Ijambo Imana yandikishije abahanuzi bayo ni ryo yimenyesherejemo umuntu wacumuye. Iyo ni inzu y’ububiko butangaje bwa Kristo. Kristo atubwira ko Isezerano rya kera rifite agaciro nk’Isezerano rishya. Nk’uko Kristo ari umucunguzi wacu ubu ni ko yari n’umucunguzi w’abantu babayeho kuva isi ikiremwa. Mbere y’uko ubumana bwe abwambika kamere muntu maze akaza muri iyi si, ubutumwa bwe yabanje kubuhererekanya ahereye kuri: Adamu, Seti, Enoki, Metusela, Nowa, Aburahamu na Loti. Ibisekuruza byakomeje guhererekanya neza ubutumwa bw’uzaza. Kristo ubwe ni we washyizeho gahunda y’ubutunzi bw’Abayuda ari bwo Ibyanditswe. ” Gahunda zabo zose z’idini ni we zashushanyaga. Amaraso yavushwaga uko batambye ibitambo yatungaga urutoke ku Mwana w’intama w’Imana. IyK 55.1
Kristo yamamajwe n’abakurambere, ashushanywa muri gahunda y’ibitambo, yerekanirwa mu mategeko y’Imana, tumuhishurirwa n’abahanuzi. Ibyo bikubiye hamwe ni bwo butunzi buvugwa bwo mu Isezerano rya Kera. Imibereho ya Kristo ku isi, urupfu rwe, kuzuka kwe, no kumenyekanishwa na Mwuka Muziranenge, ni byo twita ubutunzi bwo mu Isezerano Rishya. IyK 55.2
Umukiza wacu yerekanye ubwiza bwa se mu Isezerano rya Kera n’Irishya. Nk’uko abahanuzi babivuze kera, intumwa za Yesu zakwiriye hose maze zamamaza iby’imibereho ya Kristo, urupfu rwe, ndetse n’umurimo we w’ubuhuza. Kandi kugira ngo umuntu yamamaze Kristo neza, agomba kuvuga iby’imibereho ye ku isi, atibagiwe iby’abahanuzi bamuvuzeho n’uko yashushanywaga na gahunda yo gutamba ibitambo. IyK 55.3
Iyo Kristo yasobanuraga ubutumwa bwa kera, yabushyiragamo umucyo mushya. Ubusobanuro bwe bwanyuraga abantu bagasobanukirwa neza n’ibyerekeye iyobokamana. Kandi yasize asezeraniye abigishwa be yuko Mwuka Muziranenge azarushaho kubasobanurira. Ibyo byabereyeho kugira ngo bamamaze ijambo ry’Imana mu buryo bushya kandi busukuye. IyK 56.1
Igihe cyose kigira ubutumwa buhwanye n’ukuri gukenewe muri cyo. Ukuri gushya ntikwirengagiza ukwa kera, ahubwo kukumenyekanisha neza. Nta wushobora gusobanukirwa n’ukuri gushya atabanje gusobanukirwa n’ukwa kera. Igihe Yesu yasobanuriraga abigishwa be ukuri k’umuzuko we, yatangiriye kuri” Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu Byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” Luka 24:27. Umucyo w’ukuri gushya, uhesha ibyubahiro ukwa kera. Uwanga ugushya burya ntaba afite n’ukwa kera. Asa n’ufite ikintu gikonjonjoye kidafite ishusho. IyK 56.2
Hariho abizera Isezerano rya Kera ariko bagahakana irishya. Ariko ubwo banga kwakira inyigisho za Kristo, baba bagaragaje ko batizera ibyo abakurambere n’abahanuzi bavuze.” Iyo mwizera Mose, nanjye muba munyizeye; kuko ari ibyanjye yanditse. ” Yohana 5:46. Abahakana Isezerano Rishya usanga badafite n’imbaraga ihamye yo kwigisha n’Iryo rya Kera. IyK 56.3
Abavuga ko bizera irishya gusa bakirengagiza irya Kera, nabo bari mu ifuti nk’iryo. Igihe banze Irya Kera rero, burya baba bahakanye n’Irishya; kuko yombi ari imigabane idashobora gutandukanywa. Nta wasobanura neza amategeko y’Imana adashyizemo ubutumwa bwiza, cyangwa ngo asobanure ubutumwa bwiza adakomoje ku mategeko. Amategeko abumbiye mu butumwa, kandi ubutumwa bwiza ni ubusobanuro bw’uko amategeko agomba gukurikizwa. Amategeko ni umuzi, ubutumwa bwiza ni uburabyo n’amatunda. Isezerano rya Kera rirasira umucyo mu Rishya, n’Irishya mu rya Kera. Buri Sezerano rihishura ubwiza bw’Imana muri Kristo. IyK 56.4
Ukuri kuboneka muri Kristo ntikugira akagero. Umwigishwa wese w’Ibyanditswe Byera yakwifuza kuvoma mu iriba rifite amazi menshi. Erega tukiri muri ubu bugingo ntidushobora kumenya neza ubwiru bw’urukundo rw’ Imana yemeye kuduha umwana wayo ngo apfe azize ibyaha byacu! Umurimo w’Umucunguzi wacu ni icyigisho kizigwa kugeza ubwo ibitekerezo byacu bizaguka. Umuhanga wo gucukumbura yasanga icyo cyigisho kimeze nk’inyanja umuntu atabasha kureba ngo ageze amaso aho iherera. IyK 57.1
Ukuri kwa Yesu kuramenyekana gusa, ariko nta wagusobanura bihagije. Dushobora kurushya ibitekerezo byacu tukabigeza kure ariko nta cyo twakwibonera uretse umwirondoro w’urukundo rw’Imana ruturenze gusobanuka, nk’uko ijuru riri hejuru cyane; gusa dutangazwa n’uko rwamanutse rukazanwa mu isi no guha umuntu ishusho y’Imana. IyK 57.2
Imbabazi z’Imana dukeneye zimenyeshwa gusa umuntu wicisha bugufi. Uko tuzarushaho kumenya akamaro k’igitambo cy’Umukiza ni ko tuzarushaho no gusobanukirwa n’imbabazi z’Imana. Nidushaka ijambo ry’Imana twicishije bugufi, tuzahishurirwa umugambi w’agakiza kacu. IyK 57.3