Go to full page →

Impano Zigwizwa No Kuzikoresha IyK 171

Impano zikoreshwa ni zo ziyongera. Gutsinda si amahirwe cyangwa se igeno; ahubwo ni ibikorwa n’Imana, igororera umuntu ufite kwizera kandi akitanga; umuntu urangwa no kwihatira kugira ingeso nziza no kwihangana. Turamutse dukoresheje impano zose dufite, twazagira impano nyinshi biruseho. Imana yakorana natwe kongera no gukomeza ubwenge bwose. Imbaraga zacu zakwiyongera. Dukunze kumvira Umwuka w’Imana ngo adukoreshe, imitima yacu yakwaguka bigatuma dukora imirimo myiza. Ingingo zahinamiranye zarambuka. IyK 171.5

Umukozi wicisha bugufi akemera guhamagarwa n’Imana, abasha kubona ubufasha buyiturutseho. Kwemera inshingano byonyine bikuza imico y’umuntu. Bikoresha imbaraga z’ubwenge n’iz’ibitekerezo. Ni igitangaza kubona ukuntu umuntu w’umunyantegenke ahinduka umunyambaraga bitewe n’uko yizeye imbaraga z’Imana. Ubwira abandi ibyo azi igihe ariho ashakashaka ubumenyi buruseho, ubutunzi bwo mu ijuru buramugoboka agahabwa ibyo yifuza. Uko arushaho kumurikira abandi ni ko nawe arushaho kumurikirwa. Uko arushaho gusobanurira abandi ijambo ry’Imana, ni ko na we arushaho gusobanukirwa. IyK 172.1

Ibyo dukorera Kristo biduhesha imigisha. Iyo turehereje abandi kuri Kristo, imitima yacu yuzurwamo n’ubuntu bw’Imana, imibereho yacu yose ikavugururwa tugahora dusenga. Imana ihora ishaka ko ibitekerezo by’abantu byahuzwa n’ibyayo. Iduha uburyo bwo gukorana na Kristo duhishurira ab’isi ubuntu bwe. Iyo turebye kuri Yesu, tubona uko Imana isa, kandi twamwitegereza tugahinduka, no gukunda bagenzi bacu bikatubamo akarande. Gukura dusa na we, bituma tumenya Imana biruseho. Uko turushaho kugirana umushyikirano n’abo mu ijuru, ni ko bitwongerera n’imbaraga z’ubumenyi n’ubwenge bw’iteka. IyK 172.2