Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 14:1, 2, 12, 13; Mariko 6:30-32; Luka 9:7-10)

    Bavuye mu rugendo rwabo, “Intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije. Arazibwira ati, muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.”UIB 243.1

    Intumwa ziteranira aho Yesu ari zimubwira ibyo zakoze byose. Umubano mwiza bari bafitanye na Yesu wabateye kumubwira ibyiza hamwe n’ibibi bahuye na byo, umunezero baterwaga no kubona umusaruro w’umurimo wabo, n’agahinda baterwaga n’ibyabananiye, n’amakosa yabo ndetse n’intege nke zabo. Bari barakoze amakosa mu murimo wabo wa mbere w’ibwirizabutumwa, ariko babwiye Kristo byose batagira icyo bamuhisha, maze abona ko bagikeneye guhugurwa. Kandi na none, yabonye ko bananiwe kubera umurimo bakoze kandi ko bakeneye kuruhuka.UIB 243.2

    Ariko aho bari bari, ntibashoboraga kubona uko baruhuka; “kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.” Abantu bakurikiraga Yesu, bifuza gukizwa, kandi bashaka gutegera amatwi ijambo rye. Benshi bifuzaga kuguma hafi ye; kuko babonaga ko ari isoko y’imigisha yose. Abenshi mu bakurikiraga Yesu ngo bahabwe impano y’amagara mazima bamwemeye nk’Umukiza wabo. Abandi benshi, batinye kumwemera, kubera Abafarisayo, bageze aho barahinduka igihe Mwuka Wera yamanukaga, maze bari imbere y’Abatambyi n’Abakuru bari bafite uburakari bwinshi, bahamya ko Kristo ari Umwana w’Imana.UIB 243.3

    Ariko noneho Kristo yifuzaga kujya mu mwiherero, aho yashoboraga kuba n’abigishwa be; kuko yari afite byinshi byo kubabwira. Mu murimo wabo bari baranyuze mu birushya, kandi barahuye n’ababarwanya b’uburyo bwinshi. Kugeza icyo gihe bitabazaga Kristo muri byose; ariko bari bamaze igihe gito bari bonyine, kandi hari ubwo bahuraga n’ingorane zo kumenya icyo bakwiriye gukora. Mu murimo wabo babonye ibibatera inkunga; kuko Kristo atabohereje bonyine, ahubwo yabahaye Mwuka Wera, ndetse bakoze ibitanganza binyuze mu kwizera; ariko noneho bari bakeneye kurya Umutsima w’ubugingo. Bari bakeneye kujya aho bashobora kwiherera, kugira ngo bagire ubumwe na Kristo kandi bahabwe amabwiriza yerekeye umurimo wari mu bihe by’imbere.UIB 243.4

    Hanyuma Yesu arababwira ati, “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kristo agirira bose impuhwe mu murimo we. Yeretse abigishwa be ko Imana itabasaba kwitanga ku rugero ruhanitse, ahubwo ibasaba gukora umurimo w’imbabazi. Igihe cyabo cyose n’imbaraga zabo zose babikoreshaga mu kugeza ubutumwa ku bantu, ariko ibyo byananizaga imbaraga n’intekerezo byabo. Byari no mu nshingano zabo kuruhuka.UIB 243.5

    Igihe abigishwa bakomezaga kubona umurimo wabo utera imbere, bashoboraga kugwa mu kaga ko kubona ko ari bo babyigejejeho, bakikuza mu by’umwuka, bityo bikaba byatuma bagwa mu bishuko bya Satani. Umurimo ukomeye wari ubategereje, bityo rero bagombaga kubanza bakamenya ko ubushobozi butari ubwabo, ahubwo ko bwari ubw’Imana. Kimwe na Mose ari mu butayu bwa Sinayi, cyangwa Dawidi ari mu misozi ya Yudeya, na Eliya ari ku kagezi ka Keriti, abigishwa bari bakeneye kureka imirimo bari bahugiyemo, bagasabana na Kristo, bakareba ibyaremwe, kandi bakongera bagashyira intekerezo zabo hamwe.UIB 244.1

    Mu gihe abigishwa batari ku murimo w’ibwirizabutumwa, Yesu we yasuye indi migi hamwe n’imidugudu, abwiriza ubutumwa bw’ubwami. Muri icyo gihe nibwo Yesu yabwiwe amakuru y’urupfu rwa Yohana Umubatiza. Ibyo byatumye abona neza ko nawe intambwe ze zagendaga zegereza umusozo. Umwijima wakomezaga kugenda uza mu nzira Kristo yanyuragamo. Abatambyi n’abigishamategeko bamukurikiraga aho agenda bashaka kumwica, abamugenza bahoraga iruhande rwe, kandi buri kanya hacurwaga imigambi yo kumugirira nabi. Amakuru yageze kuri Herode yuko abigishwa bakwizaga ubutumwa muri Galileya, maze bituma atekereza cyane kuri Yesu no ku murimo yakoraga. Herode aravuga ati, “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse;” maze bituma ashaka kureba Yesu. Herode yahoranaga ubwoba, yibwira yuko abantu bashobora kwivumbagatanya, maze bakamuvana ku butegetsi, kugira ngo barandure ingoma y’Abaroma yategekeshaga igitugu igihugu cy’Abayuda. Mu bantu hari higanje umwuka wo kwigomeka ndetse no kutishima. Byagaragaraga neza yuko umurimo Kristo yakoreraga i Galileya utashoboraga gukomeza. Ibihe by’umubabaro we byari byegereje, bityo yifuzaga kugira igihe cyo kwiherera kugira ngo ave mu rudubi abantu bari bafite.UIB 244.2

    Abigishwa ba Yohana bababaye cyane, bagiye gushyingura umurambo wa Yohana wavanyweho umutwe. Hanyuma baragenda babibwira Yesu. Abo bigishwa ba Yohana, bari baragiriye ishyari Kristo, igihe abantu basaga n’abava kuri Yohana bagakurikira Yesu. Bari barishyize hamwe n’Abafarisayo mu kurega Yesu igihe yasangiraga n’abasoresha mu birori kwa Matayo. Bari baratangiye guhinyura umurimo we nk’uwatumwe n’ijuru, kubera ko atakoresheje ububasha bwe ngo Yohana Umubatiza arekurwe. Ariko noneho ubwo umwigisha wabo yari amaze gupfa, bari bakeneye uwabahoza mu kababaro bari bafite, bakeneye uwabayobora mu murimo wabo, maze basanga Yesu, bifatanya na we mu murimo. Nabo bari bakeneye kwiherera mu mutuzo, kugira ngo basabane n’Umukiza.UIB 244.3

    Hafi y’i Betesida, mu majyaruguru y’aho ikiyaga kigarukira, hari ahantu hatuje, hari ubwatsi butoshye bwo mu gihe cy’umuhindo, kandi aho hari habereye umwiherero wa Yesu n’abigishwa be. Benda kujya aho hantu, bafashe ubwato bikira mu nyanja. Bashakaga kuruhuka ingendo, urusaku hamwe n’urujya n’uruza rw’abantu bari mu mujyi. Ibyaremwe ubwabyo byari ibyo kubafasha kuruhuka, no kugira impinduka nziza mu ntekerezo zabo. Byajyaga gutuma bategera amatwi ijambo rya Kristo nta kirogoya, ntawe ubagisha impaka kandi nta birego by’Abafarisayo n’abanditsi bumva. Cyari igihe cyo kwishimira umwiherero mwiza w’igihe gito bari kumwe n’Umwami wabo.UIB 244.4

    Ikiruhuko Kristo n’abigishwa be bafashe nticyari icyo kwishimisha. Igihe bamaze bari mu mwiherero ntiwari uwo kwishakira umunezero. Baganiriye ibyerekeye umurimo w’Imana, kandi barebera hamwe uburyo bawuteza imbere. Abigishwa bari bamaranye igihe na Kristo, kandi basobanukirwaga n’ibyo yababwiraga; kuko kuri bo ntibyari ngombwa ko abigishiriza mu migani. Yababwiye amakosa yabo, ndetse abereka inzira nziza yo kugeza ubutumwa ku bantu. Yaberetse atagize icyo azigama ubutunzi bukomeye bw’ukuri kw’ijambo ry’Imana. Bahawe imbaraga zikomoka ku Mana, maze buzura ibyiringiro n’ubutwari.UIB 244.5

    Nubwo Yesu yakoraga ibitangaza, agaha abigishwa be ubushobozi bwo gukora ibitangaza, yahaye amabwiriza abagaragu be bari bananiwe kujya ahitaruye, maze bakaruhuka. Ubwo yavugaga ko imirima yeze, ariko abasaruzi ari bake, ntabwo yasabaga abigishwa gukora bataruhuka, ahubwo yaravuze ati, “Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Matayo 9:38). Imana yahaye buri muntu wese umurimo akora, ukwiranye n’ubushobozi bwe (Abefeso 4:11-13), ni cyo gituma itifuza ko hari bamwe baremererwa n’inshingano mu gihe hari abandi badafite ibibaremereye, kandi nta birushya intekerezo zabo.UIB 245.1

    Amagambo ya Kristo yuje impuhwe ayabwira abakozi be uyu munsi nk’uko yayabwiye abigishwa be icyo gihe. Abwira abarushye n’abaremerewe ati, “Muze mwenyine ahiherereye, … muruhuke ho hato.” Ntabwo ari byiza guhora umuntu ahangayikishijwe n’akazi cyangwa ngo yirengagize kuruhuka, yemwe n’aho byaba ari ugufasha abantu mu bukene bwabo bw’iby’umwuka; kuko iyo bigenze bityo, umuntu aba yirengagiza inshingano ze ku giti cye, kandi akarushya ubushobozi bwe mu by’ubwenge, mu ntekerezo, ndetse no mu by’umubiri. Abigishwa ba Kristo bakeneye kutihugiraho ndetse bakagira n’ibyo bigomwa; ariko hakwiriye kubaho kwitonda kugira ngo hatabaho gukabya maze Satani akuririra ku ntege nke za kimuntu, kugira ngo yangize umurimo w’Imana.UIB 245.2

    Abigishamategeko bibwiraga yuko icy’ingenzi mu mibereho y’idini ari uguhora bahugiye mu bikorwa bitandukanye. Bibwiraga ko imirimo igaragarira amaso ari yo isobanura gutungana kwabo. Bityo imitima yabo bayivanye ku Mana, maze bahugira mu bikorwa bituma bumva ko bihagije. Amakosa nk’ayo aracyakorwa n’uyu munsi. Iyo ibikorwa bibaye byinshi maze abantu bagatera imbere mu murimo w’Imana, bashobora kugwa mu makosa yo kwiringira imikorere hamwe n’imigambi y’abantu. Ibyo biganisha ku kugira kwizera gucye no kudohoka mu masengesho. Kimwe n’abigishwa, tugwa mu makosa yo kwirengagiza ko tubeshejweho n’Imana, maze tukumva ko tuzakizwa n’ibikorwa byacu. Dukwiriye guhora duhanze amaso Yesu, dusobanukiwe neza ko imbaraga ze ari zo zikora umurimo. Mu gihe dukora umurimo wo gukiza imitima dushyizeho umwete, dukwiriye no gufata igihe tugatekereza iby’Imana, tugasenga, kandi tukiga ijambo ry’Imana. Umurimo ukoranywe amasengesho ahagije, kandi wejejwe no gutungana kwa Kristo, ni wo murimo wonyine uzagaragara ko wagize ingaruka nziza.UIB 245.3

    Nta muntu wigeze agira imibereho yuzuye inshingano n’ibikorwa byinshi nka Yesu; nyamara ntibyamubuzaga kuba akenshi ari mu masengesho. Igihe cyose yasabanaga n’Imana. Mu mateka y’imibereho ye akiri ku isi, hakunze kuboneka ibikorwa nk’ibi: “Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.” “Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry’abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo, ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.” “Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.” Mariko 1:35; Luka 5:15, 16; 6:12.UIB 245.4

    Mu mibereho yo kwitangira abandi, Umukiza yabonaga ko ari ngombwa kwiherera akitandukanya n’imihati n’ibirushya byo mu nzira yanyuragamo, ndetse agasiga n’iteraniro ry’abantu bamukurikiraga buri munsi. Yagombaga kureka imibereho yo gukora ataruhuka afasha abantu mu bukene bwabo, kugira ngo ajye kwiherera maze akomeze gusabana na Se. Yesu yabanye natwe, yifatanya natwe mu byo dukeneye no mu ntege nke zacu, kandi yisungaga Imana, ndetse ubwo yabaga yiherereye asenga, yasabaga imbaraga, kugira ngo ajye mu murimo yiteguye gusohoza inshingano ze kandi yiteguye no guhura n’ibigeragezo. Muri iyi si y’icyaha, Yesu yihanganiye ibirushya kandi yihanganira akababaro yari afite mu mutima. Yasabanaga n’Imana bigatuma yoroherwa umubabaro washenguraga umutima we. Byatumaga agira amahoro n’umunezero.UIB 246.1

    Binyuze muri Kristo, gutaka kwa muntu kwageze kuri Se wuje impuhwe nyinshi. Nk’umuntu, Yesu yatakambiye Imana kugeza ubwo ubumuntu bwe bwinjiwemo n’imbaraga ihuza abantu n’Imana. Uko yakomezaga gusabana n’Imana yahabwaga ubugingo bukomotse ku Mana maze na we akabuha abatuye isi. Dukwiriye kubaho nk’uko yabayeho.UIB 246.2

    Yesu aratubwira ati, “Muze ahiherereye”. Nituramuka twumviye ijambo rye, tuzongerwa imbaraga kandi dutunganye inshingano zacu. Abigishwa begereye Yesu, maze bamubwira byose; maze arabakomeza kandi arabigisha. Uyu munsi turamutse dusanze Yesu maze tukamubwira ibitubabaza byose, ntabwo azigera adutererana; azadufata ukuboko kwacu kw’iburyo maze adutabare. Dukeneye kwicisha bugufi, kandi tukiringira Umukiza wacu. Kandi ni we “Imana Ikomeye, Uhoraho, Umwami w’amahoro;” kandi Ibyanditswe bimuvuga neza ko, “Azaba Umutegetsi wacu kandi azitwa Umujyanama utangaje.” Duhamagarirwa gushaka ubwenge bukomoka kuri We. “Imana iha bose ititangira kandi idacyurira umuntu.” Yesaya 9:6; Yakobo 1:5, [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 246.3

    Abo bose bayoborwa n’Imana bagomba kugira imibereho itandukanye n’iy’abantu b’isi kandi itandukanye n’imigirire yabo; kandi buri wese akwiriye kwifuza kugira ubumenyi bwo gusobanukirwa n’ubushake bw’Imana. Dukwiriye kumva ijwi ry’Imana mu mitima yacu. Iyo irindi jwi ryose ricecekeshejwe, maze tukajya imbere y’Imana mu ituze, umutima wacu ukangukira kumva ijwi ryayo. Imana iravuga iti, “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana.” Zaburi 46:10. Aho honyine niho hava ikiruhuko gitunganye. Kandi uko ni ko kwitegura nyakuri kw’abakorera Imana. Mu bikorwa bya none byihuta, ndetse no mu buzima burangwa no kwiruka hirya no hino, umutima ubonye icyo kiruhuko wibera mu mucyo no mu mahoro. Ubuzima buzatanga impumuro nziza, kandi buzagaragaza imbaraga y’ijuru maze ikwire mu mitima y’abantu.UIB 246.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents