Go to full page →

Guhembwa Hakurikijwe Umurimo UB2 143

Inzira z’Imana ntizibera kandi ziratunganye. Abakozi bakora mu ishuri bakwiriye guhemba hakurikijwe amasaha bakorera ishuri nta buryarya kandi bashyizeho umwete. Nta mukozi uwo ari we wese ukwiriye kurenganywa. Niba hari umugabo cyangwa umugore ukoresha igihe cye cyose akorera ishuri, agomba guhembwa n’ishuri bigendanye n’igihe ishuri rimukoresha. Niba hari umuntu utanga ubwenge bwe, akiyuha akuya kandi agatanga imbaraga ze yikorera imitwaro y’ishuri, agomba guhembwa hakurikijwe agaciro aha ishuri. Ubutabera n’ukuri bigomba gukomezwa, atari ukugira ngo habeho imigendekere myiza y’ishuri muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza gusa, ahubwo ari ku nyungu z’umuntu ku giti cye mu byerekeye ubutungane. Uwiteka ntazashyigikira kurenganya na guto. — Manuscript 69, 1898. UB2 143.1