Nk’uko uyu muvandimwe n’umugore we bavuze ibyabayeho, bavuga ko byaje ari imbuto yo kwakirana Mwuka Muziranenge imbaraga yo mu gihe cy’intumwa, bisa rwose n’ibyo twahamagariwe kurwanya no gukosora mu byo twahuye nabyo mu itangira ry’umurimo. UB2 80.3
Ahagana ku iherezo ry’ikiganiro cyacu, umuvandimwe wacu L yasabye ko twafatanya gusenga. Yabisabye atekereza ko bishoboka ko igihe turaba dusenga umugore we arakoreshwa nk’uko bari barambwiye, kandi ko ubwo ndabasha kumenya niba ibyo bikomoka ku Mana cyangwa bitayikomokaho. Ibi sinari kubyemera kubera ko nari naraburiwe ko igihe umuntu asabye kugira uburyo budasanzwe yiyerekanamo, icyo ni igihamya kidashidinywaho ko ibyo atari umurimo w’Imana. — Letter 338, 1908. (Ibaruwa 338, 1908). UB2 80.4