Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 8:2-4; 9:1-8, 32-34; Mariko 1:40-45; 2:1-12; Luka 5:12-28)

    Mu ndwara zose abantu bo mu Burasirazuba bari bazi, iy’ibibembe ni yo yabakuraga umutima cyane. Kuba yari indwara idakira kandi ikandurira mu gukoranaho kw’imibiri, ndetse n’ingaruka yagiraga ku bayirwaye, byose byateraga ubwoba abasanzwe barusha abandi ubutwari. Abayahudi bayifataga nk’aho ari urubanza umuntu yabaga aciriweho bitewe n’icyaha cye, bityo bakaba barayitaga “icyorezo,” “urutoki rw’Imana.” Abantu babonaga ishushanya icyaha kuko yabaga ishinze imizi mu muntu uyirwaye, ari akarande utabasha kuyimuranduramo kandi ikica. Amategeko y’imihango yavugaga ko umuntu uyirwaye aba ahumanye. Bamuciraga kure y’aho abantu batuye nk’aho n’ubundi yamaze gupfa. Ikintu yakoragaho cyose cyabaga gihumanye. Umwuka wo mu kirere wahumanywaga no guhumeka kwe. Uwakekwagaho iyo ndwara yabaga agomba gusanga abatambyi bakamusuzuma, maze akaba ari bo bagena uko ibye bigomba kumera. Iyo byahamywaga ko ari umubembe, yatandukanywaga n’umuryango we, agacibwa mu iteraniro ry’AbayIsiraheli, maze agasanga abo babaga bahuje ububabare akaba ari bo bifatanya. Ntabwo iryo tegeko ryagiraga kubembereza cyangwa kugenekereza na gukeya mu byo ryasabaga. Yemwe n’ababaga ari abami cyangwa abategetsi ntiryabasoneraga. Umwami wafatwaga n’icyo cyorezo yagombaga guhara inkoni y’ubutware, maze agahita akurwa mu bantu.UIB 170.1

    Nyuma yo gutandukanywa n’incuti ze ndetse n’ab’umuryango we, umubembe yagombaga kwihanganira umuvumo yabaga azaniwe n’uburwayi bwe. Ni we ubwe wagombaga kubwira abantu iby’iryo shyano yagushije, agatanyaguza imyambaro ye kandi akagenda avuga cyane aburira abantu bose ngo bahunge ubwandu bw’aho yabaga ari bwabashaga kubanduza. Iri jwi ryo gutaka ngo, “Ndahumanye! Ndahumanye!” ryavuganwagwa amaganya n’intimba n’umubembe wabaga yaraciriwe mu bwigunge, cyari ikintu abantu bumvaga bakagira ubwoba kandi bakacyanga urunuka.UIB 170.2

    Mu karere Kristo yari arimo gukoreramo umurimo We, hari imbabare nk’izo nyinshi, maze inkuru y’ibyo yakoraga izigezeho, ikongeza urumuri rw’ibyiringiro mu mitima yazo. Nyamara guhera mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, ntabwo hari harigeze hamenyekana umuntu waba yarahumanuweho ubwo burwayi. Bityo rero, ntibigeze batinyuka gutegereza ko Yesu yabakorera ikintu atari yarigeze agira uwo agikorera. Nyamara hari umwe muri bo watangiye kugira kwizera mu mutima we, ariko ntabwo yari azi ukuntu ashobora kugera kuri Yesu. Mbese ko yari igicibwa mu bandi bantu bagenzi be, yari kwiyereka Umuvuzi ate? Yanibajije niba Kristo yari kumukiza uburwayi bwe. Mbese yari kwemera kunama ngo yite ku wo abantu bibwiraga ko ari mu gihano cy’urubanza rw’Imana? Mbese ntabwo we yari kumuhundagazaho imivumo nk’uko Abafarisayo ndetse n’abaganga babigenzaga, kandi ngo amuburire guhungira kure ibitutsi by’abantu? Yatekereje ku bintu byose bari baramubwiye kuri Yesu. Nta muntu n’umwe mu bamwiyambaje yari yarigeze asubiza inyuma. Iyo mbabare yiyemeje byimazeyo kujya gushaka Umukiza. Nubwo atari yemerewe guhinguka mu migi, byari kumushobokera guhurira n’Umukiza mu kayira gatoya runaka gakikiye umusozi, cyangwa akamusanga aho yabaga arimo kwigishiriza inyuma y’imigi. Imbogamizi zari nyinshi ariko ibyo ni byo byiringiro byonyine yari afite.UIB 170.3

    Umubembe bamuyoboye aho Umukiza yari ari. Yesu yari arimo kwigishiriza ku nkengero z’ikiyaga akikijwe n’abantu benshi. Mu gihe uwo mubembe yari akiri kure yabo, yumvise amwe mu magambo Umukiza yavugaga. Yabonye arambura ibiganza ku barwayi. Yabonye ibirema, impumyi, abari bafite ingingo z’umubiri zitakoraga, ndetse n’abasambaga ku bw’indwara zinyuranye bahaguruka ari bazima basingiza Imana kuko yabakijije. Kwizera ko mu mutima we kwarashikamye. Yigiye hafi, ndetse hafi cyane y’iyo mbaga y’abantu. Yibagiwe ibyamukumiraga, umutekano w’abantu ndetse n’ubwoba abantu bose bamurebanaga. Yatekerezaga gusa ku byiringiro by’umugisha byo gukira indwara.UIB 171.1

    Ukuntu yari ameze byarashishanaga. Uburwayi bwe bwari bwaramuzonze bikabije kandi kwitegereza umubiri we waboze byakuraga abantu umutima. Abantu bakimukubita ijisho bahise bashya ubwoba. Bagiye bagwirirana bashaka uko bamuhunga ngo imibiri yabo idakora ku we. Bamwe bagerageje kumubuza kwegera Yesu ariko biba iby’ubusa. Ntiyigeze abitegereza cyangwa ngo abatege amatwi. Ntiyigeze yita ku kuntu bagararazaga ko abateye iseseme. Uwo yarebaga ni Umwana w’Imana gusa. Ijwi ryazuraga abasambaga bakongera kubaho ni ryo ryonyine yumvaga. Mu kubyigana asanga Yesu, yijugunye ku birenge Bye ataka ati, “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”UIB 171.2

    Yesu yarambuye ukuboko, amukoraho, maze aramusubiza ati, “Ndabishaka, kira” Matayo 8:3.UIB 171.3

    Ako kanya uwo mubembe yahize agerwaho n’impinduka. Umubiri we wabaye muzima, imyakura yongera kumva ndetse n’imitsi irakomera. Umubiri ukomeye kandi uriho amagaragamba, ari cyo kintu kihariye kiranga uburwayi bw’ibibembe, wahise uyoyoka maze usimburwa n’uruhu rworohereye kandi rushashagirana nk’urw’umwana muto ufite amagara mazima.UIB 171.4

    Yesu yategetse uwo muntu kutagira uwo abwira ibyamubayeho, ahubwo agahita aboneza akajya kwiyerekana mu rusengero ajyanye ituro. Iryo turo ryari kwemerwa ari uko abatambyi bamaze kumusuzuma maze bagatangaza ko yakize byuzuye uburwayi bwe. Nubwo bari kuba badashaka gukora uwo murimo, ntabwo bari gushobora guhunga iryo suzuma ndetse n’umwanzuro wagombaga gufatwa kuri iyo ngingo.UIB 171.5

    Amagambo yo mu Byanditswe Byera agaragaza ubwira Yesu yasabye uwo muntu kugira ubwo yamutegekaga kubiceceka no gukorana ingoga ibyo amubwiye. “Akimusezerera aramwihanangiriza cyane ati, ‘Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.’ ” Iyo abatambyi baza kumenya amakuru y’imvaho y’imikirizwe y’uwo mubembe, urwango bangaga Kristo rwari kubatera gufatira uwo muntu umwanzuro udakurikije ukuri. Yesu yifuzaga ko uwo muntu yiyerekana mu rusengero hataragira inkuru n’imwe ijyanye n’icyo gitangaza ibageraho. Bityo rero, hari gukumirwa icyemezo kibogamye bashoboraga kuba bamufatira kandi uwari yahoze ari umubembe agakira yari kwemererwa kongera gusanga ab’umuryango we ndetse n’incuti ze.UIB 171.6

    Nyamara hari ibindi bintu Kristo yari agamije ubwo yategekaga uwo muntu kutagira uwo abwira ibyamubayeho. Umukiza yari azi ko abanzi Be bahoraga bashaka guhagarika umurimo We no gutuma abantu bamuvaho. Yari azi ko iyo ibyo gukira k’uwo muntu bimenyekana ahandi hantu hose, n’abandi bari barembejwe n’icyo cyorezo bari kumuteraniraho maze abantu bagasakuza bavuga yuko gukozanyaho imibiri na bo biri bubanduze. Nta n’ubwo benshi mu babembe bari gukoresha iyo mpano y’ubuzima ngo ibaheshe umugisha cyangwa iwuheshe abandi. Kandi rero binyuze mu kwiyegereza abo babembe, Yesu yari kuba ahaye urwaho ikirego bajyaga bamurega ko yakuragaho ibibuzwa n’amategeko y’imihango. Bityo rero, ibyo byari kubera imbogamizi umurimo We wo kwigisha ubutumwa bwiza.UIB 172.1

    Igikorwa Yesu yari yakoze cyatumye umuburo Yesu yahaye uwo muntu ugira ishingiro. Gukira k’uwo mubembe kwari kwabonywe n’abantu benshi kandi bari bashishikajwe no gushaka kumenya umwanzuro abatambyi bari bufate. Igihe uwo muntu yasubiraga mu ncuti ze, zagize akanyamuneza kenshi. Atitaye ku miburo Yesu yari yamuhaye, uwo muntu yanze kwirirwa yirushya ngo yongere guhisha amakuru y’imvaho y’uburyo yakize. Birumvikana ko byari binagoye kubihisha, ariko uwo mubembe we yabitangaje ahantu hose. Amaze gusobanukirwa ko kwiyoroshya kwa Yesu ari ko kwatumye abimubuza, yakwiriye ahantu hose atangaza ubushobozi bw’uwo Muvuzi Ukomeye. Ntabwo yigeze asobanukirwa ko buri kintu cyose gisa nk’icyo cyarushagaho gutuma abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bagambirira byimazeyo kwica Yesu. Uwo muntu wakijijwe ibibembe yiyumvisemo ko kugira umugisha w’ubuzima bwiza ari ikintu cy’agaciro gakomeye cyane. Yanejejwe n’uko yongeye kugira imbaraga ndetse n’uko agarutse mu muryango we no mu baturanyi be, maze yumva bitamushobokera kwibuza guhesha ikuzo Umuvuzi wamukijije. Nyamara uko kubitangaza ahantu hose byakomye mu nkokora umurimo w’Umukiza. Byatumye abantu bamwirundaho ari benshi cyane ku buryo hari ubwo byabaye ngombwa ko asubika ibikorwa Bye.UIB 172.2

    Buri gikorwa cyose Kristo yakoraga mu murimo We cyabaga gifite intego yagutse cyane. Cyabaga kibumbiyemo ibintu birenze kure igikorwa ubwacyo. Ni nako byari bimeze ku byo yakoreye umubembe. Mu gihe Yesu yafashaga ababaga baje bamugana, yanifuzaga cyane gusesekaza umugisha We no ku bataramusangaga. Mu gihe yireherezagaho abasoresha, abapagani, ndetse n’Abanyasamariya, yanifuzaga kugera ku batambyi n’abigisha babaga bifungiraniye mu myumvire itari ukuri basanganywe no mu migenzo yabo. Nta buryo na bumwe bwari gushoboka kugira ngo abashyikire atigeze akoresha. Igihe yohererezaga abatambyi umuntu wakijijwe ibibembe, yari abahaye igihamya kigendereye gukuraho imyumvire idashingiye ku kuri babaga basanganywe.UIB 172.3

    Abafarisayo bari barashinje Kristo kwigisha ibinyuranye n’amategeko Imana yatanze iyanyujije muri Mose; nyamara amabwiriza yahaye uwari akijijwe ibibembe yo kujya gutanga ituro risabwa n’amategeko, yabeshyuje icyo kirego. Icyo gihamya cyari gihagije ku bantu bose bari kugira ubushake bwo kwemera ko abemeza.UIB 172.4

    Abategetsi b’i Yerusalemu bari barashyizeho abatasi kugira ngo barebe ko babona impamvu y’urwitwazo yo kwica Kristo. Yabasubirishije kubaha igihamya cy’urukundo yari afitiye inyokomuntu, icyubahiro yahaga amategeko, n’ubushobozi Bwe bwo gukura abantu mu buja bw’icyaha no kubakiza urupfu. Nyamara dore uburyo yahamije ibyabo: “Ineza nabagiriye bayituye inabi, urukundo nabakunze barwitura urwango.” Zaburi 109:5 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Uwatanze itegeko ku musozi ati “Mukunde abanzi banyu,” We ubwe yatanze icyitegererezo cy’iryo hame yanga kwitura abantu inabi bamugiriye cyangwa igitutsi bamututse, ahubwo akabitura kubasabira umugisha. Matayo 5:44; 1Petero 3:9.UIB 172.5

    Abatambyi bari barategetse ko umubembe acibwa mu bantu ni bo na none bahamije ko yakize. Icyo cyemezo cyabo cyatangarijwe mu ruhame kandi kikabikwa mu nyandiko cyahamije Kristo ibihe byose. Na none kandi igihe uwo muntu wari wakize ibibembe yongeraga kwakirwa mu iteraniro ry’AbayIsiraheli, nyuma yuko abatambyi ubwabo bemeje ko nta n’agakovu k’uburwayi yahoranye kamurangwagaho, we ubwe yakomeje guhamya Umugiraneza wamukijije. Yatanze ituro yishimye yerereza Yesu. Ibyo byemeje abatambyi ko Umukiza yari afite imbaraga y’ubumana. Bari bahawe uburyo bwo kumenya ukuri no kugerwaho n’umucyo. Iyo bawanga, wari kwigendera ubutazagaruka. Abantu benshi banze umucyo; nyamara ntiwabaye impfabusa. Hari benshi wari waragezeho batabyerekanaga. Mu gihe Umukiza yari akiriho, umurimo We wasaga nk’aho utitaweho n’abatambyi ndetse n’abigisha, nyamara amaze gusubira mu ijuru, “abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Ibyakozwe n’Intumwa 6:7.UIB 173.1

    Igikorwa Kristo yakoze cyo guhumanura umubembe ho uburwayi bukomeye ni imfashanyigisho yo kwerekana umurimo We wo guhumanura umuntu ho icyaha. Umurwayi wasanze Yesu yari “asheshe ibibembe ku mubiri wose.” Ubumara bwabyo bwica bwari bwaracengeye umubiri we wose. Abigishwa bashakishije uburyo babuza Umwigisha wabo kumukoraho kuko uwakoraga ku muntu urwaye ibibembe na we yahitaga ahumana. Nyamara igihe Yesu yamurambikagaho ikiganza ntabwo yigeze ahumana. Ahubwo gukora kuri uwo murwayi byamuhaye imbaraga itanga ubugingo. Ibibembe byarakize. Uko ni nako bimeze ku bibembe by’icyaha:gishoye imizi mu muntu, kirica kandi ntigishobora gukizwa n’imbaraga z’umuntu. “Umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta.” Yesaya 1:5, 6. Nyamara Yesu waje kubana n’abantu nta kintu kibasha kumwanduza. Ahantu aba ari haboneka imbaraga ikiza umunyacyaha. Umuntu wese uzamusanga akikubita ku birenge Bye yizeye akavuga ati, “Nyagasani, ubishatse wankiza,” azumva amusubije ati, “Ndabishaka, kira.” Matayo 8:2, 3 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 173.2

    Mu bihe bimwe na bimwe, ntabwo Yesu yahitaga akiza uburwayi ababimusabye. Nyamara ku bijyanye n’ububembe, akimara kubisabwa yahise abikora. Iyo dusaba guhabwa imigisha y’ibijyanye n’ibintu bya hano ku isi, haba ubwo isengesho ryacu ritinda gusubizwa cyangwa Imana ikaba yaduha ibinyuranye n’ibyo twayisabye. Nyamara uko si ko bigenda iyo dusabwa gukizwa icyaha. Icyo ishaka ni ukuduhumanura ho icyaha, kutugira abana bayo, no kudushoboza kubaho imibereho izira inenge. Kristo “Yitangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.” “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe icyo tumusabye.” 1 Yohana 5:14, 15. “Nyamara nitwemera ko twakoze ibyaha, Imana yo ni indahemuka n’intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu kandi ikatweza, ikatumaraho ikibi cyose.” 1 Yohani 1:9 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 173.3

    Yesu yongeye kwigisha uku kuri igihe yakizaga umuntu w’ikirema w’i Kaperinawumu. Icyo gitangaza yagikoreye kwerekana ko afite ububasha bwo kubabarira ibyaha. Na none kandi gukizwa kw’uwo muntu wamugaye kwerekana ukundi kuri kw’agaciro kenshi. Gutera ibyiringiro n’akanyabugabo, kandi ushingiye ku mahuriro icyo gitangaza cyari gifitanye n’Abafarisayo bakundaga impaka z’ubusabusa, unasangamo imiburo yo kutwigisha.UIB 174.1

    Nk’uko byari bimeze ku mubembe, uwamugaye na we nta byiringiro byo gukira yari asigaranye. Uburwayi bwe bwari inkurikizi yo kubaho mu cyaha, kandi ububabare bwe bwakarishywaga no kwicuza ibyo yakoze. Mbere yaho, yari yaramaze igihe kirekire yinginga Abafarisayo n’abavuzi, yiringira ko bamukiza intimba zo ku mutima n’uburibwe bw’umubiri. Nyamara bamubwije agasuzuguro ko atazakira, maze bamuharira umujinya w’Imana. Abafarisayo bafataga imibabaro nk’igihamya cy’uko umuntu atishimiwe n’Imana, bityo bakagendera kure abarwayi n’abataragiraga gifasha. Nyamara ibihe byinshi, abo bishyiraga hejuru bavuga ko ari intungane, nibo babaga bariho icyaha kurusha izo mbabare baciragaho urubanza.UIB 174.2

    Uwo muntu umugaye ntiyagiraga kirengera ku buryo bwuzuye, kandi kubera kubona ko nta hantu na hamwe yakura amakiriro, yari yarasabwe no kwiheba. Ubwo nibwo yumvise iby’imirimo itangaje Yesu yakoraga. Yabwiwe yuko abantu b’abanyabyaha n’impezamajyo nka we bakijijwe indwara, ndetse yemwe n’ababembe bakaba barahumanuwe. Incuti ze zamuhamirizaga ibyo bintu zamushishikarije kwemera yuko na we baramutse bamushyiriye Yesu yakira. Nyamara icyizere cye cyaje gucogora igihe yibukaga ukuntu ubwo burwayi bwamugezeho. Yatinyaga ko Umuvuzi utunganye atari kwihanganira ko amugera mu maso.UIB 174.3

    Nyamara ntabwo gukizwa k’umubiri ari cyo kintu yifuzaga cyane nk’uko yifuzaga gukurwaho umutwaro w’icyaha. Yumvaga aramutse abonye Yesu maze akamuha ibyiringiro by’uko ababariwe ndetse akagirana amahoro n’Imana, yari kunezezwa no kubaho cyangwa gupfa nk’uko Imana ishaka. Uwo murwayi wari urimo asamba yatakaga agira ati: Ayi!! Icyampa nkagera aho Ari! Nta mwanya wo gupfusha ubusa yari agifite, kuko umubiri we wari waratanyaguritse, wagaragazaga ibimenyetso byo kubora. Yasabye incuti ze kumuheka ngo bamushyire Yesu, maze zibikora zishimye kandi zitazuyaje. Nyamara abantu bari mu nzu Umukiza yari arimo ndetse n’abari bayikikije bari benshi cyane ku buryo bitashobokeye uwo murwayi n’incuti ze kumugeraho cyangwa no kugera aho ijwi Rye ryagarukiraga.UIB 174.4

    Yesu yari arimo kwigishiriza mu nzu ya Petero. Nk’uko umugenzo wabo wari uri, abigishwa Be bari bamwicaye iruhande, kandi “Abafarisayo n’abigishamategeko bari bicaye aho, bavuye mu birorero by’i Galilaya, n’i Yudeya, n’i Yerusalemu.” Abo bari bazanywe no gutata Yesu ngo babone icyo bamurega. Usibye abo bayobozi, muri iyo mbaga y’abantu hari harimo abafite ishyaka, abubaha Imana bivuye ku mutima, abazanywe n’amatsiko ndetse n’abatari bafite kwizera. Hari hakoraniye abantu bo mu bihugu byose ndetse bo mu nzego zinyuranye. “Kandi imbaraga z’Umwami Imana zari muri we zo kubakiza.” Mwuka utanga ubugingo yagendagendaga hejuru y’iryo teraniro, nyamara Abafarisayo n’abigishamategeko ntibigeze bamurabukwa. Ntabwo bigeze biyumvamo ko bamukeneye, bityo ntabwo gukira byari bibagenewe. “Abashonje yabahagije ibyiza, naho abakire yabasezereye amara masa.” Luka 1:53.UIB 174.5

    Abahetsi b’uwo muntu umugaye bakomeje kugerageza kubyiga icyo kivunge cy’abantu bashaka kubona aho binjirira ariko biba iby’ubusa. Uwo murwayi yarakebukaga akareba ahamukikije ababaye bitavugwa. None se ko ubufasha yari amaze igihe yifuza kubona bwari bumuri hafi, ni gute yari guhara ibyo byiringiro? Zibisabwe na we, incuti ze zamwurije inzu, maze zisambura igisenge zimumanurira ku birenge bya Yesu. Ibyo byarogoye ijambo rya Yesu. Umukiza yitegereje mu maso h’uwo muntu huzuye amaganya, maze abona amuhanze amaso amutakambira. Yahise asobanukiwe n’ububabare bwe; Yari yatangiye kwireherezaho uwo muntu wari ubabaye kandi afite gushidikanya. Mu gihe uwo murwayi yari akiri iwe mu rugo, Umukiza yari yaramaze kwemeza umutimanama we. Igihe yihanaga ibyaha bye kandi akizera ko Yesu afite ubushobozi bwo kumukiza, imbabazi z’Umukiza zitanga ubugingo zari zabanje guhundagaza imigisha mu mutima we. Yesu yari yaritegereje uburyo umucyo muto wo kwizera wakuze ukavamo kwemera yuko ari we wenyine wari kugira icyo amarira uwo munyabyaha, kandi yari yabonye uburyo wakuze ugakomera ukamutera umuhati wo kumusanga.UIB 175.1

    Muri uwo mwanya, mu magambo yageraga mu matwi y’iyo mbabare ameze nk’indirimbo, Umukiza yaravuze ati, “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.” UIB 175.2

    Ubwo umutwaro wo kwiheba warahambutse uva mu bugingo bw’uwo murwayi, maze amahoro azanwa no kubabarirwa atura mu mutima we kandi abengeranira mu maso he. Ububabare bw’umubiri we bwarashize, kandi uko yakabaye wese ahindurwa mushya. Muri uwo mwanya, uwari waramugaye yari yakize, kandi uwari umunyabyaha yari yababariwe!UIB 175.3

    Afite kwizera koroheje, yemeye amagambo Yesu yamubwiye nk’impano y’ubugingo. Nta bindi bibazo yigeze agiya, ahubwo yakomeje kwicara anezerewe bucece, yishimye cyane kurenza uko umuntu yabivuga. Umucyo uvuye mu ijuru wabengeranishije mu maso he, maze abantu bari aho babyitegereza batangaye.UIB 175.4

    Abigishamategeko bari bategerezanyije amatsiko kureba icyo Yesu ari bukore kuri ubwo burwayi. Bibutse ukuntu uwo muntu yari yarabingingiye kumufasha nyamara bakaba bari baramwimye ibyiringiro n’ubufasha. Ibyo bitabanyuze, batangaje ko icyamuteje umubabaro ari umuvumo w’Imana kubera ibyaha bye. Igihe babonaga uwo muntu ari imbere yabo, ibyo byose byagarutse mu ntekerezo zabo uko byakabaye. Babonye ukuntu abantu bari bashishikajwe no kwitegereza icyo gitangaza, maze baterwa ubwoba bukomeye cyane no kuba batakaza imbaraga babaga bafite ku bantu.UIB 175.5

    Ntabwo abo banyacyubahiro bigeze babiganiraho, ariko ubwo barebanaga mu maso, babonye ko buri wese muri bo arimo gutekereza ko hakwiye kugira igikorwa, kugira ngo bahagarike ako kanyamuneza abantu bari batangiye kugira. Yesu yari yatangaje ko ibyaha by’uwo muntu wari umugaye bibabariwe. Abafarisayo bafashe ayo magambo nk’aho ari ukwigereranya n’Imana, maze bumva ko bagomba kugaragaza ko icyo ari icyaha kigomba kumwicisha. Baribwiye mu mitima yabo bati, “Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?” Mariko 2:7.UIB 175.6

    Yesu yabahanze amaso bashya ubwoba, maze barahindukira, arababwira ati, “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa nti ‘Byuka ugende’ ? Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”UIB 176.1

    Noneho uwo bari bazaniye Yesu bamuhetse mu ngobyi, yarahagurutse ahagarara ku maguru ye yombi afite kwirambura ndetse n’imbaraga bya gisore. Amaraso abeshaho umuntu yatembereye mu mitsi ye. Buri rugingo rw’umubiri we rwahise rukora ako kanya. Akanyamuneza k’amagara mazima kasimbuye intimba yaterwaga n’urupfu rwari rumusakije. “Arabyuka yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana, baravuga bati, ‘Bene ibi ntabwo twigeze kubibona.’ ”UIB 176.2

    Mbega urukundo rutangaje rwa Kristo ruca bugufi kugira ngo rukize umunyabyaha n’umunyamubabaro! Mbega ngo Imana iraterwa intimba kandi ikoroshya ibyago by’inyokomuntu yokamwe n’umubaro! Mbega imbaraga itangaje yagaragarijwe abantu muri ubwo buryo! Mbese ni nde ushobora gushidikanya ubutumwa buvuga iby’agakiza? Ni nde ushobora gupfobya imbabazi z’Umucunguzi w’umunyampuhwe?UIB 176.3

    Kugira ngo umubiri wari urimo kubora wongere usubizwe ubuzima wahoranye, nta kindi kintu byasabaga kitari ya mbaraga yo kurema. Rya jwi ryategetse umuntu waremwe mu mukungugu wo mu gitaka kubaho ni naryo ryahesheje ubuzima umuntu umugaye wari mu marembera y’ubuzima bwe. Kandi na none iyo mbaraga yabeshejeho umubiri ni nayo yavuguruye umutima uba mushyashya. Wa wundi mu gihe cyo kurema “wavuze bikaba, wategetse bigakomera” (Zaburi 33:9), yari yamaze gutegeka ubugingo bw’uwari apfiriye mu byaha n’ibicumuro bye kubaho. Gukira k’umubiri kwari igihamya cy’imbaraga yari yamaze guhindura umutima mushya. Kristo yavuze ko yategetse uwo muntu wari umugaye guhaguruka akagenda, kugira ngo “mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.”UIB 176.4

    Kristo yahaye uwo muntu wari umugaye agakiza k’iby’ubugingo ndetse n’umubiri. Gukizwa mu by’umwuka byakurikiwe no gusubizwa amagara mazima mu by’umubiri. Ntabwo dukwiye kwirengagiza icyigisho kirimo aho. Muri iki gihe, hari abantu benshi bababajwe n’uburwayi bw’umubiri, bifuza kumva, kimwe nka wa muntu wamugaye, ubutumwa bubabwira ngo, “Ibyaha byawe urabibabariwe.” Kuremererwa n’icyaha, ndetse n’ibyifuzo byacyo bidatuza kandi bitanyurwa, ni byo rufatiro rw’uburwayi bwabo. Ntabwo bashobora kuzigera bakira kugeza igihe bazasangira Ukiza ubugingo. Amahoro we wenyine ashobora guha umuntu ni yo yahesha ibitekerezo imbaraga kandi agaha umubiri amagara mazima.UIB 176.5

    Yesu yazanywe no “kugira ngo amareho imirimo ya Satani.” “Muri we harimo ubugingo,” kandi aravuga ati, “Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Ni “umwuka utanga ubugingo.” 1 Yohana 3:8; Yohana 1:4; 10:10; 1 Abakorinto 15:45. Aracyafite imbaraga itanga ubugingo nk’iyo yari afite ari hano ku isi akiza abarwayi, kandi akababarira abanyabyaha. “Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose ” kandi “Agakiza indwara zawe zose.” Zaburi 103:3.UIB 176.6

    Gukira k’uwo muntu wari umugaye byagize icyo bikora kuri abo bantu mu buryo busa n’aho ijuru ryari ryabakingukiye maze bagahishurirwa ubwiza bw’isi irushijeho kuba nziza. Ubwo uwo muntu wari wakijijwe uburwayi yanyuraga mu mbaga y’abantu, agenda asingiza Imana kuri buri ntambwe yateraga, kandi noneho yikoreye uburiri bwe bumworoheye cyane, abantu bagendaga bigirayo bamuha umwanya kandi bamwitegereza batangaye cyane, bongorerana buhoro bati, “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”UIB 177.1

    Abafarisayo bananiwe kuvuga ndetse bagushwa mu kantu no gutsindwa. Babonye yuko babuze uburyo bwo kugira ngo bateze rwaserera mu mbaga y’abantu bakoresheje ishyari ryabo. Umurimo utangaje wakorewe uwo muntu wamugaye bafataga nk’uwagezweho n’umujinya w’Imana wakoze ku mitima y’abantu cyane, ku buryo bamaze igihe bibagiwe abigisha b’amategeko. Babonye yuko Kristo afite imbaraga bo bavugaga ko yihariwe n’Imana gusa; nyamara icyubahiro cyuje ineza no kwiyoroshya byarangaga imigirire Ye byari bihabanye mu buryo bugaragara n’imyitwarire yabo y’ubwirasi. Bari bababaye kandi bafite ikimwaro, bemera ariko ntibashake kubyatura, ko bari kumwe n’Usumba byose. Uko babonaga igihamya gikomeye kibereka ko Yesu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha hano ku isi, ni ko barushagaho kwicengeza mu gihome cyo kutizera. Bavuye mu nzu ya Petero aho babonye akirisha ikirema ijambo Rye, baragiye bahimba indi mitwe yo gucecekesha Umwana w’Imana.UIB 177.2

    Yesu yakijije uburwayi bwo ku mubiri inyuma, bona nubwo bwari bwaramunze kandi bubasha kwica nyirabwo; nyamara uburwayi bw’umutima bwakomeje gucigatira bikomeye abafunze amaso yabo ngo batareba umucyo. Ntabwo uburwayi bw’ibibembe ndetse no kuremara ingingo z’umubiri bwari buteje akaga karenze akazanwa no kugira imyumvire idashingiye ku kuri ndetse no kutagira kwizera.UIB 177.3

    Abo mu rugo rw’uwakijijwe ubumuga basabwe n’ibyishimo ubwo bamubonaga agarutse mu muryango we yikoreye neza uburiri, nyuma y’agahe gato kari gashize bamujyanye bigengesereye. Bateraniye hamwe barira amarira y’ibyishimo, ku buryo nta wabashaga gutinyuka kwemera ko ibyo bintu barebesha amaso yabo ari ukuri. Yabahagaze imbere afite imbaraga za kigabo. Amaboko ye bari basanzwe babona aremaye, noneho yumviraga bwangu icyo ayasabye. Umubiri we wari waranyunyutse kandi warataye ibara, noneho wari ufite itoto kandi uyaga. Yatambukaga atera intambwe itsindagiye kandi adategwa. Mu maso he hose hagaragaraga umunezero n’ibyiringiro; kandi mu cyimbo cy’inkovu z’icyaha n’imibabaro, hagaragaraga ubutungane n’amahoro. Ishimwe ryuzuye umunenero ryazamutse riva muri urwo rugo, kandi Imana na yo yubahirijwe mu Mwana Wayo, wari wagaruriye icyizere abari bihebye kandi agaha imbaraga uwari wacogoye. Uwo muntu ndetse n’abo mu muryango we bari biteguye kwegurira imibereho yabo Yesu. Nta gushidikanya kwari kukijimishije kwizera kwabo, nta no kutizera kwabashaga kwanduza ubudahemuka bari bafitiye Uwabazaniye umucyo mu rugo rwabo rwari rucuze umwijima.UIB 177.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents