Kristo ararika abantu bose agira ati, “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umuugwaneza kand noroheje mu mutima, na mwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Abantu bose nibikorera umutwaro Kristo abaha, bakiga inyigisho yigishriza mu ishuri rye, hazabaho ubushobozi bihagije bwo gutangiza ahantu henshi umurimo w’ivugabutumwa bwiza rishingiye ku buvuzi. UB2 142.1
Nimucyo he kugira n’umwe uvuga ati, “Nzinjira muri uyu murimo kubera umubare runaka ugenwe w’ibihembo. Niba ntabonye uwo mubare runaka, sinzakora uyu murimo.” Abantu bavuga batyo, bagaragaza ko batikoreye umutwaro wa Kristo; ntibaba biga ubugwaneza no kwiyoroshya bye.... UB2 142.2
Kuba umukire mu butunzi bwo ku isi si byo byongera agaciro kacu mu maso y’Imana. Abagwaneza n’abafite imitima imenetse ni bo Uwiteka azirikana kandi agaha icyubahiro. Soma igice cya mirongo itanu na karindwi cya Yesaya. Iga iki gice witonze; kuko gisobanuye byinshi ku bwoko bw’Imana. Nta cyo nzakivugaho. -Letter 145, 1904. UB2 142.3