Go to full page →

Gutabarwa Kw’abera III 171

Imana yahisemo kurokora ubwoko bwayo igihe igicuku cyari kinishye. Ubwo abagome bariho babakwena babazengurutse, izuba ryarashe mu buryo butunguranye, riracana cyane maze ukwezi kurahagarara. Abanyabyaha bitegereje ibyo bumiwe, naho abera bo bitegereza ibimenyetso byo gucungurwa kwabo bafite ibyishimo bitavugwa. Ibimenyetso n’ibitangaza byakurikiranye byihuta. Ibintu byose byasaga n’ibyavuye kuri gahunda yabyo isanzwe. Imigezi yarekeye aho gutemba. Ibicu bya rukokoma byarazamutse maze birasekurana. Ariko hari hari umwanya umwe urimo ikuzo, ari naho humvikaniye ijwi ry’Imana rivuga nk’amazi menshi asuma, rinyeganyeza ijuru n’isi. Habayeho umutingito w’isi ukomeye cyane. Ibituro birakinguka maze abari barapfuye bose bizeye kubw’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, bakaba barubahirizaga Isabato, bava mu bituro byabo bambaye ubwiza kugira ngo bumve isezerano ry’amahoro Imana yari igiye kugirana n’abari barakurikije amategeko yayo. III 171.2

Ijuru ryarakingutse maze rirongera ririkinga kandi habaho kuvurungana kwinshi. Imisozi yanyeganyeze nk’uko urubingo ruhungabanywa n’umuyaga maze ikajugunya ibitare binini ahayizengurutse hose. Inyanja ibira nk’inkono maze ikajugunya amabuye imusozi. Igihe Imana yavugaga umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Yesu kandi igaha ubwoko bwayo isezerano rihoraho, yavuze interuro imwe maze iraceceka ari nabwo amagambo yirangiraga mu isi yose. Ubwoko bw ‘Imana bwari buhagaze butumbiriye ku ijuru, buteze amatwi ayo magambo igihe yasohokaga mu kanwa ka Yehova maze akirangira mu isi yose nko guhinda kw’inkuba gukomeye. Byari ibintu biteye ubwoba cyane. Uko interuro imwe yabaga irangiye, abera bateraga hejuru bati: “Ikuzo ni iryawe! Haleluya!” Mu maso habo hamurikiwe n’ikuzo ry’Imana maze barabagirana ikuzo nk’uko byagenze ku maso ha Mose igihe yamanukaga ku musozi wa Sinayi. Kubera iryo kuzo, abanyabyaha ntibashoboraga kubareba. Igihe abubashye Imana bubahiriza Isabato yayo yera bahabwaga umugisha utazagira iherezo, habayeho urusaku rukomeye cyane rw’intsinzi banesheje inyamaswa n’igishushanyo cyayo. III 172.1

Kugaruka kwa Kristo - Bidatinze haza igicu kinini cy’umweru, Umwana w’umuntu acyicayeho. Ubwo icyo gicu cyagaragaraga bwa mbere kiri kure, cyagaragaraga ko ari gito cyane. Marayika yavuze ko ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Uko cyarushagaho kwegera isi, twashoboraga kwitegereza ikuzo rihebuje n’igitinyiro bya Yesu uko yazaga yigira imbere aje kunesha. Itsinda ry’abamarayika bera, bambaye amakamba meza arabagirana ku mitwe yabo bari bashagaye Yesu mu nzira yacagamo. III 172.2

Nta rurimi na rumwe rwashobora gusobanura ubwiza bw’ibyo byabaga. Igicu cyagaragazaga igitinyiro ndetse n’ikuzo ritagereranywa cyakomezaga kuza kitwegera, maze tubasha kwitegereza neza Yesu mwiza. Ntabwo yari yambaye ikamba ry’amahwa ahubwo ikamba ry’ikuzo no kunesha ni ryo ryari riri mu ruhanga rwe ruzira inenge. Ku myenda ye no ku bibero bye hari izina ryanditsweho ngo: “Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware.” (Ibyahishuwe 19:16). Mu maso he harabagiranaga nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu, amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi ibirenge bye byasaga n’umuringa utunganyijwe mu ruganda. (Ibyahishuwe 1:14-16). Ijwi lye ryumvikanaga nk’uruvange rw’ibyuma byinshi bicurangwa. Isi yahindiye umushyitsi imbere ye, ijuru ryizinga nk’uko bazinga umuzingo w’igitabo, kandi imisozi yose n’ibirwa bikurwa ahabyo. “Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama, kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Ibyahishuwe 6:15-17. III 173.1

Ba bandi mu gihe gito cyari gishize bashakaga kurimbura abana b’Imana b’indahemuka bakabakura ku isi, noneho babonye ikuzo ry’Imana ryari ribariho. Hagati mu bwoba bukomeye bari bafite, bumvise amajwi b’abera baririmbana ibyishimo bati: “Iyi ni yo Mana yacu twagerezaga, ni yo izadukiza.” Yesaya 25:9 III 174.1

Umuzuko wa mbere - Igihe Umwana w’Imana yahamagaraga abera basinziriye mu bituro, isi yahinze umushyitsi ukomeye. Abera bitabye iryo hamagara maze basohoka mu bituro bambaye kudapfa, barangurura bavuga bati: “Urupfu rumizwe no kunesha! Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?” (Soma 1 Abakorinto 15:55). Nuko abera bari bakiri bazima hamwe n’abo bazutse batera hejura bavuga amajwi ahanitse yo kunesha. Ya mibiri yari yaragiye mu gituro iriho ibimenyetso by’indwara n’urupfu noneho yavuyemo ifite ubugingo n’imbaraga byahawe kudapfa. Abera bari bakiri bazima bahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya maze bazamuranwa n’abazutse, bajyana gusanganira Umwami mu kirere. Mbega ukuntu uko guhura kwari guhebuje! Incuti zari zaratandukanyijwe n’urupfu zongera guhura ubutazatandukana ukundi. III 174.2

Kuri buri ruhande rwose rw’igare ry’igicu hari amababa kandi munsi yacyo hari inziga. Uko iryo gare ryikaragaga rizamuka, izo nziga zarangururaga zivuga ziti: “Urera,” maze amababa nayo uko aguruka akarangurura ati: “Urera,” kandi na ya mbaga y’abamarayika bakikije cya gicu bagishagaye nabo bakarangurura bati: “Urera, urera ,urera, Mwami Imana Ishoborabyose!” Maze n’abera bari muri cya gicu nabo bakikiriza bati: “Habwa ikuzo! Haleluya!” Nuko rya gare rikomeza kuzamuka rigana mu Rurembo Rwera. Mbere yuko binjira muri urwo rurembo, abera bagiye ku mirongo igororotse ikoze mpande enye zingana, Yesu ari hagati yabo. Yari muremure ahagaze umutwe n’intugu bye bisumba abera ndetse n’abamarayika. Igihagararo cye gitinyitse no mu maso he h’igikundiro byabashaga kubonwa n’abari kuri iyo mirongo bose. III 174.3