Go to full page →

Ubutumwa Bwagenewe Igihe Cyacu UB2 92

Ubuhanuzi bwagiye busohora umurongo ku murongo. Uko turushaho ushikama munsi y’ibendera ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, ni ko tuzarushaho gusobanukirwa neza ubuhanuzi bwa Daniyeli kubera ko Ibyahishuwe ari byuzuza Daniyeli. Uko turushaho kwemera mu buryo bwuzuye umucyo watanzwe na Mwuka Muziranenge awunyujije mu bagaragu b’Imana batoranijwe, ni ko ukuri ko mu buhanuzi bwa kera kuzarushaho gushinga imizi kandi kukumvikana. Tuzamenya tudashidikanya ko abantu b’Imana bavuze bagenderewe na Mwuka Muziranenge. Kugira ngo abantu basobanukirwe ibyo Mwuka yavugiye mu bahanuzi, bagomba kuyoborwa n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Ntabwo ubu bwahawe abahanuye, ahubwo bwahawe twebwe abariho mu gihe busohora. UB2 92.2

Ntabwo nari kumva ko nshobora kuvuga ibi iyo Uwiteka aba atarampaye uyu murimo ngomba gukora. Hari abandi babangikanye nawe ndetse barenze umwe cyangwa babiri, batekereza ko bafite umucyo mushya kandi bose biteguye kuwugeza ku bantu nk’uko ubigenza. Nyamara byanezeza Imana baramutse bemeye umucyo wamaze gutangwa kandi bakawugenderamo, bagashingira ukwizera kwabo mu Byanditswe bishyigikira uruhande ubwoko bw’Imana bwahagazemo mu myaka myinshi. Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose bugomba kwamamazwa n’abantu.Tugomba kuvuga ubutumwa bw’abamarayika bavugwa ko baguruka baringanije ijuru tukabuvugana umuburo uheruka tuburira isi yacumuye. Niba tutarahamagariwe guhanura, twahamagariwe kwizera ubuha buhanuzi ndetse no gukorana n’Imana mu kugeza umucyo ku bandi. Ibi ni byo tugerageza gukora. UB2 92.3

Musaza wanjye,ushobora kudufasha mu nzira nyinshi. Ariko natumwe n’Uwiteka kukubwira ko udakwiye kuba nyamwigendaho. Itondere uko wumva, uko usobanukirwa ndetse n’uko wakira Ijambo ry’Imana. Uwiteka azaguhira ubwo uzagendera mu mirongo imwe n’abavandimwe bawe mu kwizera. Abo Uwiteka yatumye kujya kwamamaza ubutumwa bw’abamarayika batatu bagiye bakorana n’abamarayika bo mu ijuru. Ntabwo Uwiteka agukorera umutwaro wo kwamamaza ubutumwa buzazana amacakubiri mu bizera. Nongeye kubisubiramo, nta muntu Uwiteka ari kuyoboza Mwuka we Muziranenge kugira ngo ategure inyigisho izakura ukwizera mu butumwa budakebakeba yahaye ubwoko bwe kugira ngo bububwire abatuye isi yacu. UB2 92.4

Ndakugira inama yo kudafata inyandiko zawe nk’ukuri gufite agaciro gakomeye. Ntabwo byari bigukwiriye kuba icyamamare ucapisha inyandiko zaguteje guhangayika gukomeye gutyo. Si ubushake bw’Uwiteka ko iki kibazo gishyirwa imbere y’ubwoko bwe kuko kizabera imbogamizi ubutumwa bw’ukuri ubwoko bw’Imana bugomba kwizera kandi buagashyira mu bikorwa muri iyi minsi iheruka y’akaga .... UB2 93.1

Inyigisho zizakomeza kugibwaho impaka kugira ngo ziyobye intekerezo kandi zirandure ukwizera. Abantu bamenye ubusobanuro bw’ubuhanuzi mu buryo bufatika, ubwo buhanuzi bwabagize icyo bari cyo uyu munsi: ni Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Bagomba guhagarara bakenyeye ukuri kandi bambaye intwaro zose z’Imana. Abantu batigeze bagira ubu bumenyi nabo bafite amahirwe yo gikomeza ubutumwa bw’ukuri bafite ibyiringiro nk’ibyo. Ntabwo umucyo Imana yanejejwe no guha ubwoko bwayo uzacogoza ibyiringiro bagize mu nzira yabayoboyemo mu gihe cyashize, ahubwo uzabakomeza kugira ngo bagundire ukwizera. Tugomba gukomeza ibyiringiro twatangiranye dushikamye kugeza ku iherezo. UB2 93.2

“Aho niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu” (Ibyahishwe 14:12). Duahagaze aha munsi y’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. “Hanyuma mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati, ‘Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwaimyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. Kuko mahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bw’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga nawo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.’ Numva irnijwi rivugira mu ijuru riti, ‘Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo’” (Ibyahishuwe 18:1-5). UB2 93.3