Go to full page →

Amahirwe yo gushyingirwa IZI2 37

Abiyita Abakristo bakwiye kuzirikana neza amaherezo y’ihirwe ryose ryo gushyingirwa, kandi gahunda yera ni yo ikwiriye kuba urufatiro rw’igikorwa cyose. Ibihe byinshi cyane ababyeyi bakoresheje nabi amahirwe yabo yo gushyingirwa, kandi akamenyero kabo ko kwinezeza ni ko kateye inkunga kwifuza kwabo maze kuba nk’ukw’inyamaswa. IZI2 37.1

Gukora icyiza mu buryo bushayishije bituma kiba icyaha giteye agahinda. Ababyeyi benshi ntibabona ubwenge bari bakwiye kubona mu mibereho y’ishyingirwa ryabo. Ntibitonda ngo Satani atabigarurira maze akaba ari we witegekera ubwenge bwabo n’imibereho yabo. Ntibamenya ko Imana ibashakaho ko barinda imibereho yabo ngo batazana ikintu cyose cyo gushayisha. Ariko bake cyane ni bo biyumvamo ko gutegeka kwifuza kwabo ari inshingano y’idini. Bifatanyije mu gihe cyo gushyingirwa ari uko babikunze, bibwira yuko gushyingirwa kweza irari ryabo ryo gusohoza kwifuza kwabo kw’inyuma. Ndetse abagabo n’abagore bavuga ko bubaha Imana bimika ibyo imitima yabo irarikiye, ntibamenye yuko Imana ibashakaho kwitondera uko bakoresha imbaraga z’ubugingo bwabo, ibyo bigacogoza imbaraga z’umubiri, kandi bikananiza imyanya ikoresha umubiri. IZI2 37.2