Go to full page →

Gukorana N’umuntu Wari Hafi Gupfa UB2 91

Umurimo ukomeye cyane nigeze nkora wari uwo gukorana n’umuntu umwe nari nzi wifuzaga gukurikira Imana. Ibihe bimwe yari yaragiye atekereza ko ahabwa umucyo mushya. Yari arembye ari hafi yo gupfa. Mbega uburyo umutima wanjye wiringiraga ko atari bunyemerere kumubwira ibyo yakoraga. Abantu yabwiye ibtekerezo bye bamutegeye amatwi babishishikariye, kandi bamwe batekerezaga ko yahumekewe n’Imana. Yari afite ikarita yakoze, kandi ntekereza ko yaheraga ku Byanditswe maze akerekana ko Umwami Yesu azagaruka ku itariki runaka yo mu mwaka wa 1894. Abantu benshi babonaga ko nta kosa riri mu mitekerereze ye. Bavugaga ibyerekeye amasengesho ye akomeye yasabiraga mu cyumba yari arwariyemo. Ibitekerezo bitangaje cyane byamunyuraga imbere. Ariko se isoko y’uko guhishurirwa kwe yari iyihe? Isoko yari umuti ugabanya uburibwe bari bamuhaye. UB2 91.2

Igihe twari mu matereniro makuru ahitwa Lansing, muri Michigan, mbere y’uko njya muri Australia, nagombye kuvuga neruye ibyerekeye uyu mucyo mushya. Nabwiye abantu ko amagambo bari barumvise atari ukuri kwahumetswe n’Imana. Umucyo utangaje wagaragaje ukuri muri ubwo buryo wari ingaruka yo gukoresha Ibyanditswe Byer nabi. Umurimo w’Umwami wacu ntiwagombaga kurangira mu mwaka wa 1894. Ijambo Umwami wacu yambwiye ryari iri ngo, “Uku si ukuri, ahubwo kuzayobora mu nzira zidasanzwe kandi abantu bamwe bazajya mu rujijo bitewe n’ibi kandi bazareka ukwizera.”... UB2 91.3