. Ntabwo bishobora kumbera ngombwa kuvuga ibyo byiciro byose bidasanzwe by’ubwaka benedata bazakenera kwirinda. Kuri njye birahagije kubabwira nti: Mube maso; kandi nk’abarinzi b’indahemuka, murinde umukumbi w’Imana kwemera badashishoje ikintu cyose kivugwa ko kigomba kubabwirwa gikomotse ku Uwiteka. Niba dukora kugira ngo dutere gutwarwa kw’amarangamutima, tuzabona ibyo dushaka byose, ndetse birenze ibyo dushobora kumenya uko twakwitwaramo. “Mubwirize Ijambo ry’Imana” mutuje kandi mu buryo bwumvikana (2Timoteyo 4:2). Ntabwo tugomba gufata ko gutera abantu gutwarwa ari umurimo wacu. Mwuka Muziranengew’Imana wenyine niwe ushobora gutera abantu ubwuzu. Nimureke Imana ikore kandi mureke abakozi b’abantu bagendere imbere yayo bitonze, bari maso, bategereje, basenga, bahanze Yesu amaso ubudasiba, bayobowe kandi bagengwa na Mwuka Muziranenge we mucyo n’ubugingo. UB2 76.4
Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, abantu bashaka ikimenyetso. Icyo gihe Umwami Yesu yababwiye ko nta kimenyetso bazahabwa. Ikimenyetso kogomba kugaragara ubu ndetse n’igihe cyose ni ibyo Mwuka Muziranenge yakorera mu ntekerezo z’umwigisha, agatuma Ijambo ry’Imana ryemerwa kandi rikubahwa. Ntabwo Ijambo ry’Imana ari inyigisho ipfuye cyangwa y’urwenya, ahubwo ni umwuka n’ubugingo. Nta kintu Satani yishimira nko gukura intekerezo z’abantu ku Ijambo ry’Imana, akabatera gushakisha no kwitega ikintu kiri hanze y’Ijambo ry’Imana. Ntabwo bari bakwiye kwerekeza intekerezo zabo ku nzozi n’amayerekwa. Niba bashaka kugira ubugingo buhoraho, bagomba kurya umubiri kandi bakanywa amaraso y’Umwana w’Imana. — Letter 68, 1894. UB2 77.1