Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA

    (Iki gice gishingiye muri Yohana 6:22-71)

    Yesu amaze kubuza abantu kumwimika ngo abe Umwami, yari azi ko igihe cy’impinduka mu mateka ye kigeze. Abantu benshi bifuzaga kumwimika ngo abe Umwami, bari hafi kumutererana. Urucantege rwagendanaga n’imigambi yabo yo kwikanyiza, rwari hafi guhindura urukundo rwabo urwango, no gushimagiza Yesu kugahindukamo ibitutsi. Ariko nubwo Yesu yari azi ibi, ntacyo yakoze kugira ngo iyo migambi yabo mibi ayihindure. Kuva mu ntangiriro ntiyigeze agaragariza abayoboke be ibyiringiro byo kuzahabwa ingororano hano ku isi. Ku wazaga wese ashaka kuba umwigishwa we, yari yaravuze ati, “Inguzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Matayo 8:20. Iyo abantu baza gusangira iby’isi na Kristo, bari kumuyoboka ari benshi cyane; nyamara kumuyoboka muri ubwo buryo ntiyari kubyemera. No mu babanaga na we, hari benshi bari bafite ibyiringiro by’ubwami bwe bwo ku isi. Ariko ntibyari byiza ko bihenda. Icyigisho mu by’umwuka cyari mu gitangaza cyo gutubura imigati ntibari bagisobanukiwe neza. Byagombaga rero gusobanurwa neza. Kandi ubu busobanuro bushya bwajyaga kubazanira ikigeragezo gishya.UIB 258.1

    Igitangaza cyo gutubura imigati cyamenyekanye hose, hanyuma bukeye mu gitondo abantu benshi baza i Betesida kureba Yesu. Baje ari benshi cyane, bamwe banyuze mu bwato, abandi mu nzira y’ubutaka. N’abari batandukanye na we ku mugoroba baragarutse, bibwira ko basanga agihari; kuko nta bwato bwari buhari yashoboraga gukoresha ngo yambuke. Baramushatse ntibamubona, ndetse bamwe bajya i Kaperinawumu, bagerageza kumushaka.UIB 258.2

    Hagati aho, yari yageze i Genezareti, hanyuma y’umunsi umwe batamubona. Bamaze kumenya ko yahageze, “birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.” Mariko 6:55.UIB 258.3

    Hashize igihe runaka ajya mu rusengero, hanyuma abari baje i Betesida bamusangayo. Babwirwa n’abigishwa be uburyo yakoresheje ngo yambuke inyanja. Abigishwa batekerereje abo bantu, uburyo umuraba wari ukaze, igihe kirekire bamaze bagerageza kurwanya uwo muraba ngo batarohama, uburyo babonye Yesu agenda ku nyanja, ubwoba bwinshi bagize, amagambo yababwiye yo kubahumuriza, uburyo Petero yagerageje kugenda hejuru y’amazi n’uko byamugendekeye, ndetse bababwira n’uburyo Yesu yaturishije umuraba maze bakagera ku nkombe amahoro. Abantu babaye nk’aho batanyuzwe, ahubwo bateranira iruhande rwa Yesu, bakomeza kumubaza bati, “Mwigisha, waje hano ryari?” Bifuzaga ko yabibwirira mu magambo ye byinshi byerekeye icyo gitangaza cyari cyabaye.UIB 258.4

    Yesu ntabwo yabamaze amatsiko. Yababwiye ababaye ati, “Ndababwira nkomeje ko igitumye munshaka atari uko mwasobanukiwe ibitangaza mwabonye nkora, ahubwo ari uko mwariye imigati mugahaga.” Ntabwo bamushakaga kuko bari bafite impamvu nziza; ahubwo bari bamaze kugaburirwa imitsima, bityo biringiraga ko kumuba hafi bizatuma bakomeza kumuvanaho inyungu mu by’umubiri. Yesu yarababwiye ati, “Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho.” Ntimukishakire gusa inyungu mu by’umubiri. Ntimugashyire imbere kwishakira iby’ubu buzima, ahubwo mushake ibya Mwuka, kandi mwishakire ubwenge buzahoraho iteka ryose. Ibyo bishobora gutangwa n’Umwana w’Imana wenyine; “kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” Yohana 6:27.UIB 258.5

    Abumvaga Yesu bamaze akanya bafite amatsiko yo kumva amagambo ababwira. Bamubajije batangaye bati, “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?” Bari barakoze imirimo myinshi kandi iruhije kugira ngo bemerwe n’Imana; kandi bari biteguye kumva ubundi buryo bushya bw’imikorere yatuma bagira icyizere kirushijeho cyo kwemerwa. Ikibazo cyabo cyashakaga kuvuga ngo, Ni iki dukwiriye gukora kugira ngo tubone ijuru? Ni ikihe giciro dusabwa gutanga kugira ngo tubone ubugingo bw’ahazaza?UIB 259.1

    “Yesu arabasubiza ati,’Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.’” Igiciro cy’ijuru ni Yesu. Inzira igeza abantu mu ijuru ni inyura mu kwizera “Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29.UIB 259.2

    Ariko abantu ntibahisemo gufata aya magambo ye nk’ukuri guturutse mu ijuru. Yesu yari yarakoze umurimo ubuhanuzi bwavuze ko Mesiya azakora; ariko bo ntibari bakabona ibyo kwifuza kwabo kwatekerezaga ko ari wo murimo We. Kristo yagaburiye abantu benshi atubuye imitsima mike; kandi mu gihe cya Mose Abisiraheri bagaburiwe manu imyaka mirongo ine, bityo rero hari hitezwe imigisha myinshi izakomoka kuri Mesiya. Imitima yabo yuzuye kutanyurwa yakomeje kwibaza impamvu Yesu washoboraga gukora ibitangaza bikomeye biboneye, atagombaga guha abantu be bose amagara mazima, imbaraga, n’ubukire, akabavana mu buretwa bw’ababategekaga, maze akabaha ubutegetsi n’icyubahiro? Kuba yarahamyaga ko yavuye ku Mana, nyamara akanga kuba umwami wa Isiraheli, byababeraga urujijo. Kwanga kuba umwami kwe babihaga ubusobanuro butari bwo. Abenshi batekerezaga ko adafata icyemezo cyo kuba umwami bavuga ko nawe ubwe yashidikanyaga ku murimo we nk’uwatumwe n’ijuru. Muri ubwo buryo babibye kutizera mu mitima yabo, maze imbuto Satani yababibyemo irakura, bagira urujijo no kudasobanukirwa mu mitima yabo.UIB 259.3

    Umwigishamategeko umwe amubaza asa n’umuseka ati, “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki? Ba sogokuruza bacu bariraga manu mu butayu; nk’uko byanditswe ngo, Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.”UIB 259.4

    Abayahudi bahaga icyubahiro Mose nk’uwatanze manu, bakaba ari we basingiza, bakibagirwa Uwo ibyo bikorwa byose byakomokagaho. Ba sekuruza bitotombeye Mose, ndetse bashidikanya ku murimo we nk’uwakoreraga Imana. Muri ubwo buryo bumwe abuzukuru babo banze Uwabazaniye ubutumwa buvuye ku Mana. “Hanyuma Yesu arababwira ati, Ni ukuri , ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru.” Uwatanze manu yari ahagaze muri bo. Ni Kristo ubwe wayoboye Abisiraheri mu butayu, akanabagaburira buri munsi umutsima uvuye mu ijuru. Ibyo byokurya byari urugero rw’umutsima uturutse mu ijuru. Umwuka mutangabugingo, uturuka ku Mana ubwayo, ni yo manu y’ukuri. Yesu yaravuze ati, “Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.” Yohana 6:33.UIB 259.5

    Bakomeje gutekereza ko Yesu avuga ibyerekeye ibyokurya by’umubiri, maze bamwe mu bamwumvaga baravuga bati, “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.” Maze Yesu arabahamiriza ati, “Ni jye mutsima w’ubugingo.”UIB 260.1

    Urugero Kristo yari abahaye rwari rumenyerewe ku Bayahudi. Mose, ayobowe na Mwuka Muziranenge, yari yarababwiye ati, “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka.” Kandi umuhanuzi Yeremiya na we yaranditse ati, “Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye.” Gutegeka kwa kabiri 8:3; Yeremiya 15:16. Abigishamategeko na bo ubwabo bari bafite imvugo igira iti, kurya umutsima, bisobanura mu buryo bw’umwuka, kwiga amategeko no gukora ibikorwa byiza; kandi bavugaga ko Mesiya n’aza Isiraheri yose izagaburirwa. Inyigisho z’abahanuzi zahamyaga neza icyigisho cyerekeranye n’igitangaza cyo gutubura imitsima. Icyi cyigisho Yesu yashakaga kugisobanurira abari bamutegeye amatwi mu rusengero. Iyo baza kumenya Ibyanditswe, bari gusobanukirwa n’amagambo ye ubwo yavugaga ati, “Ni jye mutsima w’ubugingo.” Umunsi umwe mbere y’aho, abantu benshi bari bashonje kandi bananiwe, bari bahagijwe n’umutsima yabahaye. Nk’uko muri uwo mutsima bahavanye kugarura intege bakamererwa neza, niko no muri Kristo bagombaga kuhabonera imbaraga zibaha ubugingo buhoraho. Yesu arababwira ati, “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.” Akomeza anababwira ati, “Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwanyizera.”UIB 260.2

    Bari barabonye Kristo babihamirijwe na Mwuka Wera, ndetse babigaragarizwa n’Imana mu mitima yabo. Ibikorwa bigaragaza imbaraga ze byanyuraga mu maso yabo umunsi ku wundi, nyamara bongeye kumusaba ikindi kimenyetso. Niyo aza kugitanga, bari gukomeza kutizera nka mbere. Niba bataremejwe n’ibyo babonye ndetse bumvise, nta kamaro byari bifite kongera kubereka ibikorwa by’agatangaza. Kutizera gutuma habaho iteka urwitwazo rwo gushidikanya, ndetse kukirengagiza ibihamya bifatika.UIB 260.3

    Kristo yongeye kuvugana n’imitima yabo yinangiye. “Uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Abamwizeye bafite kwizera, yavuze yuko bazabona ubugingo buhoraho. Nta n’umwe wagombaga kubura ubugingo. Nta mpamvu yagombaga gutuma Abafarisayo n’Abasadukayo bajya impaka ku byerekeye ubugingo bw’ahazaza. Nta mpamvu abantu bagomba gukomeza kurira badafite ibyiringiro kubera ababo bapfuye. “Kuko icyo data ashaka ari iki, ni ukugira ngo umuntu wese witegereza umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”UIB 260.4

    Ariko abayobozi b’Abayahudi byarabababaje, “baravuga bati, Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?” Bashatse gutera abantu kutamwemera, berekana mu buryo bwo kumuhinyura ko akomoka ku bakene. Berekanaga bamusuzuguye ko imibereho ye ari iy’umunyegalileya uciye bugufi, kandi ko akomoka mu muryango wa gikene. Bavuze ko amagambo y’uwo mubaji utarize, batagombaga kuyaha agaciro. Kubera ko yari yaravutse mu buryo budasanzwe bashatse kumvisha abantu ko n’inkomoko ye itazwi, bityo bakerekana ko uburyo yavutse ku isi nabyo ari igisebo mu mateka ye.UIB 260.5

    Yesu ntiyigeze agerageza gusobanura iby’ubwiru bwo kuvuka kwe. Ntiyagerageje gutanga igisubizo ku byerekeye kuba yaravuye mu ijuru, nk’uko atagerageje gusubiza ibyerekeye uburyo yambutse inyanja agendesha amaguru. Ntabwo yahaga abantu ubusobanuro ku bitangaza byerekeranye n’imibereho ye. Mu bushake bwe ntiyigaragaje nk’umuntu w’ikirenga, ahubwo yihaye akamero k’umugaragu. Nyamara amagambo ye n’ibikorwa bye byagaragazaga kamere ye. Abemeye gukingura imitima yabo ngo imurikirwe n’Imana bashoboye kumenya ko “Ari Umwana w’ikinege wa Se, wuzuye ubuntu n’ukuri.” Yohana 1:14.UIB 261.1

    Ubuyobe bw’Abafarisayo bwari bwarashoye imizi kurenza uko ibibazo byabo byerekanaga; kuko bwakomokaga ku guhaba kw’imitima yabo. Buri jambo ndetse n’igikorwa bya Yesu byatumaga Abafarisayo bamugirira ishyari; kuko umwuka wari ubarimo utahamanyaga na We.UIB 261.2

    “Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye; nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Byanditswe mu byahanuwe ngo, bose bazigishwa n’Imana. Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.” Nta wushobora kuza kuri Kristo, keretse abemera kureshywa n’urukundo rwa Se. Imana yireherezaho imitima y’abantu bose, abanga rero iryo hamagara ni bo batemera gusanga Kristo.UIB 261.3

    Mu magambo ya Yesu ngo, “Bose bazigishwa n’Imana”, yashakaga kwibutsa amagambo aboneka mu buhanuzi bwa Yesaya: “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.” Yesaya 54:13. Aya magambo Abayahudi barayiyitiriraga. Barabyirataga bavuga ko Imana ari umwigisha wabo. Ariko Yesu yaberetse ko bishuka agira ati, “Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.” Bashoboraga kumenya Imana ari uko banyuze gusa kuri Kristo. Abantu baremwe ntibashoboraga kureba ubwiza bw’Imana. Abigishijwe n’Imana bategeraga amatwi Umwana wayo, kandi bashoboraga kumenya Yesu w’i Nazareti, Uwo Imana yerekaniye mu byo yaremye no mu byo yabahishuriye.UIB 261.4

    “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.” Binyuze muri Yohana ukundwa, ari we wategeye amatwi aya magambo, Mwuka Wera abwira amatorero ati, “Kandi uko guhamya ni uku, ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo Mwana, ni we ufite ubugingo.” 1 Yohana 5:11, 12. Maze Yesu arababwira ati, “Nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.” Kristo yabaye umubiri umwe natwe, kugira ngo natwe tugire umwuka umwe na we. Binyuze muri ubwo bumwe na we, tuzazuka tuve mu bituro, - atari ukwigaragaza kw’imbaraga za Kristo gusa, ahubwo ari uko binyuze mu kwizera, ubugingo bwe bwamaze kuba ubwacu. Abitegereza Kristo muri kamere ye nyakuri, bakamwakira mu mitima yabo, bafite ubugingo buhoraho. Binyuze muri Mwuka Kristo atura muri twe; kandi Mwuka w’Imana twakira binyuze mu kwizera, ni we ntangiriro y’ubugingo bw’iteka.UIB 261.5

    Abantu babwiye Kristo ibyerekeye manu yariwe na basekuruza mu butayu, nk’aho kuboneka kw’ibyo byokurya kwari igitangaza gikomeye kuruta icyo Yesu yakoze; ariko We yaberetse uburyo iyo mpano yari urugero ruto ugereranije n’imigisha yazaniye abatuye isi. Manu yashoboraga gufasha mu buzima bw’iyi si gusa; ntiyashoboraga kubuza umuntu gupfa, cyangwa ngo itange ubuzima bw’iteka; nyamara umutsima w’ijuru washoboraga kugaburira umuntu ukamugeza ku bugingo buhoraho. Umukiza yaravuze ati, “Ni jye mutsima w’ubugingo. Ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. Uyu niwo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose.” Kristo arangije kubabwira atyo mu buryo bw’ikigereranyo, yongera ho andi magambo. Binyuze mu rupfu rwe, niho yashoboraga guha abantu ubugingo, maze muri ayo magambo akurikira yaberetse iby’urupfu rwe ruganisha ku gakiza. Aravuga ati, “Umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”UIB 261.6

    Abayahudi bari hafi kuziririza Pasika i Yerusalemu, bibuka rya joro Abisiraheri bavanwaga mu buretwa, cya gihe marayika murimbuzi yanyuraga mu ngo z’Abanyamisiri. Mu mwana w’intama wa Pasika, Imana yifuzaga ko byatuma berekeza amaso yabo ku Mwana w’intama w’Imana, kandi biturutse muri icyo gishushanyo, bagashobora kwakira Uwitangiye ab’isi ngo babone ubugingo. Ariko Abayahudi bari barageze aho icyo gishushanyo bagiha agaciro kenshi, mu gihe birengagizaga ubusobanuro bwacyo. Ntabwo bashoboraga gusobanukirwa iby’umubiri w’Umwami. Ukuri kwashushanywaga mu muhango wa Pasika bakwigishirijwe mu magambo ya Kristo. Nyamara na ko bari bataragusobanukirwa.UIB 262.1

    Ni cyo cyatumye abigishamategeko bavuga barakaye bati, “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” Bari bumvise amagambo ye mu buryo bumwe n’ubwa Nikodemu ubwo yabazaga ati, “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze?” Yohana 3:4. Mu buryo bumwe bumvaga ubusobanuro bw’amagambo ya Yesu, ariko nta bushake bari bafite bwo kuyemera. Bagorekaga amagambo ababwiye, biringira ko bizatuma abantu bamwanga bakamuvaho.UIB 262.2

    Kristo ntabwo yigeze apfobya ibimenyetso byamushushanyaga. Yabibukije uko kuri akoresheje amagambo akomeye ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka, kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.”UIB 262.3

    Kurya umubiri no kunywa amaraso ya Kristo ni ukumwakira nk’Umukiza wacu, twiringiye ko atubabarira ibyaha, kandi ko twuzurira muri We. Iyo tuzirikanye urukundo rwe, tukarutekerezaho, kandi tukarunyweraho, nibwo dusangira na we kamere ye. Uko ibyokurya bikenewe n’umubiri, niko ubugingo bwacu bukeneye Kristo. Ibyokurya ntibishobora kutugirira akamaro, keretse tubiriye, maze bikaba igice kigize umubiri wacu. Na Kristo nta gaciro yaba afite muri twe, turamutse tutamuzi nk’Umukiza wacu. Kumenya Kristo mu magambo ntacyo byatumarira. Tugomba kugaburirwa na we, tukamwakira mu mutima wacu, kugira ngo ubugingo bwe bube ubwacu. Bityo tukakira urukundo rwe n’ubuntu bwe.UIB 262.4

    Icyakora n’ibyo bishushanyo ntibyerekana neza amahirwe y’isano abizera bagirana na Kristo. Yesu yaravuze ati, “Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, niko undya nawe azabaho ku bwanjye.” Nk’uko Umwana w’Imana abeshwaho no kwizera Se, niko natwe dukwiriye kubeshwaho no kwizera Kristo. Yesu yari yariyeguriye byimazeyo ubushake bw’Imana, ku buryo mu mibereho ye yose yahangaga amaso kuri Se. Nubwo yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, yabaye ku isi nyamara ntiyanduzwa n’ibibi byari bimuzengurutse. Natwe rero dukwiriye gutsinda nk’uko Kristo yatsinze.UIB 262.5

    Mbese uri umuyoboke wa Kristo? Bityo rero ibyanditswe byose ku byerekeye imibereho y’iby’umwuka ni wowe byandikiwe, kandi wabigeraho ari uko wunze ubumwe na Yesu. Mbese umurava wawe uragenda ugabanuka? Mbese urukundo rwawe rwa mbere rwarakonje? Ukwiriye na none kwemera urukundo Kristo atanga. Urye umubiri we, kandi unywe amaraso ye, nibwo uzunga ubumwe n’Imana n’Umwana wayo.UIB 263.1

    Abayahudi bari bafite kwizera guke maze banga kumva iby’urukundo rwe, keretse gusa amagambo make mu byo yababwiraga. Mu mategeko y’imihango yabo babuzwaga kunywa amaraso, bityo bagaragaza ko imvugo ya Kristo idakwiriye na gato, bakomeza kuyijyaho impaka. Ndetse benshi mu bigishwa na bo baravuze bati, “Ayo magambo arakomeye, ni nde washobora kuyemera?” UIB 263.2

    Umukiza yarabashubije ati, “Mbese ibyo bibabereye igisitaza? None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite? Mwuka ni we utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo.”UIB 263.3

    Ubugingo bwa Kristo aha abatuye isi buboneka mu ijambo rye. Yesu yakijije abarwayi kandi yirukana abadayimoni akoresheje ijambo rye; yaturishije inyanja kandi azura abapfuye akoresheje ijambo rye; kandi abantu biboneye ko ijambo rye rifite imbaraga. Yababwiye ijambo ry’Imana, nk’uko yari yaravugiye mu bahanuzi bose ndetse n’abigisha bo mu Isezerano rya Kera. Bibiliya yose ihamya Kristo, kandi Umukiza yifuzaga ko abayoboke be bashingira kwizera kwabo ku ijambo. Mu gihe yari kuba atakiri kumwe na bo, ijambo ni ryo ryagombaga kuba isoko y’imbaraga kuri bo. Kimwe n’Umwami wabo, bagombaga kubeshwaho “n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” Matayo 4:4UIB 263.4

    Nk’uko ubugingo bwacu mu by’umubiri bugizwe n’ibyo turya, niko n’ubugingo bwacu mu by’umwuka bubeshwaho n’ijambo ry’Imana. Buri muntu wese akwiriye gushaka ubugingo bukomoka mu ijambo ry’Imana. Nk’uko dushaka ibyokurya kugira ngo tubeho, ni ko dukwiriye no gushaka ijambo ry’Imana. Ntabwo dukwiriye kurihabwa gusa riturutse mu ntekerezo z’undi. Ahubwo dukwiriye kwiga Bibiliya twitonze, dusaba Imana ngo iduhe Mwuka Wera adufashe, kugira ngo dusobanukirwe n’ijambo ryayo. Dukwiriye gufata umurongo umwe, tugashyira intekerezo zacu ku magambo ari muri uwo murongo, dushaka kumenya icyo Imana itubwira. Dukwiriye kwibanda kuri ayo magambo kugeza tuyagize ayacu, kandi tukamenya “icyo Imana itubwira.”UIB 263.5

    Mu masezerano ye no mu miburo ye, Yesu nijye abwira. Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo jyewe nimwizera, ne kuzarimbuka, ahubwo nzahabwe ubugingo buhoraho. Ibivugwa mu ijambo ry’Imana nkwiriye kubigira ibyanjye. Amasezerano no gusenga, amabwiriza n’imiburo, byose bikaba ibyanjye. “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.” Abagalatiya 2:20. Kubera ko kwizera kwakira amahame y’ukuri, ayo mahame ahinduka igice kigize umuntu kandi agahinduka imbaraga ikomeza ubugingo. Ijambo ry’Imana, iyo ryakiriwe mu mutima, ritunganya intekerezo, kandi rikinjira mu mikurire y’imico myiza.UIB 263.6

    Nidukomeza kurebesha Kristo amaso yo kwizera, tuzarushaho gukomezwa. Imana izereka ibikomeye abantu bayo bafite inzara n’inyota. Bazabona neza ko Kristo ari Umukiza wabo. Uko bakomeza kugaburirwa n’ijambo rye, barushaho kubona ko ritanga umwuka n’ubugingo. Ijambo rye risenya iby’isi n’ibya kamere yayo, maze rigatanga ubugingo bushya muri Kristo Yesu. Mwuka Wera aza mu mutima ari Umuhumuriza. Binyuze mu mbaraga ihindura y’ubuntu bwe, ishusho y’Imana yigaragaza mu bayoboke bayo; maze bagahinduka ibyaremwe bishya. Ahari urwango hajya urukundo, maze umutima ukakira ubwiza bw’ijuru. Ubu nibwo busobanuro bwo kubeshwaho “n’ijambo ryose rituruka mu kanwa k’Imana.” Bisobanura kurya umutsima uturutse mu ijuru.UIB 264.1

    Kristo yagaragaje ukuri guhoraho, kwerekeye isano iri hagati ye n’abayoboke be. Yari azi imico y’abiyitaga ko ari abigishwa be, kandi amagambo ye yageragezaga kwizera kwabo. Yavuze ko bagombaga kwizera kandi bagakora ibigendanye n’ibyo abigisha. Abamwemera bose bafata kamere ye, kandi bakagendera ku mico ye. Ibi byabasabaga kureka ibya mbere bagenderagamo. Byabasabaga kwiyegurira Kristo byimazeyo. Bahamagarirwaga kwitanga, bakaba abagwaneza kandi bakagira umutima wo kwicisha bugufi. Bagombaga kugendera mu nzira ifunganye yanyuzwemo na Yesu w’i Kaluvari, niba barifuzaga guhabwa impano y’ubugingo hamwe n’ubwiza bw’ijuru.UIB 264.2

    Ikigeragezo cyari gikomeye. Ubushyuhe abantu bari bafite bwo kumufata ngo bamugire umwami, bwari bumaze kugabanuka. Bavuze yuko amagambo ye yo mu rusengero yafunguye amaso yabo. Barekeye aho kwibeshya. Mu mitima yabo, batekereje ko amagambo ye abahamiriza ko atari Mesiya, kandi ko nta nyungu zo ku isi bazakura mu kwifatanya na we. Bari barashimishijwe n’imbaraga ze zikora ibitangaza; ndetse bifuzaga gukizwa indwara no kubabara; ariko ntibashoboraga kwemeranya n’imibereho ye yo kwitangira abandi. Ntabwo bari bitaye ku bwami buteye amatsiko bw’iby’umwuka yababwiraga. Ba bandi bamushakaga batabikuye ku mutima, bafite kwikanyiza, bari bageze aho batakimushaka. Niba ataremeraga gukoresha imbaraga ze n’ububasha bwe ngo ababohore ku ngoma y’Abaroma, babonaga ko ntacyo bahuriyeho.UIB 264.3

    Yesu yababwiye yeruye ati, “Hariho bamwe muri mwe batizera;” Arongera ati, “Nicyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.” yashakaga kubumvisha yuko niba batarasabana na we, byaterwaga nuko imitima yabo yari itarakira Mwuka Wera. “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’umwuka.” 1 Abakorinto 2:14. Binyuze mu kwizera nibwo umutima ushobora gusobanukirwa n’ubwiza bwa Yesu. Ubwo bwiza burahishwe, kugeza ubwo binyuze mu Mwuka Wera, ukwizera gusakara mu mutima.UIB 264.4

    Kuko Yesu yagaye kutizera kwabo mu ruhame, abo bigishwa byabateye kujya kure ya Yesu. Ntabwo byabanejeje, maze bifuza kubabaza Umukiza kandi bifatanya n’uburyarya bw’Abafarisayo, bityo batera umugongo Yesu, barigendera bafite gusuzugura mu mitima yabo. Bari bamaze guhitamo, - bari barahisemo kumera nk’umubiri utagira umwuka, bameze nk’ibishishwa bitarimo imbuto. Hanyuma yaho ntibongeye guhindura uko guhitamo kwabo; kandi ntibongeye kugendana na Yesu ukundi.UIB 265.1

    “Dore afashe urutaro ngo agosore impeke azihunike mu kigega.” Matayo 3:12. Icyo cyari igihe cyo kugosora. Hakoreshejwe amagambo y’ukuri, umurama watandukanywaga n’ingano. Baribonaga ndetse bakibwira ko bafite gukiranuka ku buryo batashoboraga kwemera gucyahwa, kandi bakundaga iby’isi cyane ku buryo batari kwemera imibereho yo kwicisha bugufi. Ibyo byatumye batera umugongo Yesu. Benshi muri iki gihe bakora ibimeze bityo. Abantu b’iki gihe barageragezwa nk’uko byagendekeye abo bigishwa bari mu rusengero i Kaperinawumu. Iyo bumvise ukuri mu mitima yabo, babona neza ko imibereho yabo itagendana n’ubushake bw’Imana. Babona ko bakeneye guhinduka by’ukuri; ariko ntibemera gukora icyo gikorwa cyo kwitanga. Bityo rero bagira uburakari iyo ibyaha byabo bishyizwe ahagaragara. Barivumbura bakagenda, nk’uko abigishwa bivumbuye kuri Yesu, bavuga bati, “Ayo magambo arakomeye; ni nde washobora kuyemera?”UIB 265.2

    Kuvugwa neza no gushimagizwa binezeza amatwi yabo; ariko bakanga kwemera ukuri; ndetse ntibifuze no kukumva. Igihe abantu benshi bamukurikiraga, ubwo yabagaburiraga, humvikanye amajwi yo kunesha, maze batera hejuru bamusingiza; nyamara ubwo kurondora kwa Mwuka w’Imana kwerekanaga ibyaha byabo, kandi bagasabwa kubireka, bateye ukuri umugongo, ntibongera kugendana na Yesu ukundi.UIB 265.3

    Ubwo abo bigishwa batishimye bavaga aho Kristo ari, batangiye kugengwa n’umwuka wundi. Batangiye kubona nta cyiza gituruka kuri wa wundi wabashimishaga ibihe byose. Batangiye kugendana n’abanzi be, kuko bahamanyaga n’umwuka ndetse n’ibikorwa byabo. Basobanuraga amagambo ye uko atari, baklagoreka ibyo yavuze, kandi bakarwanya imigambi ye. Bakomeje muri iyo nzira yabo bashakashakisha ibintu byose bamurega; kandi urwango rwakujijwe n’ayo magambo mabi bamuvugagaho maze bituma ubuzima bwe bubangamirwa.UIB 265.4

    Amakuru yakwiriye hose ko Yesu w’i Nazareti ubwe yivugiye ko atari Mesiya. Bityo muri Galileya abantu benshi bamutera umugongo, nk’uko mu mwaka umwe wari ushize, byabereye I Yudeya. Isiraheri igushije ishyano! Banze Umukiza, kuko bifuzaga uwabarwanirira bakibonera ubutegetsi bwo ku isi. Bishakiraga ibyokurya bimara igihe gito, aho gushaka ibigumaho mu bugingo buhoraho.UIB 265.5

    Yesu afite umutima w’impuhwe nyinshi, yabonye abari abigishwa be bamutera umugongo, kandi we ubwe ari ubugingo n’umucyo w’abantu. Kumenya ko abantu banze kwakira impuhwe ze, ntibemere urukundo rwe, bagakerensa imbabazi ze, ndetse bakanga agakiza ke, ibyo byamuteye agahinda kenshi katagereranywa. Ibyakomeje kumubaho nk’ibyo, ni byo byamuteye guhinduka ufite umubabaro, kandi wamenyereye intimba.UIB 265.6

    Ntiyagerageje kubuza abamuvagaho, ahubwo Yesu yahindukiriye abigishwa be cumi na babiri aravuga ati, “Kandi namwe murashaka kugenda?”UIB 266.1

    Petero mu kumusubiza abaza ikibazo ati, “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?”UIB 266.2

    “Twajya kuri nde?” Abigisha b’Abisiraheri bari barigize imbata z’imihango yabo. Abafarisayo n’Abasadukayo bahoraga bahanganye. Kuva kuri Yesu byari ukwiroha mu bantu bihambiraga ku mihango n’imiziririzo, ndetse abantu baharaniraga ikuzo ku bwabo. Abigishwa bari baraboneye amahoro n’umunezero mu kwemera Kristo, kuruta mu mibereho yabo ya mbere. None se bari kubasha bate gusubira ku bantu batoteje ndetse bakagirira nabi Inshuti y’abanyabyaha? Bari barategereje Mesiya igihe kirekire; ariko yari amaze kuza, ku buryo batashoboraga kumusiga ngo basange abantu bashakaga kumwambura ubuzima, ndetse bakabatoteza kubera gukurikira Yesu.UIB 266.3

    “Twajya kuri nde?” Ntabwo ari ukureka inyigisho za Kristo, amagambo y’urukundo n’impuhwe, ngo bajye mu mwijima wo kutizera, no mu byaha by’isi. Mu gihe Umukiza yangwaga n’abantu benshi bari barabonye ibikorwa bye bitangaje, Petero yerekanye kwizera kw’abigishwa, agira ati - “Uri Kristo, Uwera w’Imana.” Igitekerezo cyo kuba babura ukomeje imitima yabo cyabateye ubwoba n’umubabaro. Kubura Umukiza byari nko kuzimirira mu nyanja irimo umwijima n’umuraba.UIB 266.4

    Amagambo amwe n’ibikorwa bya Yesu ni ubwiru mu bwenge bw’umuntu, ariko buri jambo n’igikorwa cyose byari bifite umugambi mu murimo wo kuducungura; kandi byose byaberagaho kugera ku musaruro wabyo. Iyaba twashoboraga gusobanukirwa n’imigambi ye, twabona ko yose ari ingenzi, ko yuzuye, kandi ko yuzuzanya mu murimo we.UIB 266.5

    Nubwo tudashobora gusobanukirwa n’ibikorwa ndetse n’inzira by’Imana, dushobora kubona urukundo rwayo rukomeye, ari rwo ruranga ibikorwa byose igirira abantu. Umuntu wese uguma hafi ya Yesu azasobanukirwa byinshi ku bwiru bw’Imana. Azasobanukirwa n’imbabazi zirimo umuburo, zikagenzura imico, kandi zigashyira ahagaragara ibyo umutima wibwira.UIB 266.6

    Igihe Yesu yatangaga ukuri kwateye benshi mu bigishwa be kumutera umugongo, yari azi neza ingaruka y’ayo magambo ye; nyamara yari afite umugambi w’imbabazi yagombaga gusohoza. Yabonye ko mu bihe bikomeye buri wese mu bigishwa be yari kugeragezwa bikomeye. Akababaro ka Getsemane, kugambanirwa kwe no kubambwa, byose byari kubagerageza bikomeye. Iyo ataza kubaha iryo gerageza mbere, benshi mu bakururwaga n’ibigaragara by’iyi si bari gukomeza kumukurikira. Nyamara mu gihe cyo gucirwaho iteka k’Umwami wabo muri cya cyumba cy’urubanza; igihe abenshi bamushagaraga nk’umwami batangiye kumutuka; ubwo benshi bateye hejuru bati ” Nabambwe!” - ubwo abenshi batabonaga inyungu z’isi bari bizeye; ubwo ni bwo ba bandi bishakiraga inyungu batangiye kumutera umugongo maze bituma abigishwa be bagerwaho n’agahinda kiyongeraga ku mubabaro baterwaga no kutabona bimwe mu byo bibwiraga mu mitima yabo. Muri icyo gihe cy’umwijima, urugero rwatangwaga n’abamuvagaho rwashoboraga gutuma n’abandi benshi bigendera. Ariko Yesu yemeye ko urwo rucantege rubaho igihe yari akiri kumwe na bo, ubwo yari agishobora gukomeza kwizera kw’abayoboke be.UIB 266.7

    Umucunguzi Nyirimpuhwe, wari uzi neza ibyago byari bimutegereje, yatunganirije abigishwa be inzira, abategurira kuzahura n’ibigeragezo, kandi abongera imbaraga zo kuzahangana n’ikigeragezo gikomeye giheruka!UIB 267.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents