Go to full page →

Impano Za Mwuka Muziranenge IyK 158

Italanto zishushanya impano zatanzwe na Mwuka Muziranenge: ubwenge, ubumenyi, kwizera, impano zo gukiza indwara, imbaraga zo gukora ibitangaza, guhanura, kurobanura imyuka, kuvuga indimi zitari zimwe, no gusobanura indimi. (soma Abakor. 12:8-11) Abantu bose ntibahabwa impano zihwanye, ariko buri mugaragu wese yasezeraniwe impano ya Mwuka. IyK 158.2

Kristo amaze gusubira mu ijuru, ubutunzi bwo mu ijuru bwahawe abayoboke be mu buryo budasanzwe. “Amaze kuzamuka mu ijuru... aha abantu impano. ” Abefeso 4 :8. Impano twamaze kuziherwa muri Kristo, ariko kuzitunga bituruka ku buryo twakira Mwuka w’Imana. IyK 158.3

Isezerano rya Mwuka ntiryishimirwa nk’uko bikwiriye. Gusohozwa kwaryo ntikwashobojwe nk’uko byagombaga kumera. Kubura kwa Mwuka gutuma umurimo w’ubutumwa bwiza utagira imbaraga. Umuntu abasha kwigishwa akaba intyoza mu magambo, ariko adafite Mwuka w’Imana ntiyakwemeza imitima y’abantu. Mu rundi ruhande, abantu ba Kristo baramutse bifatanije na we, n’ubwo baba abakene batagiye mu mashuri, bashobora gukiza imitima y’abantu. IyK 158.4